Komisiyo ishinzwe abana yasabye ubufatanye mu kurwanya inda ziterwa abangavu

Yanditswe na Nyishimire Euphrasie
Kuya 17 Kanama 2017 saa 08:46
Yasuwe :
0 0

Nyuama y’aho bigaragariye ko icyaha cyo gutera abangavu inda kirushaho gufata indi ntera, inzego zitandukanye zifite mu nshingano uburenganzira bw’abana zasabwe guhuza imbaraga zikagihagurukira.

Iki kibazo cyahagurukije inzego za Leta n’iz’abikorera, zishinzwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana, mu nama nyunguranabitekerezo yabaye kuri uyu wa kane 17 Kanama, hagamijwe kugifatira ingamba.

Inda ziterwa abana b’abangavu, zihanishwa igihano cya burundu ariko ubushakashatsi bwakozwe n’inzego zitandukanye bugaragaza ko ari cyaha kirushaho gukaza umurego.

Mu byatangajwe na SP Belline Mukamana wari uhagarariye urwego rwa Polisi,yavuze ko mu birego byagejejwe kuri polisi mu mwaka ushize wa 2016 muri Nyakanga, 10.23% ari ibyaha byo gutera inda abana b’abangavu.

Abantu bakuru bakora icyo cyaha itegeko ribahanisha igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafranga y’u Rwanda hagati ya 100.000 na1.000.000 . Nubwo iki gihano gihanitse ntibibuza abafite ingeso yo gusambanya abana bato kubikora.

Iyi mibare ubwayo igaragaza ubwiyongere bukabije bw’icyi cyaha, nyamara ibihishirwa ku mpamvu zitandukanye nibyo byinshi. Hari ababyeyi bahishira ikibazo kuko baba bumva ko ari igisebo ku muryango, ndetse n’abana batinya kuvuga ibyababayeho kubera ubwoba baterwa n’ababahohotera cyangwa bakashukisha impano ngo batazabavamo.

Ubu bwiyongere bw’inda ziterwa abana b’abangavu bugaragara mu buryo butandukanye kandi bukagira ingaruka ku bana n’imiryango yabo.

Mu isesengura ry’iyi nama basanze abana bahohoterwa boherezwa cyangwa bava ku mashuri, hari abaterwa inda n’urungano rwabo, ndetse rimwe na rimwe akaba yanayiterwa n’umuvandimwe hari n’abahohoterwa n’abarezi babo, bikabaviramo gucikiriza amashuri, guhabwa akato, kuba inzererezi cyangwa guterwa izindi nda ndetse no kutiyakira biviramo bamwe kwiyahura.

Mu gushakisha umuti w’iki kibazo inzego zitabiriye iyi nama ziyemeje gushyira hamwe ingufu zari zisanzwe zikoresha mu buryo butatanye kandi zigahana amakuru.

Umuyobozi wa komisiyo y’igihugu y’abana, Dr. Claudine Uwera Kanyamanza, yavuze ko ikibazo cy’abana bahohoterwa gikwiye guhagurukirwa yaba ubuyobozi, Polisi, ababyeyi ndetse n’izindi ngeri zitandukanye.

Yagize ati “Ntabwo ikibazo twagikemura twenyine niyo mpamvu dukomeza gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye, kugira ngo iki kibazo buri wese yumve ko afite uruhare mu kugikemura.”

Muri urwo rwego rw’ubufatanye inama yasabye Minisiteri ibishinzwe gushishikariza ubuyobozi bw’ibanze kwita by’umwihariko kuri iki kibazo, kuko busa nk’ubutakibonera mu buremere gifite.

Ku miryango hasabwe ko mu kagoroba k’ababyeyi, mu biganiro byo mu muganda iki kibazo cy’abana b’abangavu baterwa inda bajya bakiganiraho bihagije kandi bakagifatira ingamba.

Muri Gicurasi uyu mwaka, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango(Migeprof), yatangaje ko mu 2016, abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 16-19 bagera ku 17500 batewe inda zitateguwe binabagiraho ingaruka zitandukanye zirimo no kuva mu ishuri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu ishinzwe abana, Dr Claudine Uwera Kanyamanza
Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye inama nyunguranabitekerezo ku kurwanya ko abangavu baterwa inda
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana, Dr Claudine Uwera Kanyamanza, yahamagariye inzego zose gufatanya mu kurwanya ko abana baterwa inda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza