Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yakurikiranye iby’abavugwa ko baburirwa irengero n’ubucucike muri gereza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Kanama 2018 saa 06:47
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa muntu, NCHR, yagiranye ibiganiro n’inzego zitandukanye zirimo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS), ku bibazo iyi komisiyo yabonye bibangamiye uburenganzira bwa muntu, inzego zose zemeranya kurushaho kubikurikirana.

Ni ibibazo komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yabonye mu igenzuza yakoze muri Werurwe na Gicurasi 2018 muri gereza na kasho za Sitasiyo za Polisi n’Ibigo binyurwamo by’igihe gito bizwi nka ‘transit centers’.

Birimo ubucucike muri rusange, abana bafunganwa na ba nyina, ikibazo cy’abantu bivugwa ko baburirwa irengero, ibyemezo bihabwa abafunzwe cyangwa abajyanywe mu bigo binyurwamo by’igihe gito, abafunzwe bafite uburwayi, inyubako za gereza zishaje, abakozi badahagije n’ibikoresho hamwe na hamwe, isuku n’ibindi.

Nk’uko yabitangaje, mu kiganiro iyi komisiyo iyobowe na Nirere Madeleine yagiranye na RIB, Umunyamabanga Mukuru w’uru rwego, Col Jeannot Ruhunga yakomoje ku bibazo Komisiyo yagaragaje harimo icy’ubwinshi bw’abantu bakekwaho ibyaha bafatwa.

Yavuze ko akenshi gishingiye ku mibereho y’abaturage muri rusange, aho usanga ibyaha byiyongera kubera uko abaturage babayeho, kikaba kizajya gikemuka uko imibereho na yo igenda irushaho kuba myiza. Yongeyeho ko n’ubwo abafatwa ari benshi bitavuze ko bagumanwa n’urwo rwego, kuko rwihutita gukora iperereza abo bibaye ngombwa rukabashyikiriza izindi nzego cyangwa rukabarekura.

Yagarutse ku bivugwa ko hari abantu baburirwa irengero, asobanura ko atari byo, ahubwo ko hari igihe ukekwaho ibyaha afashwe umuryango we ntuhite umenyeshwa aho aherereye mu gihe hagikorwa iperereza.

Inzego zombi zemeranyije ko uzajya afatwa azajya ahabwa uburenganzira bwo guhita amenyesha umuryango we aho aherereye bibaye bitabangamiye iperereza, kugira ngo hirindwe kuvuga ko yaburiwe irengero.

Col Ruhunga yakomeje agira ati “Kumenyesha umuryango w’ukekwaho icyaha ko yageze mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha biroroshye kandi bizashyirwamo imbaraga. Ibi biri mu byihutirwa bizashyirwa mu byo Sitasiyo za Polisi zisabwa kubahiriza mu gihe hari abantu zashyikirijwe bakekwaho ibyaha”.

Ku kijyanye n’abana bafungwa mu gihe bagikorwaho iperereza, Umunyamabanga Mukuru wa RIB yasobanuye ko harimo kurebwa uburyo bazajya bakurikiranwa badafunzwe, cyane cyane mu gihe bitateza ikibazo cyo kubangamira ibimenyetso.

RCS igeze kure igabanya ubucucike

NCHR na RCS baganiriye ku bucucike buboneka muri gereza, ku mibereho y’abana bafunganywe na ba nyina no kwandikwa mu bitabo by’irangamimerere, ku bijyanye n’ibyemezo by’abacamanza ku bafunzwe no kuganira ku kibazo cy’abagororwa baba bakomeza gufungwa kandi bararangije ibihano.

Komiseri Mukuru wa RCS, George Rwigamba yasobanuye ko muri iki gihe hakorwa byinshi kugira ngo ubucucike bugaragara muri za gereza bugabanuke.

Yagize ati “Ubu RCS igenda yubaka inzu nshya z’amacumbi hakurikijwe amikoro y’igihugu kugira ngo ubucucike bugabanuke, cyakora haracyari imbogamizi z’uko abanyabyaha bakomeza kwiyongera ugereranyije n’abasohoka muri gereza kubera ibyaha birimo urugomo, ibiyobyabwenge, ubushukanyi n’ibindi.”

Ku kibazo cy’abana bafunganwa na ba nyina, RCS yasobanuye ko hari amarerero yubatswe aho ababyeyi babo bafungiye nka gereza ya Muhanga na Ngoma, n’ahatarubakwa bikaba biteganywa ku bufatanye n’abafatanyabikorwa. Kwandikisha abana mu bitabo by’irangamimere na byo ngo RCS irabikurikirana kugira ngo bose bandikwe. Ikindi ni uko abo bana bahabwa ifunguro ribafasha gukura neza.

Ku byemezo by’ifunga bitangwa n’abacamanza, Komiseri Mukuru wa RCS yagize ati “RCS yubahiriza ibyemezo by’ifunga, igihe hagize umuntu uzanywe gufungwa nta cyemezo afite ntitumwakira kandi dukurikirana n’ibyemezo by’abasanzwe bafunzwe kugira ngo bitarenza igihe. Urangije igihano cye kandi ahita arekurwa nta yandi mananiza.”

Ibigo by’igororamuco nabyo byarasuwe

Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu yatangaje ko yasanze hari ikibazo cy’ubucucike cyane cyane muri Transit Center y’Umujyi wa Kigali, inyubako hamwe na hamwe zishaje cyangwa se ahatari izihariye ku byiciro by’abanyuzwa muri ibyo bigo, abakozi badahagije, ibikoresho byo mu biro bidahagije n’isuku nke hamwe na hamwe.

Umuyobozi Mukuru wa NRS, Bosenibamwe Aimé, yabwiye Komisiyo ko urwo rwego ari rushya bityo rucyiyubaka ku buryo hari byinshi mu bikoresho ndetse n’abakozi rutaragira, n’ibigo bimwe na bimwe bikaba bikorera mu mazu ataravugururwa.

Gusa yishimiye ko amategeko agenga urwo rwego yashyizweho kandi rwiteguye kuzuza inshingano rwahawe, rukazagenda rukosora amakosa agaragara mu bigo binyurwamo by’igihe gito kugira ngo byubahirize amahame remezo y’uburenganzira bwa muntu.

Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco cyasobanuye ko cyatangiye gahunda yo kubaka ikigo cy’intangarugero i Gitagata, icyiciro cya mbere kikaba kigeze kuri 48%, kikazuzura gifite ibyangombwa byose bikenewe kugira ngo kibe ikigo kigororerwamo.

Na ho muri Transit Center ya Gikondo, Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco cyagaragarije Komisiyo ko aho iherereye ari hato ugereranyije n’ubwinshi bw’abahazanwa na serivisi bakenera, bityo ikaba yakwimurirwa ahandi.

Ku kibazo cy’imibereho y’abacumbikiwe muri ibyo bigo byose muri rusange, hagaragaye ikibazo cy’abahacumbikiwe bahatinda kubera ijonjora rimwe na rimwe ritinda gukorwa ku bagejejwe muri ibyo bigo bigatuma bahamara igihe kirekire, abahazanwa kandi barafatiwe ibyaha bihanwa n’amategeko, abahazanwa barwaye indwara z’ibikatu bagorwa no gufata imiti cyangwa kubona indyo yihariye n’ibindi.

Bosenibamwe yagize ati “Ubusanzwe hari politiki rusange y’imicungire y’ibyo bigo, mu byo iteganya hakaba harimo ko buri nyuma y’amasaha 72 Komite y’Akarere ishinzwe kujonjora iba yarangije gufatira buri wese wahazanywe icyemezo ku cyamukorerwa, hagashingirwa ku makuru ari ku ifishi yuzuzwa akihagezwa na Polisi”.

Yakomeje agira ati “Igihe bahamara cyo giterwa n’icyaha bafatiwe, kuko hari ubwo bisaba ko cyongerwa iyo hagikorwa iperereza, ariko ubundi hakaba nta we urenza iminsi 14 atarafatirwa icyemezo n’iyo Komite”.

Ku bakoze ibyaha bihanwa n’amategeko, Umuyobozi Mukuru wa NRS yavuze ko hari ingamba zo kubakorera amadosiye byihuse bagashyikirizwa ubushinjacyaha. Na ho ku barwayi, yasobanuye ko NRS ifite abaforomo babakurikirana uretse ko bakiri bake urebye ubwinshi bw’abazanwa muri ibyo bigo.

Mu biganiro byose Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yagiranye n’izo nzego zose, bemeranyijwe ko ibyagaragaye nk’ibibazo Komisiyo yasanze aho yasuye hose izo nzego zizajya zibikemura hakurikijwe amategeko n’ubushobozi buhari, kandi Komisiyo yazijeje ubufatanye busesuye kugira ngo hatagira uburenganzira bw’abajyanywe muri izo nzego buhungabanywa.

Ibigo byasuwe birimo gereza 13, Kasho za Sitasiyo za Polisi 109, Ibigo binyurwamo by’igihe gito 27 n’Ikigo cy’Igororamuco cya Gitagata.

Nyuma y'ikiganiro Komisiyo y'Uburenganzira bwa muntu yagiranye na RIB mu minsi ishize ku cyicaro cya RIB (Ifoto: NCHR, 2018)
Ubuyobozi bwa Komisiyo y'Uburenganzira bwa muntu mu kiganiro na RIB (Ifoto: NCHR, 2018)
Mu ifoto y'urwibutso nyuma y'ikiganiro n'abayobozi ba RCS (Ifoto: NCHR, 2018)
Ubuyobozi bwa NHRC nyuma y'ikiganiro n'Ubuyobozi bw'Ikigo gishinzwe Igororamuco (Ifoto: NCHR, 2018)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza