Ku munsi w’irahira rya Kagame, akazi kazakorwa nk’ibisanzwe

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 17 Kanama 2017 saa 03:55
Yasuwe :
0 2

Kuri uyu wa 18 Kanama 2017 nibwo Perezida Paul Kagame azarahirira manda ya gatatu yatorewe kuyobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere.

Ibi birori bikomeye biteganyijwe kubera kuri Stade Amahoro i Remera biteganyijwe ko bizitabirwa n’abantu babarirwa mu 25,000 baturutse hirya no hino mu gihugu ariko Minisiteri y”abakozi ba Leta n’Umurimo (Mifotra) yamenyesheje ko ari umunsi w’akazi.

Nk’uko Mifotra yabitangaje ibinyujije kuri Twitter, yashimangiye ko irahira ry’umukuru w’igihugu ritazatanga konji ku bakozi, iti “Abatazajya kuri Stade Amahoro aho kurahirira bizabera, bazabikurikiranira aho bakorera. Serivisi zizakomeza gutangwa uko bisanzwe.”

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ladislas Ngendahimana, yabwiye IGIHE ko buri karere ko hanze y’Umujyi wa Kigali kazaba gafite abantu ijana bagahagarariye, bose hamwe bakaba abantu 2700; ku rwego rw’intara n’Umujyi wa Kigali ni abantu 15.

Ndendahimana yavuze ko buri karere ko mu Mujyi wa Kigali kemerewe kuba kashaka abantu bageze ku bihumbi birindwi bagahagararira mu byiciro byose uhereye ku Mudugudu.

Perezida Kagame yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda mu matora yabaye ku ya 3-4 Kanama 2017 n’amajwi 98,79 %, atsinze umukandida wigenga Mpayimana Philippe wagize 0.73% na Dr Frank Habineza watanzwe na Green Party wabonye 0.48%. Iyi manda azarahirira kuri uyu wa Gatanu izarangira mu 2024.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza