Ku nshuro ya mbere Akarere ka Kicukiro katangije imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Gashyantare 2018 saa 07:25
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwatangije imurikabikorwa n’iimurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda Expo), ryitabiriwe n’abagakoreramo biganjemo abanyabukorikori rikaba ryitezweho kuba urubuga rwo guhererekanya ubumenyi no kunguka abakiliya b’ibyo bakora.

Iri murikabikorwa n’imurikagurisha ryateguwe n’Akarere ka Kicukiro n’abafatanyabikorwa bako rigamije gufasha ahanini abamurika kumenyana hagati yabo, kumenyekanisha ibyo bakora mu baturage kugira ngo bitabire kubikoresha maze barusheho kwiteza imbere banagira uruhare mu izamuka ry’ubukungu bw’igihugu.

Iri murikabikorwa rizamara iminsi itanu (kuva ku wa 22-26 Gashyantre 2018) rikaba riri kubera ahazwi nka ExpoGround i Gikondo hasanzwe habera imurikagurisha mpuzamahanga.

Ryitabiriwen’abakora ibijyanye n’ubugeni, ubukorikori, ububaji, serivisi z’ikoranabuhanga, abamurika imideli, abatunganya ibyo kurya no kunywa, abadozi n’amashuri makuru na za kaminuza n’ibigo bya Leta bitandukanye bikorera mu Karere ka Kicukiro.

Ubwo yafunguranga ku mugaragaro iri murikagurisha Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Inganda n’ ubucuruzi Michel M. Sebera yasabye abitabiriye iri murikagurisha gushyira imbaraga mu kumenyekanisha no kurushaho kunoza ibyo bakora kuko bizongera umubare w’ababagana.

Ati “ Ibyo mukora ni byiza. Ntibikwiye kugarukira iwanyu hariya mubikorera. Mubimenyekanishe uko mushoboye kandi murusheho kubinoza bityo ababagana bazazaba benshi kuko bazaba basobanukiwe n’ubwiza bw’ibyo bagura”.

Bamwe mu bitabiriye iri murikabikorwa n’imurikagurisha bemeza ko aya ari amahirwe babonye yo kurushaho kugaragaza ibyo bakora kandi ko biteze umusaruro ushimishije uzaturuka mu babagana.

Sibomana Aimable ukora Imbabura zikoresha amakara make mu guteka, yavuze ko abakiliya be bagiye kwiyongera bakazigura ku bwinshi ashingiye ku bamaze kumusura ubwo hatangizwaga iri murikagurisha.

Ati “ benshi barambiwe gukoresha amakara menshi mu gutekandi kandi muri iki gihe igiciro cyayo cyanarazamutse. Iyo babonye izi mbabura zikoresha amakara make barazigura. Nizeye rero ko nzakomeza komgera umubare w’abakiliya”.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Dr. Nyirahabimana yasobanuye ko iri murikagurisha ari umwe mu mihigo y’Akarere ya 2017/2018. Yishimira ko abenshi mu bamurika ari urubyiruko abenshi bakaba ari abihangiye imirimo.

Yongeyeho ko rizafasha abarigana kumenya aho ibikorerwa mu Rwanda biherereye n’ababikora bityo barusheho kubimenya no kubikoresha.

Iri murikagurisha n’imurikabikorwa ry’ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda ) mu Karere ka Kicukiro ribaye ku nshuro ya mbere ariko ubuyobozi bwemeza ko rizajya riba buri mwaka. Ryitabiriwe n’abamurika bagera ku 100 rikaba rifite insanganayamatsiko igira iti “ Tumenye kandi dukoreshe iby’iwacu”.

Bimwe mu bikoresho bikoze mu mugano bigaragara muri iri murikagurisha
Abanyamideri na bo bitabiriye iri murikagurisha
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Inganda n’ ubucuruzi Michel M. Sebera afungura ku mugaragaro imurikagurisha rya 'Made in Rwanda' mu Karere ka Kicukiro
Umuyobozi Wungirije w'Umujyi wa Kigali ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Busabizwa Parfait
Umuyobozi w'Akarere ka Kicukiro, Dr Nyirahabimana Jeanne, yavuze ko iri murikagurisha rizafasha abarigana kumenya aho ibikorerwa mu Rwanda biherereye n’ababikora bityo barusheho kubimenya no kubikoresha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza