Kuba tugifite iteka ry’umwami rikoreshwa mu Rwanda ni agahomamunwa - Uwizeyimana

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 5 Kamena 2019 saa 07:23
Yasuwe :
0 0

U Rwanda ruri mu rugendo rwo gukuraho amategeko yose yashyizweho mbere y’itariki y’ubwigenge [1 Nyakanga 1962], yiganjemo ayashyizweho n’abakoloni, yari agifite agaciro muri iki gihe kandi nta kamaro agifitiye igihugu.

Aya mategeko arimo ay’umwami w’u Bubiligi n’aya Guverineri wa Ruanda-Urundi, yari acyifashishwa mu manza z’iki gihe. Ni ibintu binyuranye n’Itegeko Nshinga n’ubwigenge u Rwanda rwabonye.

Kuri uyu wa Gatatu ubwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana, yasabaga abadepite kwemeza umushinga w’Itegeko rikuraho amategeko yose yashyizweho mbere y’itariki y’Ubwigenge; yavuze ko ari agahomamunwa kuba u Rwanda rugikoresha amateka y’umwami w’Ababiligi.

Yasobanuye ko aya mategeko akwiye gukurwaho kubera ko amenshi yashyizweho n’abakoloni, nta kamaro afitiye u Rwanda byaba mu byerekeye politiki, ubukungu, cyangwa imibereho myiza.

Amwe muri yo anyuranya n’amahame y’Itegeko Nshinga kuko ashingira ku ivangura, aho harimo avuga ko ‘abantu b’abirabura batajya aho abazungu barira’.

Amategeko yashyizweho n’abakoloni ntiyitaga ku miterere y’u Rwanda n’Abanyarwanda, bityo kuyubahiriza ntibyoroshye, kuko n’abashinzwe kureba uko ashyirwa mu bikorwa ubwabo batoroherwa no kuyumva. Byongeye kandi, imyandikire y’amategeko y’icyo gihe ntikijyanye n’igihe.

Uwizeyimana yabwiye abadepite amategeko bakusanyije arenga 1000 yo kuva mu 1885 kugeza ku wa 1 Nyakanga 1962, yose atarashyizweho cyangwa ngo atorwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, kandi Itegeko Nshinga riyiha ubwo bubasha. Ibi bikaba bisobanura ko u Rwanda rudakwiye kuyakurikiza.

Muri aya mategeko hari ayo bavuga ko yubahirizwa muri Ruanda-Urundi, bikaba bitera ikindi kibazo gikomeye cyane aho itegeko rikoreshwa mu gihugu runaka kandi uyu munsi Ruanda-Urundi itakibaho.

Uwizeyimana yavuze ko aya mategeko yose ari mbonezamubano, yagiye ashyirwa hamwe mu cyiswe urwunge rw’amategeko mbonezamubano, cyahurijwemo bimwe byitwa ‘Iteka ry’umwami’ n’icyemezo cy’umwami w’u Bubiligi.

Yakomeje avuga ko ari amategeko yakozwe mu nyungu z’abakoloni kuruta uko ari mu nyungu z’abanyarwanda, bityo akwiye gukurwaho.

Ati “Sinzi niba ikintu cyitwa iteka ry’umwami cyagakwiye kuba kigikoreshwa muri Repubulika y’u Rwanda [...] Kuba tuvuga ngo dufite iteka ry’umwami rigikoreshwa hano mu Rwanda, ubwabyo ni agahomamunwa.”

“Kuyakuraho ntabwo ari amahitamo y’ubutabera gusa ni n’amahitamo ya politiki. Hari impamvu twabonye ubwigenge mu gushyiraho amategeko, turi repubulika ntabwo dukomeza gukoresha amateka y’ubwami kuko no mu busumbane bw’amategeko yacu ibi bintu ntaho biri.”

Yavuze ko nta kintu na kimwe kiri mu mategeko y’abakoloni udasanga mu yandi mategeko cyangwa se mu byemezo by’inkiko, ku buryo nta cyuho kizabaho.

Inkiko zakoreshaga amategeko y’abakoloni

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Prof. Sam Rugege, yakunze kuvuga ko hari ikibazo cy’amategeko y’abakoloni akoreshwa mu nkiko zo mu Rwanda, asaba ko yakurwaho.

Ati “Ntibishimishije kubona ko nyuma y’imyaka irenga 50 tubonye ubwigenge tugifite amategeko y’umwami w’u Bubiligi n’aya Guverineri wa Ruanda-Urundi rimwe na rimwe akaba ashingirwaho mu guca imanza.”

Rugege asanga igihe kigeze ngo u Rwanda ruhagarike bene ayo mategeko kuko ahanini usanga akoreshwa n’uwayacukumbuye kugira ngo yuzuze inyungu ze kandi hamwe ugasanga avuguruza Itegeko Nshinga.

U Rwanda rwahisemo uburyo bwo gukuraho aya mategeko hakoreshejwe itegeko rimwe kuko ari bwo bwatanga umusaruro ushimishije. Ibi ngo nta cyuho byateza kuko amategeko ateganya uko umucamanza abigenza iyo nta tegeko rigenga ikibazo.

Ubu buryo bukaba bwaranakoreshejwe muri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ireland na Singapore.

Abadepite banyuzwe n’umushinga wa Guverinoma

Mu badepite 67, abagera kuri 65 batoye ko uyu mushinga w’itegeko ujya muri komisiyo ikawusuzuma nyuma ukazatorwa. Bagaragaje ko iki cyemezo cyari gikwiye ariko bamwe batanga ibitekerezo ko harebwa iby’ingenzi biyarimo ntibijugunywe.

Depite Bitunguramye Diogène yagize ati “Nshigikiye ko yakurwaho n’itegeko rimwe kuko harimo amagambo menshi usanga ateye n’agahinda. Hari iryo nabonye ryitwa ‘indigène’, ni ijambo ripfobya umwenegihugu mu gihe cy’ubukoloni”.

“Harimo amagambo ya Ruanda-Urundi, Astrida, Rezida w’u Ruanda, itegeko ry’ibikingi n’ibisigati ryo mu 1960, wareba icyo bisobanuye iyi 1960 n’amateka yacu y’u Rwanda mu 1959, ukumva ikibazo gihari kiremereye”.

Depite Bitunguramye yanavuze ko muri ayo mategeko hari aho bavuga ngo ‘rihagarika ihinga ry’urutoki n’inzoga zisindisha zigenewe indigène’. Hariho n’iribuza u Rwanda kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi nk’icyayi, ikawa’.

Depite Frank Habineza yasabye Guverinoma gucukumbura n’amategeko ya nyuma y’ubwigenge kuko hari agikoreshwa atajyanye n’igihe. Yatanze urugero ku ryo mu 1987 rivuga ko ushaka gukora inama yandikira Burugumesitiri cyangwa konseye, kandi batakibaho.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n'andi mategeko, Evode Uwizeyimana avuga ko amategeko y'abakoloni nta nyungu agifitiye abanyarwanda
Abadepite bemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko rikuraho amategeko ya mbere y'ubukoloni
Perezida w'Umutwe w'Abadepite Mukabalisa Donatille yayoboye imirimo y'inteko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza