Umunyamategeko w’Umufaransa yasabye igihugu cye kwemera uruhare cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 2 Kamena 2019 saa 04:33
Yasuwe :
0 0

Umunyamategeko Pierre Brunet yasubije umwanditsi Roland Hureaux uheruka gushyira ahabona inyandiko ivuga ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko asa n’uca ukuri ku ruhande.

Pierre Brunet, wari mu Rwanda mu mpeshyi yo mu 1994, yavuze ko niba u Bufaransa butaragize uruhare rufatika muri Jenoside hari aho buhuriye na yo.

Mu nyandiko ye atangira avuga ko atazi Roland Hureaux afata nk’inararibonye, ariko asoma inyandiko ze zitangazwa mu kinyamakuru Causeur gikorera mu Bufaransa.

Brunet yavuze ku nyandiko Hureaux aheruka gusohora yerekeye imvugo ya Raphaël Glucksmann, umunyamakuru akaba anatunganya film wavuze ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni inyandiko agaragaza ko ifite ibinyoma byinshi ku buryo ‘ngomba kubikosora ariko nubashye akazi akora n’umugabo washatse guhagarara ku myemerere ye.’

Yagize ati “Jenoside yakorewe Abatutsi ndayizi neza kuko nabaye mu gihugu mu mpeshyi yo mu 1994 ubwo njye na bagenzi banjye twari mu butumwa bw’amahoro. Twahageze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, twerekeza mu Majyepfo y’igihugu ku Gikongoro, aho twari ducumbitse hafi y’abasirikare b’Abafaransa bari muri Opération Turquoise.’’

Kuva icyo cyago cya Jenoside kigwiriye u Rwanda, Pierre Brunet, umunyamategeko akaba n’umwarimu muri Kaminuza ya Panthéon-Sorbonne [Université Paris 1] yanditse ibitabo bibiri birimo igiheruka kivuga ku buryo ingabo z’Abafaransa zananiwe gufasha Abatutsi biciwe mu Bisesero.

Ku wa 27 Kamena 1994 nibwo Abatutsi bari bahungiye mu Bisesero babonye Abafaransa bahatungutse, babasaba kubarinda ariko ntibabatega amatwi, babasaba gukomeza kwihisha ngo bazabatabare nyuma y’iminsi itatu.

Bakihava haje ibitero byica Abatutsi barenga 4000 muri 6000 birenga bari bahasigaye, nyamara Ingabo z’Abafaransa zari zageze mu Rwanda zitwaje indege z’intambara zirenga 30, abasirikare 2400 n’ibindi bikoresho bihambaye ku buryo iyo baba bazanywe n’ubutabazi bitari bubananire.

Abafaransa bagarutse mu Bisesero ku wa 30 Kamena 1994 uwicwa yamaze kwicwa, bafata abakomeretse cyane babatwara mu ndege nto i Goma ahitwa i Gituku.

Brunet yanavuze ko ibyavugwa kuri Glucksmann kuri Jenoside yakorewe Abatutsi byashingira kuri film mbarankuru yagize uruhare mu gutunganya yise ‘‘Tuez-les tous!’’, ugenekereje mu Kinyarwanda ‘‘Batsembe bose’’, yatangiye kwerekanwa ku wa 27 Ugushyingo 2004.

Yagize ati “Hari ibyo tugomba abarenga miliyoni bishwe mu minsi 100 hakoreshejwe ubugome ndengakamere birimo ubunyangamugayo no kwemera ukuri.’’

Uyu mugabo w’imyaka 50 yavuze ko mu nyandiko Roland Hureaux agaragaza ko Glucksmann adashinja u Bufaransa uruhare rutomoye muri Jenoside ahubwo ‘bwatanze ubufasha bw’intwaro, ubwa politiki n’amafaranga ku bajenosideri’.

Yavuze ko atari ukuri kuko gihamya ihari igaragaza ko “Guverinoma ya François Mitterrand yafashije buri kimwe cyose Leta yakoze Jenoside, ibaha indege z’intambara kugeza igihe igihugu cyabohorwaga na FPR Inkotanyi.’’

Yongeyeho ko “U Bufaransa ntibwakoranye na Leta ya Juvénal Habyarimana mu bya gisirikare gusa ahubwo bwanayoboye ndetse bunatanga amabwiriza ku gisirikare cy’u Rwanda bwateguriraga hanze mu guhangana na FPR.’’

Mu ntambara yo kubohora igihugu yatangiye mu 1990, Abafaransa muri Opération Noroît, bafashije ingabo za leta kurwanya iza FPR-Inkotanyi yaba mu bikoresho, ubutasi n’amahugurwa bigera n’aho zifata intwaro zijya mu mirwano.

FPR yari iyobowe na Paul Kagame, yatangirijwe muri Uganda nyuma y’igihe kirekire, Abatutsi bameneshwa mu gihugu cyabo, bamwe bakicwa bahorwa ubwoko.

Brunet avuga ko “Hari byinshi wavuga kuri Kagame ariko kumuhuza n’ibyago bwagwiririye u Rwanda byaba ari ukwigiza nkana.’’

Iyo ntambara yayigereranyije n’iyo u Bufaransa bwakoreye ku butaka bw’u Rwanda.

Yagize ati “Uko gutsindwa kw’Ingabo z’u Rwanda na RPF nyuma ya Jenoside igihugu cyari cyanyuzemo, harimo uruhare rw’Ingabo z’u Bufaransa ni intsinzwi ya mbere cyagize muri Afurika kuva ibihugu byatangira kwigenga. Simvuze ko ariko kuri ariko byarabaye.’’

Roland Hureaux w’imyaka 70 yanditse ko FPR yafashwaga n’ibihugu birimo ibivuga ururimi rw’Icyongereza.

Mu kumusubiza Brunet yavuze ko “Afite ishingiro. Ni ukuri kuko yibutsa ko muri iyo ntambara hari uguhangana hagati y’ibihugu bikoresha Igifaransa n’ibikoresha Icyongereza bishaka kwiyegurira ibice bya Afurika. Ese ibi bisobanuye byose? Ese byashushanya kudaha agaciro ubuzima bw’inzirakarengane? Byaba bisobanura ko impamvu yatumye abayobozi bafashwa gukorera Jenoside mu maso yacu?’’

Roland Hureaux we yanditse ko kwinjira kwa FPR Inkotanyi mu Mujyi wa Kigali kwahuriranye n’ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Habyarimana na mugenzi we w’u Burundi, Cyprien Ntaryamira ku wa 6 Mata 1994.

Brunet agaragaza ko “Ibikorwa ntibikurikirana neza. Indege ya perezida yahanuwe ku wa 6 Mata 1994, ari nabwo byatangajwe na Radio-Télévision des Milles Collines–RTLM yaterwaga inkunga n’intagondwa z’Abahutu zateguye Jenoside.’’

Yongeyeho ko “Mu gihe abavandimwe babo bicwaga, ingabo za FPR zinjiye mu Rwanda zikura mu nzira ingabo za leta ya kera zarimo n’iz’Abafaransa zigera i Kigali. Hari abasirikare 600 bari muri Kigali ubwo Jenoside yatangiraga aho bari barazanywe mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Arusha ndetse ntacyo bari gukora mu guhagarika ubwicanyi kuko bari bake ndetse barwana no kwirinda.’’

Ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, Roland yanditse ko ryateguwe n’ingabo za FPR nyamara rihabanye n’ibyavuye mu iperereza ry’Umucamanza w’Umufaransa, Marc Trévidic.

Iyo raporo igaragaza ko ibisasu byahanuye indege ya Habyarimana byavuye mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe cyarindwaga n’abarinda Habyarimana. Ivuga ko baba ari abatarishimiye ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ya Arusha yari yarashyizeho umukono.

Mu Rwanda, Ingabo z’u Bufaransa zubashye amabwiriza ya politiki ndetse benshi mu basirikare n’abofisiye babwo bakurikije amategeko yatumye badahagarika Jenoside.

Jenoside yatekerejwe n’abari abahanga mu Rwanda bari hafi ya Perezida Habyarimana mu kizwi nk’Akazu, umugambi ushyirwa mu bikorwa binyuze mu Nterahamwe zatungirwaga agatoki na radio rutwitsi ya RTLM.

Brunet yashimangiye ko nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi hari uruhare Abanyarwanda bayigizemo ariko na Guverinoma y’u Bufaransa muri icyo gihe hari ibyo igomba kubazwa. Yavuze ko “birababaje ariko hakenewe umurava mu kubyemera.’’

Umusirikare w'Umufaransa ubwo yari muri Opération Turquoise mu Rwanda ku wa 30 Kamena 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza