Kuki Carnegie Mellon University-Rwanda imaze kwakira abanyeshuri 160 yarashowemo akayabo?

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 1 Ukwakira 2017 saa 10:22
Yasuwe :
0 0

Kaminuza mpuzamahanga yo muri Amerika Carnegie Mellon (CMU) guhera mu mwaka wa 2012 yatangiye ishami ryayo mu Rwanda nyuma yo kubisabwa na Leta y’u Rwanda ngo iyifashe kongera umubare w’abize ikoranabuhanga rigezweho.

Igitangira yari ifite gahunda ko mu myaka itanu izaba imaze kwigwamo n’abanyeshuri 400 nyamara yakiriye abanyeshuri 161.

Iyi kaminuza mu Rwanda ikorera by’agateganyo mu nyubako ya Telecom House ku Kacyiru, ariko icyicaro cyayo kiri kubakwa i Masoro mu Karere ka Gasabo hafi y’icyanya cyagenewe inganda (Special Economic Zone). Kugeza ubu CMU imaze goshorwamo miliyoni 43 z’amadolari ya Amerika, arenga miliyari 36 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ku wa Gatanu w’iki cyumweru, ubwo ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (RDB) bwitabaga Komisiyo yo mu Nteko Ishinga Amategeko ikurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta (PAC) bwabajijwe impamvu intego yo kwigisha abanyarwanda benshi iyo kaminuza yari yihaye itagezweho kandi yarashowemo akayabo.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RDB, Emmanuel Hategeka yavuze ko ikibazo cyabaye ari uguhuza urwego rwa Kaminuza ya Carnegie Mellon yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’iyo mu Rwanda ndetse no kubona abanyeshuri benshi bari ku rwego rwayo.

Ati “Ikibazo cyabanje kuba ni urwego, iriya Kaminuza urwego iriho muri Amerika, ibyo bagenderaho bakira abanyeshuri bagiye kwiga muri Amerika, ni na byo bakoresha hano. Ibizamini ugomba gukora ugiye muri CMU yo muri Amerika ni cyo kimwe n’ibyo ukora winjiye mu Rwanda hano. Ababitsinda rero ni bake.”

Hategeka yavuze ko hari gahunda yashyizweho yo gutegura abanyeshuri mbere y’uko bajya gukora ibyo bizamini kugira ngo bajye ku rwego rukenewe banabashe gutsinda ari benshi.

Uwahoze ayobora RDB, Francis Gatare yabwiye abadepite ko agaciro ka CMU karenze umubare w’abanyeshuri yakira, kuko ngo nubwo yakiriye abanyeshuri bake hari irindi shoramari ryaje mu Rwanda kubera iyo kaminuza.

Ati “Agaciro ka CMU mu Rwanda karenze umubare w’abanyeshuri bigamo gusa kuko ushingiye kuri CMU ririya shami riri kubakwa ahagenewe inganda, byashoboye kuzana n’izindi kaminuza mu Rwanda ubundi zitari zifite gahunda yo kuza kuhakorera nk’iyitwa Africa Institute of Mathematics, Africa Leadership University ndetse n’ubundi bucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga kugira ngo baze gukorera hafi yayo.”

Gatare yavuze ko hari n’ibigo byatangiye kuza kubaka inganda hafi y’inyubako z’iryo shuri kugira ngo bazajye bifashisha abanyeshuri bayiturutsemo.

Ati “Abashoramari batangiye gufata imyanya yo kuzaza kuhakorera bashaka ukuntu bazajya bafata abanyeshuri baturutse muri izo kaminuza.Hari n’umushinga wo kugirango amasosiyete mashya azatangire ashingiye ku bumenyi bw’abanyeshuri bavuye muri izo kaminuza, bafashwe ngo imishinga yabo ibyazwe umusaruro.”

Gatare yavuze ko ushingiye gusa ku mubare w’akayabo iyo kaminuza imaze gushorwamo n’abanyeshuri bayizemo, utahita ubona inyungu.

Ati “Umuntu ashingiye ku kubara amafaranga, wavuga uti aya mafaranga ni menshi, uti ese bihuye n’umubare w’abanyeshuri babonye amahirwe yo kwiga muri iyi kaminuza? Ariko iyo urebye mu buryo bugari, agaciro ni kanini.”

RDB ivuga ko inyubako za Carnegie Mellon mu Rwanda zizaba zuzuye mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2018.

Mu mwaka w’ingengo y’imari ya 206-2017, Leta y’u Rwanda yashyize miliyari zirindwi mu mushinga wo kubaka inyubako igezweho y’iyo kaminuza.

Bamwe mu bakozi ba RDB bari bitabye PAC
Francis Gatare wahoze ayobora Ikigo cy'Igihugu gishinzwe iterambere, rdb
Perezida wa PAC, Juvenal Nkusi
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RDB, Emmanuel Hategeka yavuze ko ikibazo cyabaye ari uguhuza urwego rwa Kaminuza ya Carnegie Mellon yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’iyo mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza