Kuki urubanza rwa Mugimba na Iyamuremye ruzabamo abagenzuzi?

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 13 Ugushyingo 2016 saa 11:54
Yasuwe :
0 0

Ku mugoroba wo ku itariki 12 Ugushyingo 2016, nibwo Mugimba Jean Baptiste na Iyamuremye Jean Claude, bombi bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagejejwe mu Rwanda, Ubushinjacyaha bukaba bwatangaje ko mu rubanza rwabo hazaba harimo abagenzuzi.

Mugimba na Iyamuremye bageze mu Rwanda nyuma yo koherezwa n’u Buholandi.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda, Nkusi Faustin, yasobanuye ko impamvu uru rubanza ruzaba rurimo abagenzuzi ari uko babisabwe n’u Buholandi mbere yo kubohereza.

Ati “Ubugenzuzi n’ikintu gisanzwe, si narwo rubanza rwa mbere habayemo abagenzuzi, ngira ngo uzi imanza nyinshi zagiye zituruka hanze haba izavuye muri ICTR n’ahandi. Ni ubwumvikane buba bwakozwe hagati y’ibihugu, iyo dusabye ngo abantu boherezwe hari ibyo twemerera ibihugu. Ntabwo twabyanga, nta n’icyo binatwaye.”

Yakomeje avuga ko biha u Rwanda imbaraga no kugaragaza ko imanza zigenda neza kandi ko mu zatambutse zirimo n’urwa Jean Uwinkindi, raporo zatanzwe n’abagenzuzi zigaragaza ko ibintu bigenda neza.

At “Ni ubwumvikane, ni n’icyizere tuba twahaye icyo gihugu ko nibashaka bashyiraho umugenzuzi ntacyo bidutwaye, akaza gukurikirana. Ahera uyu munsi kugeza igihe urubanza ruzarangirira, kugeza no mu bujirire.”

Mugimba Jean Baptiste wahoze ari umukozi wa Banki Nkuru y’Igihugu akaba n’Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka rya CDR akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’abatutsi baguye Nyakabanda mu Mujyi wa Kigali.

Iyamuremye Jean Claude we akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’abatutsi barenga ibihumbi 30 bari bahungiye muri ETO Kicukiro no mu nkengero zaho.

Mu mategeko bose muri rusange ibyo baregwa ni bimwe nubwo babikoreye ahantu hatandukanye. Bararegwa ibyaha bya Jenoside n’iby’ibasiye inyokomuntu, gucura umugambi wa Jenoside, gukangurira abaturage cyane cyane abahutu kugira ngo bice abatutsi n’icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda, Nkusi Faustin, yashimye intambwe u Buholandi bwateye yo kohereza abakekwaho ibyaha bya Jenoside kuburanira mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza