Kwibuka24: Abakozi ba Rswitch bahawe umukoro wo gutekereza ku murage bazasiga ku Isi

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 21 Mata 2018 saa 06:30
Yasuwe :
0 0

Abakozi b’Ikigo RSwitch gikora amakarita yifashishwa mu kubikuza no kwishyura amafaranga, bibutse ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho baganirijwe ku mateka y’u Rwanda, banasabwa kongera gutekereza ku murage bazasiga ku Isi.

Ku itariki ya 20 Mata 2018 nibwo abakozi ba RSwitch bibutse, igikorwa cyabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka, ndetse banasura Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside iherereye mu nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku Kimihurura.

Umuyobozi ushinzwe gahunda zo gukumira Jenoside muri CNLG, Gatabazi Clever, yatanze ikiganiro cyagarutse ku buryo Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe, uko yahagaritswe ndetse n’uburyo Abanyarwanda bongeye kubaka igihugu cyari cyarasenyutse.

Mukamurigo Donatha warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ikamutwara benshi mu bo mu muryango we barimo n’umugabo we, yavuze inzira y’umusaraba yanyuzemo kugeza arokowe n’Inkotanyi, ariko igikomere kikaza kuba gishya ubwo umwana we yicwaga urw’agashinyaguro.

Yagize ati “Banyiciye umwana nabi, kandi yicwa n’umuntu wajyaga azanira kwa mabukwe ubwatsi bw’inka, yari yaremeye icyaha nyuma aza gufungurwa. Umwana wanjye yari yagiye gutera insina ku itongo i Rukumbeli, ubwo ngo yari afite umugambi wo kuvana nyina mu bukene, uwo munsi yicwa n’ikintu yari yambwiye ariko ntabwo nari nziko ari iherezo rye.”

Mukamurigo wamaze imyaka isaga itatu atarabasha kwakira urupfu rw’umwana we wishwe atemaguwe, yavuze ko kuri ubu yabashije kongera kwiyubaka ndetse asaba abakozi ba RSwitch kugirira neza abandi kuko nawe muri Jenoside yagiye ahishwa n’abo yari yaragiye yitaho dore ko yari n’umuganga.

Umuyobozi Mukuru wa RSwitch, Jean Claude Gaga, yavuze ko gusura Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside byatumye barushaho kunguka ubumenyi bwinshi, ndetse ashimangira ko nk’uko ababohoye igihugu bafite umurage basize, nabo bakwiye kongera kwitekerezaho bakibaza icyo bazibukirwaho.

Yagize ati “Isomo nakuyemo nifuza kubasangiza ni uguhora uzirikana kandi ukagira ikintu uharanira. Niba uri umuntu uriho, ufite intego, ufite icyerecyezo uharanira iki mu buzima, iyo umuntu akubonye akubonamo iki?”

Yakomeje avuga ko niba ababohoye igihugu bakanahagarika Jenoside barabigezeho kandi bakiri bato, nk’urubyiruko ruri mu myaka bari bafite icyo gihe bakwiye kuzirikana ku cyo bakora kugira ngo bazagire umurage basigira abandi.

Musirikare David wari uhagarariye Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yavuze ko amahirwe bafite yo kuba bari mu gihugu cyiza badakwiye kuyishimira gusa, ahubwo bagomba kuyabyaza umusaruro mu rugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bahereye aho baba.

Ati “ Ufite ikirezi agomba kumenya ko cyera, dufite igihugu cyiza, dufite ubuyobozi bwiza. Reka rero abana bacu tubatamike ibere ryo gukunda igihugu, tubatamike ubunyarwanda.”

Buri mwaka abakozi ba RSwitch bifatanya n’abandi Banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda kwibuka inzirakarengane z’Abatutsi basaga miliyoni bishwe mu minsi 100 gusa, aho bakora ibikorwa bitandukanye birimo n’ibigamije gufasha abarokotse kongera kwiyubaka.

Bakoze urugendo ruva ku Cyicaro cya RSwitch berekeza ku Ngoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside ku Nteko Ishinga Amategeko
Musirikare David yasabye abakozi ba RSwitch kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bahereye iwabo mu ngo
Umukozi w'Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside asobanurira abakozi ba RSwitch ibice biyigize
Umuyobozi Mukuru wa RSwitch, Jean Claude Gaga, yavuze ko gusura Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside byabasigiye ubumenyi ku mateka y'igihugu
Abakozi ba RSwitch bari bafite amatsiko yo kumenya byinshi mu byaranze urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside
Gaga uyobora RSwitch yasabye abakozi b'iki kigo guharanira kuzagira umurage basiga ku Isi
Mukamurigo warokokeye Kacyiru yavuze ko ineza yagiriraga abandi iri mu byatumye abasha kurokoka
Bafashe umwanya wo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Amafoto: Muhizi Serge

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza