Ku wa 21 Mata 2018 nibwo Cogebanque yibutse, iki gikorwa iyi banki yakoze ku nshuro ya gatandatu cyabanjirijwe no gusura inzibutso za Jenoside za Nyamata na Ntarama mu Karere ka Bugesera no kunamira Abatutsi bahashyinguye.
Uru rugendo rwakomereje ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho nyuma yo kunamira no gushyira indabo ku mva zishyinguyemo Abatutsi basaga ibihumbi 250, hakurikiyeho ijoro ryo kwibuka.
Mu butumwa yatanze, Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya Cogebanque, Rwagasana Ernest, yavuze ko n’ubwo iyi banki yavutse nyuma ya Jenoside, bafite inshingano yo kwibuka nk’Abanyarwanda bakanaharanira ko ibyabaye bitazasubira ukundi.
Ati “Nta kuntu twakwibagirwa kandi hari impamvu zo gukomeza kwibuka, ariko nanone ntabwo twakomeza kwibuka gusa ahubwo tujyane ingamba zo kwiyubaka kugira ngo dukomere, ejo tutazatuma umwanzi, wa wundi washakaga kuturimbura yishima.”
Yakomeje ashima abahanzi bafasha abantu kwibuka binyuze mu bihangano, avuga ko nka Cogebanque bagiye kureba uko bashyiraho uburyo bwo kubungabunga ibimenyetso no kubika neza ubuhamya butangwa ndetse yemeza ko ubushobozi buhari.
Rwagasana yashimiye ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside ndetse n’abagize igitekerezo cyo gushinga Cogebanque kugira ngo batange umusanzu mu rugamba rwo kongera kubaka igihugu.
Umuyobozi wari uhagarariye IBUKA, Jean Pierre Nkuranga, yashimiye Cogebanque ku ruhare igira haba mu bikorwa byo kwibuka ndetse no gufasha abarokotse gukomeza kwiyubaka no kwiteza imbere.
Nkuranga yahumurije abarokotse Jenoside ababwira ko badakwiye kugira ubwoba kuko ibyabaye bitazasubira ukundi; yavuze ko hari ubudasa butanga icyizere, by’umwihariko kuri ubu igishimishije ari uko mu gihe muri kiriya gihe ba rwiyemezamirimo bashoye mu bikoresho byo kwica, ubu banki zikomeje gutanga inkunga yo gushyira mu bikorwa imishinga iteza imbere Abanyarwanda n’u Rwanda.
Dusabeyezu Jean warokotse Jenoside kuri ubu akaba amaze imyaka icumi akorera Cogebanque yatanze ubuhamya bw’inzira y’umusaraba yanyuzemo n’uburyo yagiye arokokera ahiciwe abavandimwe be hafi ya bose n’umuryango we.
Dusabeyezu wari ufite imyaka 16 mu gihe cya Jenoside, yavuze ko mbere y’uko se apfa yamusabye gusenga cyane kugira ngo bazahurire mu ijuru; nubwo yarokotse ashengurwa n’uko atigeze ashyingura umubyeyi we ndetse na bamwe mu bavandimwe be.
Rutagengwa Philbert wari uhagarariye Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG), yagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi agaragaza byinshi mu bimenyetso bishimangira ko ari umugambi wari warateguwe igihe kirekire.
Kuva tariki ya 7 Mata, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bari mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abasaga miliyoni imwe bakicwa mu minsi 100 gusa. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Twibuke Twiyubaka.”














TANGA IGITEKEREZO