Kwizera wakoze ubukwe na Mukaperezida umurusha imyaka 27 yatawe muri yombi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 9 Kamena 2019 saa 01:38
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Kwizera Evariste ukekwaho gufata ku ngufu no gutera inda umwana w’umukobwa utarageza imyaka y’ubukure.

Kwizera w’imyaka 21 y’amavuko yavuzwe cyane mu itangazamakuru muri Mutarama ubwo yemeraga kubana akaramata na Mukaperezida Clotilde w’imyaka 48, bivuze ko amurusha imyaka 27.

Aba bombi bakomoka mu Karere ka Rwamagana, basezeranye ku wa 31 Mutarama 2019, mu muhango wabereye mu Murenge wa Musha, gusa batuye mu wa Gishari.

Kwizera akurikiranyweho gusambanya no gutera inda umwana w’umukobwa ufite imyaka 15 y’amavuko ndetse ahita anahunga ajya kuba i Kigali kugira ngo adakurikiranwa.

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste, yemereye IGIHE ko Kwizera afunzwe ndetse ari gukurikiranwa n’ubugenzacyaha.

Ati “Nibyo ari gukurikiranwa n’ubugenzacyaha ku cyaha cyo gusambanya umwana. Afungiwe kuri Sitasiyo ya Kigabiro.”

Ingingo ya 133 y’Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko umuntu usambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Kwizera uherutse gukora ubukwe na Mukaperezida umurusha imyaka 27 yatawe muri yombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza