Leta iri gushaka igisubizo cya politiki kuri zimwe mu manza z’imitungo za Gacaca

Yanditswe na Ndayishimye Jean Claude
Kuya 21 Mata 2018 saa 11:52
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode, yabwiye abadepite ko hari kwigwa uburyo ikibazo cya zimwe mu manza za Gacaca zirebana n’imitungo usanga hari ababuze ubwishyu, cyakemurwa n’igisubizo cya politiki.

Umunyamabanga wa leta yavuze ikiri gukora ku manza za Gacaca zitararangaizwa ubwo ku wa 18 Mata 2018 yasobanuraga ishingiro ry’ Umushinga w’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi.

Uwizeyimana yavuze ko kugeza ubu imanza za Gacaca zirebana n’imitungo zarangijwe ziri ku gipimo cya 94 % mu zari ku rutonde rw’izishobora kurangizwa.

Ku bijyanye n’abantu batsinzwe ku manza z’imitungo ariko zidashobora kurangizwa, Uwizeyimana yavuze hari izagaragaye ko zigoye bitewe n’imiterere yazo, aho babona ko igisubizo kizaba icyo mu rwego rwa politiki.

Yagize ati “Hari imanza zagiye zifata umusozi wose tukibaza ngo haravugwa nde? Twagaragaje inyangamugayo zagiye zidasinye, twagaragaje abapfuye nta mutungo basize, twagaragaje abahunze ariko wasanga umugore n’abana agasambu karimo kukagurisha ari byo byatera ibibazo kuruta ibyo ushaka gukemura, aho dufunga amaferi, ariko icyo gihe twari twavuze ko na none dushaka igisubizo cya politiki cyakwinjira mu murongo umwe na cya kindi cy’abari bafite ibikingi na cyo tuvuga ngo dukemure mu buryo bwa politiki.”

Yakomeje avuga ko kugeza ubu iyo ngingo ikiganirwaho kugira ngo harebwe uburyo bizakorwamo.

Yagize ati “Icyo ni ikibazo tukiganiraho cyo kureba ngo ese bizagenda bite, ese aba bantu ko badafite ubwishyu, ko ubwabo utabashyira ku isoko ko nta n’icyo wagurisha bafite, niba ari abashobora gukora bakore, niba hari ahasigaye uwapfuye ntacyo asize tukaba tutakwishyuza abo yasize kandi na bo ntacyo bafite icyo gihe byanga bikunda iyo inzira zose z’ubwinyagamburiro zose zidashobotse bitugarukaho nka leta.”

Muri Mutarama 2018, Minijust yatangaje ko mu myaka umunani ishize imanza 39,678 zerekeye imitungo yangijwe n’iyasahuwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi zarangijwe mu rwego rwa politiki yo gutanga ubufasha mu by’amategeko.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza