Leta yagejejwe mu nkiko kubera pansiyo y’Abanyarwanda bakoze i Burundi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 14 Nzeri 2017 saa 01:04
Yasuwe :
0 0

Itsinda ry’abanyarwanda barenga 1800 babaga mu Burundi mbere ya 1994, ryagejeje Leta y’u Rwanda mu Rukiko Rukuru risaba ko ryahabwa amafaranga y’izabukuru bakoreye mu gihe babaga muri iki gihugu cy’igituranyi.

Uru rubanza rwatangiye kuri uyu wa Kane mu Rukiko Rukuru ku Kimihurura, aho abarega leta bahagarariwe n’abantu babiri barimo Me Valance Nyampatse Kamali na Twagirumugabe Alexis.

Iki kibazo kimaze igihe kinini kivugwa kuko nyuma y’ibiganiro byatangiye mu mwaka wa 1997 hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Burundi ku nyungu z’imisanzu y’ubwiteganyirize bw’Abanyarwanda bakoreraga inzego za Leta mu Burundi, mu mwaka wa 2013 nibwo Guverinoma y’u Burundi yohereje imisanzu ingana na miliyoni 139 ngo yishyurwe abahoze bakorera icyo gihugu guhera mu 1969 kugeza 1994.

Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 9 Ukuboza 2015, yagennye ko iyi misanzu izasubizwa bene yo itagira inyungu, keretse iz’imyaka ibiri yari imaze mu Rwanda.

Aba Banyarwanda ntibanyuzwe n’iki cyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda, bavuga ko kinyuranye n’ibyo basezeranyijwe ubwo biteganyirizaga birimo kujya bahabwa pansiyo buri kwezi.

Ibi byatumye aya mafaranga bayanga bishingiye ku kuba barasubijwe imisanzu yabo yose nta nyungu zayo, abandi bakavuga ko bayahawe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko mu busanzwe, umuntu ahabwa Pansiyo ku kwezi aho kuyihabwa icya rimwe.

Babanje kugana Inteko Ishinga Amategeko mu mwaka wa 2015 ariko Guverinoma ifata icyemezo cyo kubasubiza amafaranga yabo Inteko itarafata umwanzuro. Umwaka ushize bandikiye Perezida wa Repubulika bamusaba kubarenganura.

Umwe mu basaba guhabwa Pansiyo yabo, Pierre Claver Kayigi yabwiye IGIHE ko muri Perezidansi babagiriye inama yo kuregera urukiko akaba arirwo rufata umwanzuro.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Nzeri 2017, Me Gahongayire Mariam wunganira Leta muri uru rubanza, yabwiye urukiko ko kugira ngo urubanza rugende neza hakwiye gutumizwamo n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwiteganyirijwe, RSSB, kuko aricyo kigira leta inama mu bijyanye n’ubwiteganyirize kandi akaba ari nacyo kibishinzwe.

Yavuze ko iki kigo gifite ubwigenge mu miyoborere no mu mikorere bityo ko haramutse hafashwe icyemezo cyo guha Pansiyo abo barega, hakoreshwa amafaranga yacyo, bikaba bitagaragara neza igihe urubanza rwabaye kidahari. Ibi kandi bisobanuye ko RSSB nayo ishobora kurega nyuma ikaba yasaba ko urubanza rusubirishwamo kuko rwabaye idahari.

Uwunganira abarega Me Nyampatse Kamali Valence yashyigikiye iki cyifuzo binashimangirwa n’Urukiko rwanzuye ko urubanza rusubikwa rukazasubukurwa ku wa 05 Ukwakira 2017 hatumiwe RSSB.

Kayigi umwe mu barega yavuze ko bifuza guhabwa amafaranga yabo nkuko pansiyo itangwa bakajya bayahabwa buri kwezi.

Yavuze ko ibyo kuyafatira rimwe batabishaka, ngo kuko byaba binyuranyije n’amategeko bagendeyeho batanga pansiyo.

Mu bihugu nka Uganda na Tanzania niho hakunze gukoreshwa uburyo buzwi nka ‘Capitalisation’, aho umuntu atanga umusanzu we mu kigo gishinzwe ubwiteganyirize, igihe cyazagera akajya kwakira icya rimwe amafaranga yatanze hiyongereho n’inyungu.

U Rwanda no mu Burundi ho hakoreshwa uburyo bwa ‘Répartition’, aho ingano runaka y’amafaranga uhembwa n’umukoresha wawe agatanga andi, ukazagenda uyahabwa nyuma waragiye mu kiruhuko cy’izabukuru kandi akaza buri kwezi kugeza upfuye.

Kayigi yagize ati “Nari mwarimu mu Burundi nkorayo imyaka 17. Mu Rwanda nahakoze imyaka 11 . Ngendeye ku myaka yose nakoze, nakabaye mpabwa ibihumbi 500 buri kwezi ariko bambwiye ko imyaka nakoze i Burundi ayo bazampa yose hamwe ari ibihumbi 100 gusa.”

Mu mwaka wa 1978 nibwo ibihugu bigize umuryango w’ubukungu bw’ibiyaga bigari (CEPGL) aribyo u Rwanda, Burundi na RDC basinyanye amasezerano y’ubufatanye yemera ko guhererekanya inyungu z’imisanzu y’ubwiteganyirize.

Mu Ukuboza 2015, RSSB yatangaje ko iramutse itanze imisanzu y’abo bantu hariho n’inyungu, ku misanzu u Burundi bwatanze, u Rwanda rwakongeraho miliyari 16 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umunyamategeko uhagarariye Leta yasabye ko RSSB yatumizwa muri uru rubanza
Abaregera guhabwa Pansiyo baganira nyuma y'iburanisha
Kayigi Pierre Claver umwe mu basaba guhabwa Pansiyo yabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza