Leta yagiriwe inama yo guha abikorera uburenganzira bwo gushinga ibigo ngororamuco

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 17 Kamena 2018 saa 09:43
Yasuwe :
1 0

Leta y’u Rwanda yagiriwe inama yo gutanga amahirwe n’uburenganzira ku bantu bikorera, bagashinga ibigo ngororamuco byunganira ibya leta na gahunda yashyizeho mu rwego rwo guhangana n’ubuzererezi n’izindi ngaruka ziterwa no gukoresha ibiyobyabwenge.

Icyo gitekerezo cyatangiwe mu nama yahurije hamwe inzego za leta, Polisi, abanyamadini n’abandi ku wa 12 Kamena 2018, igamije kuvugutira umuti ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu Rwanda.

Imibare yerekana ko ababikoresha bagenda barushaho kwiyongera kuko mu 2016 hafashwe ababinywa n’ababicuruza bagera ku 4818 barimo 35 batarageza ku myaka 18, hanafatwa toni zisaga enye z’urumogi, litiro za kanyanga zisaga ibihumbi 18 naho mu mezi ane ya mbere ya 2017, hafashwe toni 1.8 y’urumogi.

Abahanga mu by’ubuzima bwa muntu, bagaragaza ko kubikoresha bigira ingaruka zikomeye ku mubiri, ku buzima bwo mu mutwe, ku mibanire ye n’abandi no ku mwuga cyangwa imirimo yakoraga zirimo nk’uburwayi bw’umwijima, umutima, ubwonko, imyakura n’ubumuga bushobora kubikomokaho, ubw’urwungano ngogozi, ubuhumekero, kanseri, gutakaza ubudahangarwa bw’umubiri mu kurwanya indwara, Sida, ubuzererezi n’izindi.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe bya Ndera, hakiriwe abarwayi 994 mu 2010; mu 2015 hakirwa 1,432; mu 2016 hakirwa 2804 naho mu 2017 hakirwa 1960.

Izo ngaruka nizo Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi, Maj. Dr. Kanyankore William, yahereyeho agaragaza ko abikorera bakwiye kwemererwa gushinga ibigo ngororamuco, byunganira ibya Leta nk’icya Gitagata, Iwawa n’ibindi.

Yagize ati “Uru rugamba ntabwo twarutsinda twenyine. Mu Rwanda niho honyine tutarafungura ibigo ngororamuco byigenga. Turabikeneye. Abantu bishyize hamwe bakabifungura, nibwo bibona inkunga kurusha uko twabigira ibya Leta [...] igihe tutagize abantu bigenga bashobora gufasha ngo n’iyo nkunga iboneke, ntabwo urugamba twarutsinda twenyine nka Leta.”

Uyu muyobozi yagaragaje ko hari abantu benshi batifuriza ibyiza igihugu ku buryo bahora barekerereje kubyohereza kandi ko uko bikoreshwa ari nako birushaho kwangiza abantu, bamwe bakangirika mu mitwe abandi bagahinduka inzererezi.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco(NRS), Bosenibamwe Aimé, yavuze ko leta ishora amafaranga menshi mu kwita ku barererwa mu bigo ngororamuco, by’umwihariko abarererwa Iwawa na Gitagata, ibatangaho miliyoni 80 Frw ku kwezi.

Yakomeje agira ati “Iyo ugiye kureba abajya Iwawa, benshi baribeshya ngo ni abana b’abakene, ntabwo aribo gusa. Usangamo n’ab’abakire binjiza. Abo bose bakwiye kuba bajya mu bigo ngororamuco byigenga, bakishyura […] Wenda ubwo mu gihe kizaza, tuzashishikariza abikorera ngo bashyireho ibigo ngororamuco, ni igitekerezo cyiza gikomeye.”

Yakomeje avuga ko icyo gihe, ibigo bya leta byakwakira abana baturuka mu miryango iri mu cyiciro cya Mbere n’icya Kabiri by’ubudehe, abandi bakajya mu byigenga bakiyishyurira.

NRS ivuga ko kuva mu 2012, urubyiruko rurenga ibihumbi 13, rwiganjemo urwakoreshaga ibiyobyabwenge rwahinduriwe icyerekezo cy’ubuzima binyuze mu masomo n’indangagaciro bihatangirwa, abana 4123 basubijwe mu buzima busanzwe, muri bo, 90% bakomeje gukora ibyo bahatorejwe naho 10% bashobora kuba basubira mu muhanda.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi, Maj. Dr. Kanyankore William, yasabye ko ibigo ngororamuco byashingwa n'abikorera bakunganira leta
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS), Bosenibamwe Aimé

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza