Leta yaharuriye inzira ba rwiyemezamirimo mu ikoranabuhanga

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 21 Ukwakira 2016 saa 12:17
Yasuwe :
0 0

Ni kenshi rumwe mu rubyiruko n’abandi baba bifuza kwihangira imirimo ariko bakavuga ko babuze igishoro cyo gushyira mu bikorwa ibitekerezo byabo. Gusa ubu Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, atangaza ko uburyo bwo kubona amafaranga buhari ku buryo mu gihe kiri imbere ntawe uzongera gutaka kubura uko umushinga we utangira.

Ibi byatangarijwe mu biganiro byahuzaga urubyiruko rwaturutse mu bihugu bisaga 15 bya Afurika n’ibindi by’u Burayi na Amerika, byateguwe n’umuryango The Global Innovation Gathering (GIG) ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, aho baganiraga ku ruhare rwabo mu guteza imbere ibihugu babicishije mu guhanga ibishya mu ikoranabuhanga.

Kunda Esther umwe muri ba rwiyemezamirimo mu by’ikoranabuhanga bakiri bato, yagaragaje ko ikibazo cy’igishoro kiri mu byo abatangira kwikorera muri icyo cyiciro bahura na cyo, binatuma bakomeza kuba bake mu Rwanda no muri Afurika muri rusange.

Kunda yagize ati “Ibibazo bakunda guhura na byo ni ibijyanye no kubura igishoro, hakiyongeraho n’ubumenyi buke ku buryo abantu bakora ishoramari mu ikoranabuhanga.”

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, avuga ko abashaka kuba ba rwiyemezamirimo n’abandi bose bafite imishinga mu ikoranabuhanga bakwiye gusubiza umutima mu gitereko, ibitekerezo byabo bikava mu magambo cyangwa mu nyandiko gusa, ahubwo bikagaragazwa kuko hari amafaranga ategereje kubishorwamo.

Ati “Isoko ry’imari rigamije abashakashatsi mu by’ikoranabuhanga riri kugenda rijyaho, hamaze kubaho kenshi abantu bamaze kuza mu Rwanda bashakisha ibitekerezo, bo bafite amafaranga. Uyu munsi amafaranga ni yo ari gushaka ibitekerezo.”

Yakomeje avuga ko Leta y’u Rwanda yiyemeje gushyiraho ikigega cya miliyoni 100 z’Amadolari ifatanyije n’abaterankunga kugira ngo amafaranga ashaka ibitekerezo yiyongere, ku buryo hatazagira uvuga ngo ‘jyewe narapfukiranwe none igitekerezo cyanjye giheze mu nyandiko kubera kubura igishoro’.

Mu nama yigaga ku iterambere ry’urubyiruko yari yateguwe na Sena y’u Rwanda yabaye mu 2014, Minisitiri Nsengimana yahishuye ko 80% by’imishinga y’urubyiruko igwa mu gihombo mu mwaka umwe gusa, ahanini bishingiye ku myumvire urubyiruko rwifitemo.

Yavugaga ko ibitekerezo by’imishinga by’urubyiruko rw’u Rwanda bitangirira ku gishoro kinini cyane, abakozi benshi kandi nyir’umushinga akitwara nk’umutegetsi ukomeye (CEO), ndetse rimwe na rimwe cya gishoro akakiguramo imodoka agendamo, ubwo umushinga we ukaba urazimye.

Urubyiruko rwo ruvuga ko ruba rufite ibitekerezo by'umushinga ariko rukazitirwa no kubura igishoro
Urubyiruko kandi rwemeza ko n'ubumenyi mu ishoramari mu ikoranabuhanga bukiri hasi
Minisitiri Nsengimana yemeza ko amafaranga yo gufasha imishinga y'urubyiruko ahari ahubwo ko habuze ibitekerezo byo kuyashoramo
Urwo rubyiruko rwashyizeho urubuga ruzabafasha guhanahana ibitekerezo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza