Amakosa mu micungire y’abakozi yahombeje Leta miliyoni zisaga 538 Frw

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 31 Ukwakira 2016 saa 11:24
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Abakozi ba Leta yatangaje ko Leta yaguye mu gihombo cya miliyoni 524 270 595 z’amafaranga y’u Rwanda n’amadolari ya Amerika 17,400 kuva mu mwaka wa 2012 kugeza 2015, bitewe n’ibyemezo bidakurikije amategeko byafashwe n’abayobozi mu micungire y’abakozi ba Leta.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 31 Ukwakira 2016, ubwo iyo Komisiyo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko raporo yayo y’Ibikorwa by’umwaka wa 2015-2016, yagarutse kuri aya mafaranga yakoreshejwe nabi biturutse ku micungire mibi y’abakozi no gufata ibyemezo bidakurikije amategeko.

Nk’uko Habiyakare François, Perezida w’Inama y’Abakomiseri muri Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta, yabibwiye Abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite na Sena, hakozwe isesengura ku gihombo Leta yatewe n’abayobozi b’inzego za Leta bafashe ibyemezo bitubahirije amategeko ku micungire y’abakozi.

Iryo sesengura ryakurikiraga iryakozwe mu mwaka wa 2012/2013, ryarebaga igihombo Leta yatewe guhera muri Mutarama 2009 kugeza muri Kamena 2012. Kuri iyi nshuro, icyo gikorwa cyahereye ku manza zaciwe kuva muri Nyakanga 2012 kugeza muri Kamena 2015.

Muri iryo sesengura rya Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta, ryagaragaje ko inzego za Leta 51 zirimo Umujyi wa Kigali n’uturere, Minisiteri, Ibigo bya Leta n’amashuri makuru na Kaminuza, zaburanye n’abakozi bazo bagera kuri 354 mu manza 154, aho Leta yatsinzemo imanza 39 zihwanye na 25%, igatsindwa 115 zihwanye na 75%.

Izo manza zose ni zo zatumye Leta yishyura akayabo ka 524,270,595 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse n’amadolari ya Amerika 17.400, mu gihe yo muri izo manza 39 yatsindiye 10,678,100 y’amanyarwanda.

Nubwo Abasenateri n’Abadepite bemeye raporo ya Komisiyo y’Abakozi ba Let nta ngorane, bamwe bagarutse ku mikorere itanoze ya bimwe mu bigo bya Leta, aho Depite Clothilde Mukakarangwa yanibajije icyo abashinzwe iby’amategeko muri ibyo bigo bakora kugira ngo leta idashorwa mu manza.

Abanyarwanda benshi banyurwa n’imitangire y’akazi

Mu mwaka wa 2015-2016, iyi Komisiyo yasuzumye raporo z’amapiganwa y’akazi 136 zaturutse mu nzego za Leta 92, ireba uburyo imyanya y’akazi yatangajwe mu binyamakuru, uko gutoranya abemerewe n’uko ibizamini byakozwe.

Muri raporo 136 zasuzumwe, 117 zingana na 86% zigaragaza ko byakozwe mu buryo bwubahirije amategeko, mu gihe raporo 19 zihwanye na 13,9% zabonetsemo amakosa.

Ayo makosa arimo gushaka no gushyira mu myanya abakozi bataramara imyaka 3 bahagaritse akazi mu gihe kitazwi, ndetse no gushaka no gushyira mu myanya abakozi bataruzuza imyaka itatu (3) ku myanya y’akazi bari basanzwemo.

Hanagaragaye amakosa yo kwemerera gupiganwa ku bakandida batujuje ibisabwa mu itangazo ry’akazi, no kutabyemerera bamwe mu babaga babyujuje, hakaba n’aho impuguke zakoreshaga amapiganwa zitujuje ibisabwa, n’abakandida batsinze kandi baragaragaye ku rutonde rw’abakuwe mu bakozi ba Leta.

Hari kandi n’ahagaragaye guhindura imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo gutangaza imyanya, hakaba n’aho basanze umukandida watsindiye ku mazina atandukanye n’ayo afite ku byangombwa bye.

Nk’uko Habiyakare François yabibwiye Abagize Inteko Ishinga Amategeko hakiriwe kandi hasuzumwa raporo z’amapiganwa 136 ziturutse mu nzego za Leta 92. Izo raporo zagaragazaga ko imyanya yashyizwe ku isoko igapiganirwa ari 1719, abasabye akazi bakaba bari 62,056.

Muri abo, abari bujuje ibisabwa ngo bemererwe gupiganwa bari 43,126, bangana na 69,5% by’abasabye akazi bose. Abatsinze ibizamini bari 3,836 bahwanye na 8,8% by’abari bujuje ibisabwa, muri abo abantu 2117 bashyizwe ku rutonde rw’abakozi batabonewe imyanya.

Mu mwaka wa 2015/2016, Komisiyo yakiriye ubujurire 416, ukwezi kwa Kanama kwarangiye ubugera kuri 394 ari bwo butanzweho imyanzuro naho 22 bwari bugikurikiranwa. Muri ubwo bujurire bwose, 91 bwari bushingiye ku ishaka n’ishyirwa mu myanya ry’abakozi, mu gihe ubundi 325 bwari bushingiye ku micungire y’abakozi ba Leta.

Mu bujurire bwose bwakiriwe bukanasuzumwa, ubwagaragaye ku kigereranyo kiri hejuru ni ubw’abatarashyizwe mu myanya batsindiye, bukaba bwari 38 buhwanye na 41,7%. Mu bujurire 91 bwasuzumwe, 35 bwari bufite ishingiro buhwanye na 38.4%, mu gihe ubundi 56 buhwanye na 61.6% nta shingiro bwari bufite.

Ku bujurire bufite ishingiro, ubwagaragaye ku bwinshi ni ubw’abakandida 14 batashyizwe mu myanya, bukaba buhwanya na 40%, naho ubuza ku mwanya wa kabiri ni ubw’abandi 12 bajuririye amanota bahawe mu bizamini by’akazi.

Habiyakare yanabwiye Abasenateri n’Abadepite ko hakozwe ubushakashatsi ku nshuro ya gatatu, ngo hagaragazwe igipimo cy’uko Abanyarwanda banyurwa n’imitangire y’akazi mu nzego za Leta, aho byagaragaye ko babyishimira ku kigero cya 70,9%, mu gihe byari ku kigero cya 67% mu mwaka wa 2012/2013 na 63,1% mu 2011/2012.

Byagaragaye ko igipimo cyo kunyurwa n’imitangire y’akazi mu nzego z’imirimo ya Leta kigenda kizamuka ariko ngo haracyari intambwe yo gutera, dore ko Intego ya leta y’u Rwanda ari uko byaba bigeze kuri 80% mu 2017.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza