Leta yashyize ku isoko imyanya y’akazi 1616 ibona abarenga ibihumbi 54 bashaka kuyipiganira

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 17 Ukwakira 2017 saa 09:01
Yasuwe :
0 0

Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta yatangaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari ushize wa 2016 /2017 hashyizwe ku isoko imyanya y’akazi 1616, haza abantu 54 467 basaba kuyipiganira, hemererwa abasaga ibihumbi 40.

Kuri uyu wa Kabiri, iyi komisiyo yagiranye n’abanyamakuru, isobanura raporo y’ibikorwa yakoze umwaka ushize n’ibyo iteganya nk’uko yabigejeje ku Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Mbere.

Perezida w’Inama y’abakomiseri b’iyi Komisiyo, Habiyakare Francois, yavuze ko muri uwo mwaka bakiriye raporo z’amapiganwa 156 zaturutse mu bigo bya leta 90 kugira ngo zikorewe isuzuma harebwe niba byarakozwe mu buryo bwubahirije amategeko.

Mu bari basabye akazi kuri iyo myanya, abantu 40,044 nibo byagaragaye ko bari bujuje ibisabwa bemererwa gukora ibizamini.

Nk’uko kugirango uwakoze ikizamini afatwe nk’uwatsinze agomba kugira amanota nibura 70 %, ababashije kuyagira mu bakoze ibizamini ni abantu 3,537.

Kubera ko imyanya yashakirwaga abakozi yari 1 616, ababaye aba mbere nibo bayigiyemo, abandi 1921 bagejeje ku manota 70 bashyirwa ku mugereka (Data Bank) kugira ngo niharamuka habonetse umwanya usa n’uwo bapiganiwe bazawushyirwemo.

Muri abo ababashije kuza kubona akazi nyuma ni 21.

Mu mategeko uri ku rutonde rw’umugereka arumaraho amezi atandatu gusa iyo ashize atarabona aho ajya akurwaho.

Muri Raporo zasuzumwe, 133 nizo amapiganwa yakozwe mu buryo bwuhirije amategeko. Izindi raporo Komisiyo yasanzemo amakosa, aho hari nk’abashyizwe mu myanya batujuje ibisabwa ndetse n’aho amapiganwa yatanzwe atubahirije amategeko, bose basabwe ko bikosorwa.

Abajijwe impamvu mu bashyizwe ku mugereka abahabwa akazi ari bake, Habiyakare yavuze ko byaterwaga n’itegeko ryavugaga ko uri kuri urwo rutonde abona akazi iyo uwabonye akazi mu kizamini bapiganirwaga akavuyemo.

Ati “Itegeko rya mbere ryasabaga ko uri ku mugereka ajya mu kazi ari uko uwari wagatsindiye mbere akavuyemo kandi biragoye naho itegeko rishya ryemera ko n’iyo habonetse umwanya ahandi usa n’uwo mwapiganiwe ushobora kuwujyamo.”

Iyi Komisiyo inavuga ko yakiriye ubujurire 555 bwiganjemo ubw’abatsindiye akazi ntibashyirwe mu myanya ndetse n’abajuririye ibihano bagiye bafatirwa n’abayobozi.

Ubujurire bujyanye no gutsindira ikizami umukozi ntashyirwe mu mwanya, Habiyakare yavuze ko byatewe n’impamvu zitandukanye zirimo kwirengagiza amategeko.

Yagize ati “Hari abamara gukoresha ibizamini nyuma bagasanga ngo nta ngengo y’imari ihagije bafite nubwo ari amakosa , hari abarangije gutanga ibizami hakaba amavugururwa n’ibindi.”

Muri Gicurasi uyu mwaka hatangijwe uburyo bwo gusaba akazi hifashishijwe ikoranabuhanga (E-Recruitment), Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta yavuze ko bizakemura amwe mu makosa yajyaga agaragara mu mitangire y’akazi cyane cyane mu gupiganwa no gukosora.

Perezida w’Inama y’abakomiseri b’iyi Komisiyo, Habiyakare Francois

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza