Leta yatekereje ubundi buryo bwo gufasha abatishoboye kwifasha

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 16 Ugushyingo 2016 saa 06:40
Yasuwe :
0 0

Gahunda ya VUP na Girinka, zashyizweho na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo gufasha abatishoboye, zigiye kongerwaho izindi zizafasha umuturage kuva mu cyiciro yari arimo akajya mu kindi.

Mu mwaka wa 2006 Leta y’u Rwanda yatangije gahunda ya Girinka, ikurikizaho iya VUP mu 2008. Abaturage bo mu cyiciro cya mbere na bamwe bo mu cya kabiri cy’ubudehe bafashijwe na Leta, bamwe bigaragara ko byabafashije kwifasha, ariko hari n’abandi bagumye mu cyiciro bari barimo bakomeza gufashwa.

Leta izafasha umuturage ubutamucutsa?

Imibare yashyizwe ahagaragara na Minaloc muri Kamena 2016 igaragaza ko icyiciro cya mbere cy’ubudehe kigaragaramo abantu bakennye cyane bangana na 1 480 167, ni ukuvuga 16% by’Abanyarwanda bose. Bishyurirwa ubwisungane mu kwivuza, bagahabwa n’ubundi bufasha na Leta.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ufite Imibereho myiza mu nshingano, Dr Mukabaramba Alvera , yavuze ko Leta yabonye ko hari abaturage bafashwa ariko ntibagere ku rwego rwo kuba bakwifasha.

Yagize ati ‘‘Muri VUP umuturage akorera amafaranga ari hagati ya 1000 na 1500 ku munsi. Twararebye dusanga aya mafaranga yonyine atatuma umuturage ava mu cyiciro kimwe ngo ajye mu kindi. Umuntu ukorera ariya mafaranga yakagombye no kugira ikindi kintu kimuteza imbere, ni yo mpamvu hari izindi gahunda zatekerejweho zo kubafasha kwifasha ahubwo na bo bakaba bafasha abandi.’’

Dr Mukabaramba yavuze ko uburyo Leta izakoresha ifasha abaturage batishoboye bucyigwaho.

‘‘Hazashyirwamo imbaraga zisumbuyeho ku buryo umuntu uri muri VUP, niba inka ashobora kuyorora na yo azayihabwa, haba hari n’undi mushinga na wo akawushyirwamo.’’

Uretse uburyo bw’inkunga mu buryo burenze bumwe, ngo hazanashyirwaho abantu bakurikirana abatishoboye mu buzima bwa buri munsi, bareba niba ubufasha bahabwa bubafasha kwivana mu bukene banabagire inama. Izi gahunda ngo ziri gukorerwa igeragezwa mu murenge umwe muri buri Karere.

Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ufite Imibereho myiza mu nshingano, Dr Mukabaramba Alvera
Abaturage batishoboye bahabwa akazi muri gahunda ya VUP

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza