Leta yongereye imbaraga mu gushakisha no gutabara abari mu kaga

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 11 Kanama 2017 saa 01:13
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho komite mpuzabikorwa y’igihugu ishinzwe gushakisha no gutabara, ihabwa inshingano zo kugenzura uburyo bwo kumenya aho abantu bari mu kaga baherereye no kubatabara bagahabwa ubuvuzi bw’ibanze cyangwa ibindi bakeneye birimo no kubashyira ahantu hari umutekano.

Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryo ku wa 20 Nyakanga 2017 niryo rigena inshingano z’iyo komite zirimo guhuza ibikorwa byo gushakisha no kwemeza amabwiriza yo gushakisha no gutabara akurikizwa ku rwego rw’igihugu.

Iyo komite izaba ihuriweho n’abantu bahagarariye Minisiteri y’Ibikorwaremezo; Minisiteri y’Ubuzima; Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi; Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Indege za Gisiviri; Ikigo gishinzwe itangwa rya serivisi zo mu kirere; Ingabo z’u Rwanda; Polisi n’Ubuyobozi Bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka.

Iteka rikomeza rigira riti “[ishinzwe] guteza imbere ubufatanye n’imikoranire bya hafi hagati y’inzego za gisiviri n’iza gisirikari n’indi miryango, mu rwego rwo gutanga serivisi zinoze mu gushakisha no gutabara”

“Gushyiraho, guhuza ibikorwa, kuyobora, kuvugurura no gusuzuma ingamba, politiki, amabwiriza, imirongo ngenderwaho ndetse n’ibikenewe mu mahugurwa mu rwego rw’ubufatanye no guhuza ibikorwa byo gushakisha no gutabara.”

Harimo kandi kuyobora no guhuza ibikorwa by’ubutabazi bijyanye n’iby’indege mu Rwanda gushyiraho ubufatanye n’izindi nzego za Leta no kugira inama inzego bireba gusinyana amasezerano n’ibigo bya Leta, ibyigenga cyangwa abantu ku giti cyabo muri serivisi z’ubutabazi no gukorana n’inzego mpuzamahanga zishinzwe gutanga serivisi zihutirwa.

Bimwe mu bituma abanyarwanda bakenera ubutabazi bwihuse birimo ibiza nk’inkangu byagiye binibasira abaturage mu duce tumwe na tumwe tw’igihugu cyane cyane mu gihe cy’imvura nyinshi, impanuka n’inkongi z’umuriro.

Inkangu yagwiriye abaturage mu Karere ka Gakenke mu mwaka wa 2016

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza