Uko umuhango w’irahira ry’abaminisitiri bashya wagenze (Amafoto)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 31 Kanama 2017 saa 10:41
Yasuwe :
4 1

Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya bagize guverinoma, igizwe na ba Minisitiri 20 n’abanyamabanga ba leta 11, nyuma yo gushyirwa mu myanya kuri uyu wa Gatatu.

Ni mu mpinduka zikozwe nyuma y’ishyirwaho rya Minisitiri w’Intebe mushya, Dr Edouard Ngirente, wahawe inshingano ndetse agahita arahira kuri uyu wa Gatatu. Ngirente ni Minisitiri w’Intebe wa 11 u Rwanda rugize kuva rwabona ubwigenge mu 1962.

Abaminisitiri bashya barahiye basabwe gukora bazirikana kubahiriza inshingano zabo
Minisitiri w’Urubyiruko, Mbabazi Rosemary, yafashe ifoto y’urwibutso ari kumwe na Perezida Kagame
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, ni umwe mu baminisitiri bashya binjiye muri Guverinoma
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan n’umuryango we bifotoranyije na Perezida Kagame
Minisitiri w’Ubutaka n’Amashyamba, Tumushime Francine, nawe ni mushya muri Guverinoma
Minisitiri w’Ubutaka n’Amashyamba, Tumushime Francine, ari kumwe n’umuryango mu ifoto y’urwibutso na Perezida Kagame
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Iterambere ry’Abaturage, Harelimana Cyriaque n’umuryango mu ifoto y’urwibutso na Perezida Kagame
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, Rwamukwaya Olivier, yifotozanya na Perezida Kagame
Uwihanganye Jean de Dieu wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe gutwara Abantu n’Ibintu mu ifoto y’urwibutso hamwe na Perezida Kagame
Minisitiri Rwanyindo Kayirangwa Fanfan yishimana na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance, ashimirwa na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege nyuma y’irahira
Perezida wa Sena, Bernard Makuza, aramukanya na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Gashumba Diane nyuma y’umuhango w’irahira
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Musoni James n’uw’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, bagaragazaga akanyamuneza ku maso nyuma yo kurahira

UKO UYU MUHANGO WAGENZE

13:00: Perezida Kagame asoje ijambo rye asaba abayobozi bashya barahiriye kuzirikana inshingano zabo bagaharanira ko bakora ibyo abanyarwanda babategereje. Abifurije imirimo myiza anabasezeranya ubufatanye mu nzego zose. Kuri batatu bagize Guverinoma batarahiye kuri uyu wa Kane, Umukuru w’Igihugu avuze ko hazashakwa umwanya ku buryo nabo barahirira inshingano zabo

- Perezida Kagame yasabye impinduka muri Minisiteri y’Uburezi, ubuzima, ibikorwa remezo n’ibindi

12:30:Perezida Kagame yasabye impinduka muri Minisiteri y’Uburezi, Ubuzima ndetse n’Ibikorwa remezo; anaboneraho gusaba Minisiteri y’Ubutabera gukurikirana abantu banyereza umutungo wa leta.

“Hari zimwe muri minisiteri zimwe usanga zifite abaminisitiri batatu, mukaba muri aho tuganira, ugasanga mu mezi atandatu, umwaka, basa naho badakora hamwe, no kuvugana bikaba ari ikibazo. Bari mu nzu imwe, bayobora minisiteri imwe, ariko ubwo rero birumvikana. Ba baminisitiri batavugana, ubwo abaminisitiri bavugana n’abakozi babo? Ubwo se imirimo ikwiriye kuba ikorwa, yuzuzwa n’iyo minisiteri, ubwo irakorwa?

Mbivugiye aha mu ruhame kuko ntabwo tutabivuga. Twabivugiye mu mwiherero, imyiherero muzi ibaye uko ingana. Nta nama ya leta turangiza ibyo tutabivuze. Nta ruhame nk’uru bitavugwamo, nagira ngo mbisubiremo n’uyu munsi.

Ubutaha wenda umuntu agenda nyine agerageza, ubutaha ni ukuzavuga amazina, twese tugashakira abantu nk’abo umuti.

Minisiteri y’ubuzima muzabanze mudushakire umuti, namwe mwihereho mushake ibinini, ndifuza impinduka, byananirana […] uburezi, minisiteri y’uburezi, mubihindure kandi impinduka nizo tubasaba. Nta muntu numwe ndasaba gukora ibidashoboka.”

Impanuro za Perezida Kagame ku barahiye

Perezida Kagame yatangiye ijambo rye agira ati"

Twari turi aha ejo hashize, twari twabisezeranye ko dushobora kongera guhurira hano uyu munsi, ndagira ngo mbashimire uyu muhango ndizera kandi ko abamaze gufata indahiro mu kanya, banumva nta gushidikanya uburemere bw’inshingano cyane cyane ku Banyarwanda, babatezeho byinshi. Ndumva rero nk’uko bisanzwe ibyo byari ukurahirira ko izo nshingano zizuzuzwa uko bishoboka n’uko bikwiye.

Ndagira ngo rero mbashimire namwe kwemera izo nshingano no kwiyemeza ko zizubahirizwa.

Ndagira ngo mbanze nshimire Minisitiri w’Intebe na we warahiye, akaba agiye no kuyobora iyi Guverinoma igiyeho ndibwira ko hazaba ubufatanye bwo kugira ngo twuzuze inshingano zacu.

N’aba baminisitiri n’abanyamabanga ba leta bazafasha Minisitiri w’Intebe, twese tugafatanya tugateza igihugu cyacu imbere.

Ndagira ngo mvuge ibintu bike bisa no kwibutsa ko na none ibintu dushinzwe n’uburemere bwayo biba ngombwa byinshi guhozaho. Hari bimwe bigira bitya bigasa n’ibyibagiranye, nk’abantu hagenda habamo intege nke zituma kenshi ibintu bitagenda uko byari bikwiye […]

Ngira ngo murabizi igihe gishize byose tuvuga ubudasa, ubudasa bw’u Rwanda tubutegereza cyangwa tubushaka, tububona mu mikorere. Ariko gushingira no ku bibazo by’umwihariko igihugu cyacu gifite, byombi bigomba kujyana rero. Uko dukora, n’ibisubizo bigomba kuboneka mu bibazo nabyo biba bifite umwihariko ariwo mwagiye, abantu kenshi mwita ubudasa.

Fata igihugu cyacu cy’u Rwanda,[…] murabizi kenshi kuba landlocked ni ukuvuga ngo twe ntabwo turi hafi n’inyanja ngari, ntabwo tuzituriye, ibitugeraho, ibiduturukaho binyura inzira ndende , uko inzira irushaho kuba ndende niko ibyo byose birushaho guhenda, ibyo byose bikagira ingaruka no ku buzima busanzwe.

Ni ukuvuga ngo ibyo ibigenda n’ibiza, ugenda unyura mu miryango ukomanga, hari n’abatagukingurira. Iyo batagukinguriye, cyangwa iyo babiremereje, kubona inzira biragora, …ibibazo dufite bidasa n’iby’abandi. Kugira ngo tubikemure, tugomba kugira uburyo, imico, imikorere idasa n’iy’abandi kubera ko tudafiye ibibazo bimwe. Ibyo ni ukubisubiramo ariko murabizi…

Abaminisitiri rero cyangwa n’abandi bayobozi, tudafite iyo myumvire n’ibibazo byacu bizatugora kubishakira umuti. Ibintu byose bizaduhenda. Usanga umuturanyi ugomba kuguha inzira ugasanga yaraye agize ibindi bibazo bitanakureba ahubwo ari wowe amariramo intimba afite n’iyo yaba no ku bindi bibazoi akanga kugukingurira, akanga kuguha inzira n’ubundi yagakwiriye kuba akugomba mu buryo bw’imibanire n’uburyo bw’imikoranire. Ibyo ntabwo ari ibintu bishya birimo n’uyyu munsi n’ejo bizaza.

Iteka ibyacu ni uguhitamo. Njya numva kenshi mu biganiro bavuga ikintu cyitwa mu rurimo rw’icyongereza comfort zone. Njye njya nibaza aho abandi bayikura, njye ndayishaka nkayibura, nta n’iyo u Rwanda rufite[…] ni ukuvuga ngo rero biradusaba kubaka ubushobozi, biradusaba kubaka imikorere […] nujya gusinzira wibwira ko wabonye comfort zone, urongera cost [ikiguzi].

Akenshi hari ubwo nirinda kugira ngo nshyire ibintu hanze[…] hari byinshi tuganira mu nama zisanzwe, haba mu mwiherero, haba muri cabinet ibyo dusuburamo buri munsi, haba no mu nteko nk’iyi hari abantu benshi, mbisubiramo[…]ariko iteka ujya kubona …ibyo mvuga ntabwo ari discours ni ikiganiro…

Bimwe kandi tutuzuza ni ibintu byoroshye kandi bifite ingaruka ziremereye, ziremereye bitewe cyane cyane na cya gihugu navuze cyacu gifite umwihariko wacyo, iyo udakoze nk’uko bikwiye nk’uko bisabwa bidutera ibindi bibazo, bituviramo kutuzuza inshingano dufite ku banyarwanda."

- Batatu mu bashyizwe muri Guverinoma ntibarahiye

Gatete Claver; Nduhungirehe Olivier; Jean Philbert Nsengimana ntabwo bari mu baminisitiri barahiye kuri uyu munsi.

Abayobozi batandukanye barahira

- Minisitiri Mushikiwabo na Papias Malimba bamaze kurahira

Minisitiri Mushikiwabo na Papias Malimba bamaze kurahira

12:10: Perezida Kagame amaze kugera mu cyumba cy’Inteko Rusange aho nyuma yo kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu ahise atangira kwakira indahiro z’abayobozi batandukanye

Twabibutsa ko…

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Kanama 2017, Perezida Kagame yagize Dr Edouard Ngirente, Minisitiri w’Intebe aho nyuma yo kwemezwa kuri uyu mwanya yahise anarahira.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame icyo gihe yagize ati “Umuhango watuzanye hano ni umuhango uremereye ariko nta nubwo uri budutware umwanya munini cyane. Ndagira ngo mbanze nshimire Dr Edouard Ngirente kuba yemeye gukorera igihugu cye muri uyu mwanya kuba Minisitiri w’Intebe akazayobora na Guverinoma. Nabonye umwanya wo kuganira nawe bihagije mbere y’uko ibi byose biba ariko nyuma yo kwemera gukora iyo mirimo, twumvikanye ko iyo mirimo iremereye ariko nta nubwo ikwiriye gukangana, ni imirimo nyine ikorwa n’abantu ntabwo ari ibyadutse bindi bishya ariko nasanze yiteguye abyumva ubwo igisigaye ni ukubishyira mu bikorwa. Nanamubwiye ko mu bikorwa ubundi uko tubimenyereye kandi uko biduhira, mu bikorwa byacu ntawe ukora wenyine. Turuzuzanya dukorera hamwe nk’umuco. Muri iyo mirimo mishya agiyemo yo kuyobora guverinoma, hari abandi bazaba babirimo ubwo tuzabifatanya twese.”

12:05: Mu minota mike, Perezida Kagame araba ageze mu cyumba cy’Inteko Rusange mu muhango w’irahira ry’abagize Guverinoma nshya

- Amasura mashya muri Guverinoma

Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo
Tumushime Francine, Minisitiri w’Ubutaka n’Amashyamba
Harelimana Cyriaque, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Iterambere ry’Abaturage

11:50: Icyumba cy’Inteko Rusange cyuzuye abantu bitabiriye uyu muhango. Hategerejwe Perezida Kagame, uza kwakira indahiro z’aba bayobozi bashya

-  Abavuye muri Guverinoma nabo bitabiriye uyu muhango

Judith Kazayire (hagati) yakuwe ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba
Uhereye iburyo: Dr Alexis Nzahabwanimana; François Kanimba; Seraphine Mukantabana na Stella Ford Mugabo

-  Dr Frank Habineza yitabiriye uyu muhango

Bamporiki Edouard wagizwe Perezida w’ITORERO ry’Igihugu asuhuzanya na Dr Frank Habineza watsinzwe mu matora ya Perezida wa Repubulika

Bamporiki Edouard wagizwe Perezida w’ITORERO ry’Igihugu asuhuzanya na Dr Frank Habineza

Gatabazi yakoze agashya

-  Gatabazi JMV wari umaze igihe kinini ari umudepite, yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru. Ubwo yageraga mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, yaramukanije na buri umwe wese mu bayobozi bitabiriye uyu muhango uhereye ku ntebe y’imbere kugera inyuma.

Gatabazi asuhuzanya na Minisitiri Francis Kaboneka
Gatabazi asuhuza Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi
Asuhuza Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Gasana Emmanuel
Asuhuza Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Patrick Nyamvumba
Mufulukye Fred wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba ashimirwa na Gasamagera Benjamin uyobora PSF

- Imiryango y’abagiye kurahira nayo yitabiriye uyu muhango

-  Ibyo wamenya ku mishahara y’abayobozi barimo Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba leta

Hari abayobozi bo mu nzego zitandukanye bitabiriye uyu muhango
Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda wungirije ushinzwe ubuyobozi n'abakozi, DIGP Juvenal Marizamunda

Iteka rya Perezida n°004/01 ryo ku wa 16/02/2017 rigena ingano y’imishahara n’ibindi bigenerwa abanyapolitiki bakuru b’igihugu n’uburyo bitangwa. Rigaragaza ko umushahara mbumbe wa Perezida wa Repubulika ungana na 6.102.756 Frw buri kwezi; Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga na Minisitiri w’Intebe bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo ukangana na 4.346.156 Frw.

Aba Visi-Perezida ba Sena, aba Visi-Perezida b’Umutwe w’Abadepite, Abaminisitiri n’abandi bagize Guverinoma bashobora gushyirwaho na Perezida wa Repubulika bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo buri kwezi ungana 2.534.861 Frw.

Abayobozi ntibakigurirwa imodoka na leta ahubwo bahabwa inguzanyo bakazazishyura / Ifoto: Mahoro Luqman

Abanyamabanga ba Leta bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo buri kwezi ungana na 2.434.613 Frw. Ba Guverineri b’Intara n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo buri kwezi ungana na 2.434. 613 Frw. Abasenateri bagenerwa buri wese umushahara mbumbe ungana na 1.847.609 Frw buri kwezi naho Abadepite akaba 1.774.540 Frw.

Minisitiri w’Ubuhinzi n‘Ubworozi, Mukeshimana Geraldine
Minisitiri w'Ingabo, Gen James Kabarebe aganira n'uw'Ubuzima, Dr Gashumba Diane
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Mushikiwabo Louise,
Minisitiri w'Uburezi, Dr. Musafiri Papias Malimba

Amafoto: Mahoro Luqman


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza