Loni yacyeje amavugurura ya AU yakozwe na Perezida Kagame

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 24 Ugushyingo 2018 saa 11:22
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yatangaje ko yishimiye amavugurura yakozwe mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), agizwemo uruhare na Perezida Kagame unayoboye uyu muryango ndetse na Moussa Faki Mahamat, uyobora komisiyo yawo.

Muri Nyakanga 2016 nibwo Perezida Kagame yahawe inshingano zo gutegura no gukurikirana amavugurura akenewe muri iyo Komisiyo kugira ngo ibashe kugeza AU, ku cyerekezo yihaye cya 2063.

Ibyagezweho mu mavugurura ya AU biherutse kwemerezwa mu nama ya 11 idasanzwe yayo yateraniye i Addis Abeba muri Ethiopia.

Itangazo António Guterres yashyize ahagaragara ku wa 22 Ugushyingo, rigaragaza ko ashimira AU n’abayobozi bayo, cyane cyane Perezida Kagame na Faki, ku ruhare bagize kugira ngo ayo mavugurura agerweho.

Ati “Umwanzuro w’inama y’abakuru b’igihugu na za Guverinoma ku mikorere mishya ya Komisiyo no guhitamo abayobozi bayo bakuru, biratanga ubutumwa bukomeye ku banyamuryango bwo gushyigikira akazi k’umuryango n’abayobozi bashoboye.”

António Guterres yanashimiye aba bayobozi ku kigega cyo kubungabunga amahoro n’umutekano ku mugabane wa Afurika, cyatangiranye miliyoni 60 z’amadolari.

Ni ikigega cy’amahoro cya AU kigamije kwishakamo ubushobozi burambye ku bijyanye no gushyigikira ibikorwa byo kugarura amahoro bikorwa na AU n’ibijyanye n’ubuhuza ku mpande zishyamiranye.

Amaze kugitangiza, Perezida Kagame yavuze ko “Guteza imbere amahoro n’umutekano ni imwe mu nshingano zibanze za AU, ariko kugeza ubu twaburaga uburyo bwizewe bwo gutera inkunga ibikorwa byihutirwa muri uru rwego.”

Yavuze ko ibikorwa byo kubungabunga amahoro AU, yahangaga amaso ku nkunga z’amahanga bituma mu 2015, inteko rusange y’uyu muryango ifata icyemezo cyo kwishakamo 25% y’amikoro akenewe muri ibyo bikorwa.

Guterres yashimangiye ko Loni izakomeza gutera inkunga no kuba hafi umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu cyerekezo ufitwe.

AU yiyemeje kwigira mu gutera inkunga ibikorwa byayo, aho ibihugu bigomba kujya bitanga 0.2% by’umusoro w’ibyinjizwa mu gihugu, hagamijwe gushyigikira ingengo y’imari yayo.

Ni gahunda byitezwe ko izafasha Afurika gukusanya imisanzu mu bihugu, izabasha gutera inkunga 100 % ibikorwa by’ubuyobozi bw’umuryango, 75% bya porogaramu z’umuryango na 25% by’ibikorwa by’amahoro.

Imibare yerekana ko abaterankunga bari bihariye 72% by’ingengo y’imari ya AU, ibintu byari biteye inkeke ko havuka ikibazo igihe umwe mu bafatanyabikorwa yahura n’ingorane mu bukungu, ndetse ugasanga izo gahunda Abanyafurika ntibazigira izabo.

Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), watangaje ingengo y’imari uzakoresha mu 2019, yagabanutseho 12% ugereranyije n’iy’umwaka ushize, ariko ikagaragaramo ukwigira kwa Afurika.

Mu 2019, ingengo y’imari ya AU izaba ingana na miliyoni 408 z’amadolari. Ibihugu bya Afurika biyifitemo uruhare rwa 66%, bingana na miliyoni 269 z’amadolari naho abaterankunga bakagiramo uruhare rwa 34% bingana na miliyoni 139 z’amadolari.

Mu mavugurura kandi Komisiyo yagabanyije umubare w’abayobozi bayo, bava ku 10 (Perezida, Visi Perezida n’abakomiseri umunani ), baba umunani (Perezida, umuyobozi mukuru wungirije n’abakomiseri batandatu).

Mu gushyiraho abayobozi ba Komisiyo ya AU, buri gice (Region) muri bitanu kizajya gitanga abakandida mu buryo bwubahirije ihame ry’uburinganire kandi habeho guhinduranya bigendeye kuri alufabe.

Nyuma, hazajya habaho itsinda rishinzwe kubemeza rigizwe na Perezida wa AU ucyuye igihe, Abakuru b’ibihugu, abayobozi b’imiryango igize AU na baminisitiri b’ububanyi n’amahanga bacyuye igihe n’irindi tsinda rishinzwe guperereza ku bakandida.

Abakandida batanzwe ku mwanya wa Perezida n’umwungirije, bazajya bakora ibiganiro mpaka muri Afurika bigamije gusangiza umugabane icyo bazawugezaho.

Amavugurura anateganya uburyo bwo gutakariza icyizere umuyobozi wagaragaje ko atuzuza inshingano yatorewe, bigatangira kwigwa mu gihe byasabwe byibuze n’ibihugu bine mu bigize AU, bikemezwa n’abakuru b’ibihugu.

Hanashyizweho Komisiyo zishyinzwe gufasha AU guhangana n’ibibazo umugabane ushobora kuzahura nabyo zirimo iy’ubukungu, ishinzwe iterambere ry’icyaro n’ishinzwe umutungo kamere by’umwihariko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Guterres, yashimye amavugurura arimo gukorwa muri AU

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza