Loni yambitse imidali y’ishimwe ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere mu butumwa bwa UNMISS

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 16 Kanama 2018 saa 07:55
Yasuwe :
0 0

Ingabo z’u Rwanda 165 ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudan y’Epfo (UNMISS), zambitswe imidali y’ishimwe kubera ubwitange n’umurava uziranga mu kazi kazo.

Uyu muhango wabereye muri Sudan y’Epfo kuwa Mbere w’iki cyumweru, aho Loni yari ihagarariwe n’uwungirije Intumwa y’Umunyamabanga Mukuru wayo mu butumwa bw’amahoro muri Sudan y’Epfo, Moustapha Soumare, mu gihe u Rwanda rwari ruhagarariwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za UNMISS, Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi.

Moustapha Soumare yashimiye Guverinoma y’U Rwanda ku bufasha ikomeje guha Loni, aho usanga hari Ingabo zarwo ziri mu butumwa bw’uyu muryango bwo kubungabunga amahoro zisaga 7000 ku Isi hose.

Yakomeje ashimira ingabo zahawe imidari uburyo zirangwa n’umuhate n’imbaraga mu nshingano zazo.

Yagize ati “Umurava wanyu ni icyitegererezo. Nifuza ko n’izindi ngabo zose zabigiraho”

Lt. Col. Alexis Kayisire, Umugaba Mukuru w’Umutwe w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere muri UNMISS, yashimiye abitabiriye igikorwa, anabakira mu muryango mugari w’abapiloti, abatekinisiye mu gukanika indege ndetse n’abandi babarizwa mu mutwe w’ingabo zirwanira mu kirere.

Uyu mutwe ugizwe n’abantu bakora imirimo itandukanye nk’abapilote, abatekinisiye mu by’indege, abashinzwe ibikoresho, abatanga ubufasha mu by’ingendo zo mu kirere, n’abakozi bo mu biro.

Ufite indege esheshatu za gisirikare zifite ibirindiro bibiri. Hari izikorera ku cyicaro gikuru cy’itsinda ry’ingabo zikorera i Juba ndetse n’izikorerea Malakal ku birindiro byafunguwe tariki 19 Mata 2018.

Uretse abayobozi ba Loni, uyu muhango wari witabiriwe n’Umugaba mukuru w’Ingabo zo muri Sudani, Maj Gen Mou Mannessa Malak, hamwe n’abandi bayobozi bakuru batandukanye.

Ingabo z'u Rwanda zirwanira mu kirere zashimiwe ubunyamwuga n'umurava zikorana
Bambitswe imidali y'ishimwe
Ingabo z'u Rwanda 165 zambitswe imidali y'ishimwe
Moustapha Soumare yambika umusirikare w'u Rwanda umudali w'ishimwe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza