Lt Gen Mushyo Kamanzi yasoje ubutumwa nk’Umugaba w’ingabo za Loni muri Sudani y’Epfo (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Gicurasi 2019 saa 03:54
Yasuwe :
0 0

Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi wari Umuyobozi w’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Sudan y’Epfo (UNMISS), kuri uyu wa Mbere yasezeye kuri izi ngabo nyuma yo kurangiza manda ye y’imyaka ibiri.

Lt Gen Kamanzi yagizwe umuyobozi wa UNMISS n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, kuwa 6 Mata 2017. Yasimbuwe n’Umuhinde, Lt Gen Shailesh Tinaikar kuri uyu mwanya.

Ibirori byo kumusezeraho byabereye ku cyicaro cya UNMISS i Juba muri Sudan y’Epfo, byitabirwa n’abayobozi n’abakozi ba UNMISS ndetse n’ingabo z’u Rwanda, u Bushinwa, Nepal, u Buhinde, Ethiopia, Bangladesh na Cambodia ziri mu butumwa bw’amahoro muri icyo gihugu.

Mbere yo kuyobora UNMISS, Lt Gen Kamanzi, yayoboye ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’amahoro i Darfur (UNAMID) kuva mu 2016, aba Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) kuva mu 2012 kugeza 2015.

Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi yavutse tariki 31 Werurwe mu 1964, yiga muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda aho yakuye impamyabumenyi ihanitse mu by’Ubuhinzi. Afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’ubusugire bw’igihugu yakuye muri Kaminuza ya gisirikare (National Defence University) iri i Washington DC, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Urubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda rugaragaza ko Gen. Kamanzi mu 1993 yabaye Ofisiye uhagarariye RPA mu bikorwa byo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’amahoro ya Arusha mu Rwanda na Ofisiye wahagarariye RPA wakoranaga n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zakoreraga mu Rwanda(UNAMIR) mu 1994-1995.

Yabaye umwe mu bari bagize Komisiyo yakurikiranye ibijyanye n’amasezerano ya Lusaka yo kugarura amahoro muri Congo; Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu bijyanye n’umutekano (mu 2005); Umugaba wungirije w’Ingabo z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu butumwa bw’amahoro muri Sudani (2006-2007).

Kuva 2009 kugeza 2010 yayoboye Ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama, anayobora by’agateganyo Ishuri ryigisha Amahoro rya Nyakinama; 2010-2012 ayobora Ishuri rya gisirikare rya Gako maze mu 2012 agirwa Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka.

Yakoze kandi amahugurwa atandukanye nko mu Bushinwa, aya ba commander bo ku rwego rwo hejuru rwa gisirikare muri Nigeria no mu ishuri ryigisha iby’Intambara, National Defence University, riri i Washington DC, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza