Madamu Jeannette Kagame agiye kongera gucyeza Abanyarwanda bageze ku bikorwa by’indashyikirwa

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 23 Nzeri 2017 saa 11:31
Yasuwe :
0 0

Madamu Jeannette Kagame, abinyujije mu muryango Imbuto Foundation abereye Umuyobozi w’Ikirenga, ku nshuro ya Gatandatu agiye gutanga ishimwe ku banyarwanda b’indashyikirwa n’ibigo cyangwa imiryango iteza imbere urubyiruko byahawe izina rya YouthConnekt Champions and Celebrating Young Rwanda Achievers Awards (CYRWA).

Iri shimwe ryo gucyeza urubyiruko rw’indashyikirwa, ryatangijwe na Imbuto Foundation mu mwaka wa 2007 rigamije gushima no gutera imbaraga Urubyiruko rw’Abanyarwanda rwaharaniye kandi rukagera ku bikorwa by’ indashyikirwa mu mibereho yabo no mu kazi bakora, rwesa imihigo ndetse rukagaragaza umwihariko mu byo rwahisemo gukora.

Itangazo rya Imbuto Foundation risobanura ko uyu mwaka wa 2017, uyu muryango uzongera gufatanya na Minisiteri y’Urubyiruko mu gutegura iki gikorwa cyo gushimira Abanyarwanda bari hagati y’imyaka 18-35 bageze ku bikorwa by’Indashyikirwa.

Hazashimirwa kandi imiryango cyangwa ibigo bifite ibikorwa byo guteza imbere urubyiruko, haba mu mirimo, kubongerera ubushobozi n’ibindi. Ibi bihembo bitangwa rimwe mu myaka ibiri.

Mu guhitamo ababikwiye Imbuto Foundation yasabye Abanyarwanda guhitamo abakiri bato n’imiryango bafite ibikorwa by’indashyikirwa bagezeho, hanashyirwaho imirongo ngenderwaho mu kubahitamo. Iki gikorwa kizarangira ku wa 19 Ugushyingo 2017.

Mu cyiciro cy’ umuntu ku giti cye wageze ku bikorwa by’indashyikirwa, uhabwa amahirwe agomba kuba ari umunyarwanda, aba mu Rwanda cyangwa hanze yarwo, ari hagati y’imyaka 18-35, agaragaza gukorera ku ntego, kunoza umurimo no gukorana umurava, kuba agira umuco wo guhanga ibishya no kuba inyangamugayo.

Agomba kuba kandi afite ibihamya bigaragaza ko ibikorwa bye byahinduye imibereho ye n’iy’urubyiruko rw’aho atuye cyangwa akorera, kuba agaragaza indangagaciro z’umuyobozi mwiza mu rungano, aho akorera cyangwa atuye, kuba urubyiruko rumufatiraho urugero rwiza mu nzira yo kwigira no kwihesha agaciro no kugaragaza uburyo yakoresheje kugira ngo akureho inzitizi zose zari kumubuza kugera ku nzozi ze.

Ku rwego rw’ibigo cyangwa imiryango, bagomba kuba bafite ibyangombwa bibemerera gukorera mu Rwanda cyangwa mu mahanga, kuba bafite mu ntego zabo aho bigaragara neza ko bakora bagamije guteza imbere imibereho myiza y’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16-30, kuba ibindi bigo cyangwa imiryango babafatiraho urugero mu guteza imbere urubyiruko n’ibindi.

Ubwo yatangaga ibi bihembo ku nshuro ya Gatanu, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kuzirikana abakoze ibikorwa by’intangarugero bizafasha abandi kumva ko gushyira mu bikorwa indoto zabo hari ababashyigikira. Yibukije urubyiruko ko rufite inshingano zo kubaka igihugu gikungahaye, kurinda no gukomera ku gaciro k’Abanyarwanda.

Yagize ati “Turabibutsa ko mufite igihugu, ingufu, ubwenge n’ubushobozi bwo gukora kugira ngo u Rwanda dufite uyu munsi ruhore rutera imbere kandi bikozwe n’abana b’u Rwanda.”

Abanyarwanda bagera kuri 37 bamaze guhabwa na Madamu Jeannette Kagame ndetse na Minisiteri y’Urubyiruko, ibihembo bya YouthConnekt Champions na CYRWA hagendewe ku bikorwa by’indashyikirwa bagezeho kandi bifitiye abandi akamaro.

Ku bifuza guha amahirwe umuntu ku giti cye wagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa cyangwa umuryango/ikigo cyahize ibindi mu guteza imbere urubyiruko, impapuro z’itora mwazisanga kuri bit.ly/2jDeOaT mu rurimi rw’Icyongereza cyangwa kuri http://bit.ly/2f4WRgf mu rurumi rw’Ikinyarwanda.

Mu 2015, ubwo Madamu Jeannette Kagame yatangaga ibihembo bya CYRWA ku nshuro ya gatanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza