Madamu Jeannette Kagame yakomoje ku rugendo rw’u Rwanda mu kubaka umuryango ufite amahoro

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 22 Nzeri 2017 saa 01:15
Yasuwe :
0 0

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye inama y’Ihuriro ry’Abagore b’Abakuru b’Ibihugu ku Isi (GFLA), yari ishamikiye ku Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UNGA) ibera i New York; abasangiza urugendo rw’u Rwanda mu kongera kubaka umuryango mwiza, wari wasenywe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi nama yabaye ejo kuwa Kane ifite insanganyamatsiko igira iti “Ahazaza h’umugore: Gusobanukirwa imiyoborere y’ikinyejana gishya.”

Madamu Jeannette Kagame yasangije abitabiriye iyi nama ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko nyuma yayo igihugu cyari gifite inshingano nyinshi zirimo gusana imitima yashegeshwe, kuvura abakomeretse no kubaka inzego zasenyutse.

Yavuze ko uru rugamba rwashobotse kubera ubufatanye bwa Guverinoma na Sosiyete Sivile mu kongera kubaka igihugu kugira ngo abaturage bashobore kongera kubaho mu mahoro, umutekano no guharanira iterambere kuri bose.

Madamu Jeannette Kagame yakomoje ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango, avuga ko ari urugendo rwo kwibohora rwatangiye mu myaka ya 1980, kuko byari bisobanutse ko buri Munyarwanda agira uruhare mu mpinduka z’igihugu.

Yagize ati “Nicyo gisobanuro cy’uko twatoye Itegeko Nshinga rigena ko nibura 30% mu myanya y’inzego zifata ibyemezo bagomba kuba ari abagore. Byadufashije ko mu myaka 23 ishize ari twe dufite abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko ku Isi bangana na 64%, ndetse na 40% muri Guverinoma.”

Yagarutse ku bigo by’imfubyi

Madamu Jeannette Kagame yanavuze ko Jenoside yatumye habaho abana b’imfubyi benshi, bigatuma bashyirwa mu bigo by’imfubyi atari uko aricyo gishimishije ahubwo ari uko aricyo gishoboka.

Gusa yerekanye ko ubuyobozi bwiza bufatanyije na sosiyete sivile bwashyizeho gahunda zo gushishikariza abaturage kugira uruhare mu mibereho myiza y’abana, kandi bimaze gutanga umusaruro.

Yagize ati “Abayobozi b’igihugu cyacu bashyizeho gahunda zo kwishakamo ibisubizo nk’umusingi w’iterambere ry’imibereho n’ubukungu by’u Rwanda, gushyiraho inzego z’abana no guharanira ko buri wese aba mu muryango.”

Gahunda ya Malaika Murinzi irimo abarenga ibihumbi bitatu bita ku bana, gahunda yo Kwita ku Mwana Wese nk’Uwawe, Tubarerere mu muryango, imaze gutuma kuva mu 2011 kugeza mu 2017, abana 2,909 ku bana 3,323 babona imiryango ibakira, Inshuti z’umuryango zirenga 29 000 n’izindi zatumye abana bafashwa kubonera uburere bukwiye mu muryango.

Madamu Jeannette Kagame yanagarutse ku buryo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bongeye kwiyubaka, bakishyira hamwe, bakomorana ibikomere, bakagirana inama kandi bagafashanya gutera imbere binyuze mu kurema indi miryango ihagararira ababo babuze.

Avuga ko ibikomeje gukorwa mu rugamba rwo kongera kwiyubaka bifite igisobanuro gituruka mu mateka y’igihugu.

Ihuriro ry’Abagore b’Abakuru b’Ibihugu ku Isi (GFLA), rimaze imyaka 10 rikorana n’abagore b’abakuru b’ibihugu, abayobozi batowe ku Isi mu kubafasha gushyiraho politiki na gahunda z’ingenzi ziteza imbere abaturage.

Madamu Jeannette Kagame atanga ubutumwa ku bitabiriye inama
Madamu Jeannette Kagame yitabiriye inama y’Ihuriro ry’Abagore b’Abakuru b’Ibihugu ku Isi yari ishamikiye ku Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UNGA) yabereye mu Mujyi wa New York
Madamu Jeannette Kagame n’abandi batumirwa bitabiriye inama y’Ihuriro ry’Abagore b’Abakuru b’Ibihugu ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza