00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye Umwiherero wa Unity Club watorewemo Komite Nshingwabikorwa

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 16 Ukwakira 2021 saa 07:57
Yasuwe :
0 0

Madamu Jeannette Kagame akaba n’Umukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri yitabiriye Inama y’Inteko rusange n’Umwiherero ngarukamwaka uhuza abanyamuryango bawo, wanatorewemo Komite yawo Nshingwabikorwa.

Iyi nama yabereye kuri Intare Conference Arena ku wa Gatanu, tariki ya 15 Ukwakira 2021.

Abanyamuryango ba Unity Club bitabiriye Inteko rusange y’uyu muryango batoye Komite Nshingwabikorwa iyobowe na Kayisire Marie Solange nk’Umuyobozi wa Mbere wungirije mu gihe Uwacu Julienne ari Umuyobozi wa Kabiri wungirije.

Ubwo yasozaga Inama y’Inteko rusange n’Umwiherero ngarukamwaka wa Unity Club, Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yashimye uruhare rw’uyu muryango mu miyoborere ibereye Abanyarwanda no kurushaho kwegereza ubuyobozi abaturage.

Yagize ati “Turashimira Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame ko umurongo yahaye Unity Club utahindutse ahubwo wagejeje igihugu ku ntambwe ishimishije haba imbere mu gihugu no mu mahanga. Ijambo ubudacyurigihe riranga Unity Club, dukomeze kuriharanira kandi tubitoze n’abato.’’

“Kubaka Ubunyarwanda n’Umunyarwanda ni inshingano za buri wese nk’inzira yo kubaka no gukomeza imyitwarire myiza. Iyi sano y’Ubunyarwanda iduhuza idushoboza kugera kuri byinshi, birimo kugira imyitwarire izira amakemwa.’’

Inama y’Inteko rusange n’Umwiherero wa Unity Club byabanjirije ihuriro ryayo rya 14 ryahawe insanganyamatsiko igira iti “Ndi Umunyarwanda: Igitekerezo ngenga cy’ukubaho kwacu.’’

Ni igikorwa cyateguwe mu buryo bw’impurirane no kwizihiza imyaka 25 ishize Unity Club ishinzwe, cyabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 16 Ukwakira 2021.

Unity Club igizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma, abayihozemo, n’abo bashakanye. Uyu muryango washinzwe na Madamu Jeannette Kagame ku wa 28 Gashyantare 1996 hagamijwe gutanga umusanzu mu “Kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro, byo nkingi z’iterambere rirambye.”

Mu gihe uyu muryango washingwaga, igihugu cyari gifite ibibazo bikomeye byari bikeneye kwigwaho no gushakirwa umuti wihuse kandi urambye. Birimo kucyubaka mu nkingi zose zirimo umutekano, ubuzima, uburezi, imibereho; gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi no guhumuriza abarokotse; kwita ku mfubyi zari zandagaye; umutekano w’igihugu hibandwa ku w’ibihugu bikikije u Rwanda ndetse no kubaka inzego z’igihugu.

Unity Club yashyize imbaraga mu kwita ku mfubyi no gukangurira imiryango gufata abana, ndetse abari bakuze ibubakira inzu zo kubamo.

Mu 1995, mu Rwanda hari ibigo by’imfubyi 353, birimo abana benshi b’imfubyi n’abagiye batatana n’imiryango yabo. Aba bafashijwe kubona imiryango ndetse abakuze batabonye ababakira bashakiwe amacumbi yo kubamo, bariga, banashaka imirimo ibatunga. Uyu muryango unafite umudugudu uri Nyamagabe n’uwa Rubavu watujwemo abana b’imfubyi muri gahunda ya Tubarerere mu muryango.

Mu 2014, Unity Club yiyemeje gushakira ababyeyi b’incike za Jenoside, igisubizo kirambye ku bibazo bari bafite, ari cyo kubabonera icumbi ryiza, bagasubizwa icyubahiro kibakwiye, bakabonerwa ibyangombwa byose, bakisanzura, bagasabana, bakavuzwa, bagasubirana ubuzima bwiza. Aya macumbi yitwa “Impinganzima”, yubatswe mu Turere twa Rusizi, Huye, Nyanza na Bugesera.

Unity Club ifite ibikorwa bigamije kuba umusemburo w’ibisubizo cyane cyane ibishingiye ku bibazo byatewe n’ingaruka zo kubura ubumwe. Inita ku iterambere rikomatanyije aho abagenerwabikorwa bayo bita ku baturanyi babo bagasangira iterambere.

Mu bikorwa iteganya mu gihe kizaza, Unity Club yiyemeje gukomeza kugira ibiganiro hagati y’abanyamuryango mu guha igihugu icyerekezo; gukomeza guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside; gufasha ibyiciro byihariye birimo urubyiruko n’ababyeyi batujwe mu nzu z’Impinganzima.

Madamu Jeannette Kagame akaba n’Umukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri yitabiriye Inama y’Inteko rusange n’Umwiherero ngarukamwaka uhuza abanyamuryango bawo
Iyi nama yahuje abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri
Kayisire Marie Solange yagizwe Umuyobozi wa Mbere wungirije wa Komite Nshingwabikorwa ya Unity Club Intwararumuri
Uwacu Julienne yagizwe Umuyobozi wa Kabiri wungirije wa Komite Nshingwabikorwa ya Unity Club Intwararumuri
Kayisire Marie Solange yagizwe Umuyobozi wa Mbere wungirije wa Komite Nshingwabikorwa ya Unity Club Intwararumuri
Nyuma y'amatora hafashwe ifoto y'urwibutso, irimo Madamu Jeannette Kagame n'abandi bayobozi muri Unity Club

Amafoto: Unity Club


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .