Mageragere: Hagiye kubakwa umudugudu w’icyitegererezo uzatwara hafi miliyari eshatu

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 14 Ukuboza 2016 saa 09:57
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa umudugudu w’icyitegererezo mu Kagari ka Kankuba mu Murenge wa Mageragere, uzuzura utwaye miliyari na miliyoni 900 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu mudugudu uzubakwa kuri hegitari 26, uzaba ugizwe n’inzu 36 utuwe n’imiryango 152 igizwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abaturage batishoboye ndetse na bamwe mu bari batuye mu manegeka. Inzu imwe izajya iba irimo enye ku buryo izajya iturwamo n’imiryango ine.

Ubwo hashyirwaga ibuye ry’ifatizo ahazubakwa umudugudu, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Ugushyingo 2016, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe iterambere ry’abaturage, Munyeshyaka Vincent yavuze ko u Rwanda rufite icyerekezo cy’uko mu 2020 Abanyarwanda benshi bazaba baratujwe mu midugudu y’icyitegererezo.

Yagize ati “Dufite icyerekezo cy’uko mu 2020 nibura Abanyarwanda bagera kuri 70% bazaba batuye mu midugudu nk’iyi y’icyitegererezo ifite amazi, amashanyarazi n’ibindi abaturage bakenera mu buzima bwabo, abanndi 30% bakazaba batuye mu Mijyi.”

Yakomeje avuga ko mu ibarura rirebana n’imibereho y’abaturage riheruka ryagaragaje ko Abanyarwanda batuye mu midugudu y’icyitegererezo bageze ku gipimo cya 56% ndetse hakiri urugendo kugira ngo 14% isigaye igerweho.

Meya w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba we yavuze ko uyu mudugudu w’icyitegererezo uje gukemura ikibazo cy’imiturire Ku Banyarwanda ariko b’abakene.

Yagize ati “Uyu mudugudu uje gukemura ikibazo cy’imiturire ariko cyane twita kuri ba bandi bakennye cyane. Abazayaturamo ni abatishoboye bari batuye mu manegeka n’abacitse ku icumu rya Jenoside kugira ngo turebe uburyo na bo batura ahantu heza bakagira ibikorwaremezo by’ibanze.”

Umuturage witwa Turikunkiko Thomas, we yatangaje ko bishimiye cyane kuba hagiye kubakwa umudugudu w’icyitegererezo muri aka gace batuyemo kuko bizabafasha kwegerezwa ibikorwaremezo.

Yagize ati “Biradushimishije cyane kuba natwe tugiye kwegerezwa ibikorwaremezo nk’ivuriro, isoko n’amazi kuko natwe twari tubikeneye ngo bikomeze kudufasha kwiteza imbere.”

Abazatuzwa muri uyu mudugudu bazahabwa amazi ndetse ubuyobozi butangaza ko hazubakwa Ikigo Nderabuzima, amashuri y’incuke, agakiriro, isoko n’ibindi. Biteganyijwe ko ibikorwa byo kuwubaka bizarangirana n’umwaka wa 2017.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe iterambere ry’abaturage, Munyeshyaka Vincent (ufite umwiko) n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu , Busabizwa Parfait bashyira ibuye ry'ifatizo ahagiye kubakwa umudugudu
Umuyobozi w'Akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Vedaste Nsabimana ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango
Meya w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba yatangaje ko uyu mudugudu w’icyitegererezo uzakemura ikibazo cy’imiturire ku Banyarwanda b'ingeri zose
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu , Busabizwa Parfait na Meya Kayisime Nzaramba
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu , Busabizwa Parfait
Abaturage bishimiye ibikorwa byo guca imihanda byahise bitangira
Abaturage bahise batangira gukora umuganda w'ahazaca umuhanda
Igishushanyo mbonera cy'ahazubakwa umudugudu w'icyitegererezo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza