Kwamamaza

Mahama: Impunzi z’Abarundi zabonye umuti w’indwara ziterwa n’umwanda

Yanditswe kuya 1-12-2016 saa 13:02' na Evariste Nsengimana


Minisiteri ishinzwe gukumira Ibiza no kwita ku mpunzi, MIDIMAR hamwe n’abafatanyabikorwa bayo bafunguye ku mugaragaro uruganda rw’amazi mu nkambi y’impunzi z’Abarundi, zivuga ko igisubizo ku ndwara ziterwa n’isuku nke kibonetse.

Uru ruganda rwubatswe ku bufatanye bw’imiryango mpuzamahanga irimo UNICEF, UNHCR na OXFAM ku nkunga y’ikigega cy’u Bwongereza gitera inkunga DFID.

Amazi aturuka mu ruzi rw’Akagera agatunganywa mu bice bitandukanye kugeza abaye meza, impunzi zikaba zarubakiwe amavomero azegereye mu nkambi.

Minisitiri ushinzwe gukumira Ibiza no kwita ku mpunzi, Seraphine Mukantabana, yavuze ko ruzafasha izo mpunzi n’abandi mu gihe zaba zidahari, rutandukanye n’urwari ruhasanzwe rwari urwo kwifashisha.

Yagize ati “Tubifashijwemo n’abaterankunga, twiyemeje gukora ibintu birambye twazanakenera no mu gihe izi mpunzi zaba zitari hano.”

Abahagarariye iyo miryango bishimiye iki gikorwa bavuga ko ari igisubizo ku buzima bw’izo mpunzi kuko zizayakoresha mu isuku n’isukura banavuga ko bazakomeza kuziba hafi mu bufasha zikenera.

Bamwe mu mpunzi zo muri iyi nkambi zivuga ko uru ruganda ruje ari igisubizo rukazabafasha kubona amazi meza badakoze urugendo rurerure nk’urwo bakoraga, nk’uko Nduwimana Canisius abivuga.

Ati “Ubusanzwe amazi twayabonaga dukoze urugendo rurerure kandi bakayafungura rimwe na rimwe, nkeka ko byaterwaga n’uko ari make; ndumva rero ubu dusubijwe kandi ni ukuri turishimye.”

Rugemangabo Eloge, uhagarariye inkambi ya Mahama yavuze ko igisubizo ku ndwara ziterwa n’umwanda bajyaga barwara kibonetse.

Uru ruganda rwafunguwe rwatwaye ama-pound ibihumbi 650, ni ukuvuga asaga miliyoni 662 z’amafaranga y’u Rwanda; rwubakwa mu gihe cy’amezi arindwi.

Biteganyijwe ko ruzajya rutanga metero kibe 1200 z’amazi ku munsi, azafasha inkambi n’abayituririye.

Uru ruganda rugizwe n'ibice bitandukanye
Inzira amazi acamo atunganywa
Uruganda rw'amazi rufungurwa ku muagaragro
Minisitiri Mukantabana hamwe na Ted Maly, uhagarariye Unicef basobanurirwa imikorere y'uru ruganda
Berekwa itandukaniro ry'amazi atunganijwe n'adatunganijwe
Amazi atunganywa n'uru ruganda aturuka mu Kagera
Itorero ry'Ababyinnyi bo mu mpunzi z'Abarundi
Minisitiri Mukantabana yavuze ko iki ari igikorwa kiramba kizagira akamaro no mu gihe impunzi zizaba zitagihari

Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 3 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved