Maj. Faustin Ntilikina mu bashobora gutabwa muri yombi nyuma ya Nsabimana wiyita "Sankara"

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Gicurasi 2019 saa 11:54
Yasuwe :
0 0

Uwahoze mu ngabo za Ex-FAR, Maj. Ntilikina Faustin ni umwe mu bashobora kugezwa mu Rwanda mu gihe cya vuba bakurikiranyweho guteza umutekano muke mu gihugu.

Nk’uko byagarutsweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Sezibera Richard, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, yatangaje ko Nsabimana Callixte wiyita ’Sankara’ umaze igihe kinini yigamba guhungabanya umutekano w’u Rwanda, yafashwe ndetse n’abandi bamaze iminsi bigamba ko bagiye gutera u Rwanda bazakurikiraho.

Maj. Ntilikina Faustin, ni umwe mu bagarutsweho na Minisitiri Dr Sezibera, avuga ko bigamba gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ati” “Bamaze iminsi bigamba ko bagiye gutera u Rwanda, bashaka kwica abanyarwanda bakavuga ko bafashe Nyungwe ndetse bakavuga ko badashaka ko abakerarugendo bajyayo. Abo bakabivuga bari muri ibyo bihugu. Ba Rusesabagina bari mu Bubiligi, Ntilikina mu Bufaransa, Kayumba muri Afurika y’Epfo, Himbara muri Canada.”

Maj. Ntilikina kandi yumvikanye muri Nzeri 2017, mu rubanza rw’abantu icyenda biganjemo abayobozi b’ishyaka FDU-Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, aho ubushinjacyaha bwahishuye ko bakorana.

Icyo gihe umushinjacyaha yasabiye abaregwa gufungwa kuko bafunguwe babangamira iperereza rikorwa kuri Maj.Ntilikina bufatanyije n’ubutabera bw’u Bufaransa.

Yagize ati "Bafite imikoranire na Maj. Ntilikina Faustin uba mu Bufaransa, ari nawe uhuza ibikorwa by’iri tsinda ku rwego mpuzamahanga. Turimo gukorana n’ubutabera bw’u Bufaransa ngo Ntilikina afatwe akurikiranwe kuri ibi byaha na bagenzi be."

Abaregwaga ni Twagirimana Boniface wari Visi Perezida w’Ishyaka rya FDU Inkingi ritemewe mu Rwanda; Ndayishimiye Papias, Twagirayezu Janvier, Nsabiyaremye Gratien, Mbarushimana Evode, Gasengayire Leonille, Ufitamahoro Norbert, Twagirayezu Fabien na Nkiko Erneste.

Ubushinjacyaha bubarega kurema umutwe wa gisirikare utemewe no kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza