Maj. Gen. Murasira asanga ibihugu bidakwiye kuba nyamwigendaho ku bibazo by’umutekano

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 13 Gicurasi 2019 saa 03:48
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ingabo Maj. Gen. Albert Murasira yavuze ko ibibazo bibangamiye umutekano muri Afurika bikwiye gushakirwa ibisubizo ku bufatanye bw’ibihugu biyigize, aho kwihereranwa na buri gihugu ukwacyo.

Yabitangaje kuri uyu wa Mbere ubwo yatangizaga inama ngarukamwaka yiga ku mutekano, National Security Symposium 2019. Iyi nama y’iminsi itatu iri kubera mu Ishuri rikuru rya Gisirikare riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze.

Izatangirwamo ibiganiro ku mihindagurukire y’imikorere y’ibihugu, impamvu ari ngombwa kongerera Afurika ubwirinzi mu bya gisirikare, guhangana n’ubushomeri mu rubyiruko, guhangana n’ubwiyongere bw’iterabwoba n’ibyaha byifashisha ikoranabuhanga, kurushaho kongera ukwigira kwa Afurika n’ibindi.

Maj Gen Murasira yavuze ko ari ingenzi guhurira hamwe nk’abashinzwe umutekano bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika bakaganira ku bibazo byugarije urwo rwego. Yavuze ko urebye imiterere y’ibibangamiye umutekano muri Afurika, ari ngombwa ubufatanye mu kubishakira ibisubizo.

Ati “Biragaragara ko ibibangamiye umutekano bigenda bihinduka kandi mu buryo bukomeye ku buryo bikeneye ingamba zihuriweho ku rwego rw’akarere cyangwa umugabane, aho kubyihererana nk’igihugu kimwe.”

Minisitiri w’Ingabo Murasira yavuze ko Afurika ikwiye kwicara hamwe igashaka ibisubizo by’ibibazo bibangamiye umutekano hashingiwe ku miterere n’imikorere y’uwo mugabane, aho gutegereza ibyo abandi bashyizeho ngo aribyo byifashishwa.

Yakomeje ati “Nk’umugabane, ntabwo dukwiriye gutegereza uburyo gakondo bwashyizweho ngo tubone gukemura ibibazo byacu. Tugomba kwishakamo ibisubizo bituma tujya mbere kandi tukirinda gukora amakosa y’ahahise.”

“Mureke dutekereze kandi twihe umurongo mu gushakira ibisubizo ibibazo byacu. Imyanzuro dufata ikwiriye kuba ihuye n’imiterere y’umugabane wa Afurika.”

Yijeje ko u Rwanda ruzakomeza gutanga umusanzu warwo mu bikorwa byo kugarura amahoro hirya no hino ku mugabane ndetse no gukomeza gufasha mu gusana ibihugu bivuye mu bihe by’intambara n’amakimbirane.

Umuyobozi w’ishuri rikuru rya gisirikare, Maj Gen Jean Bosco Kazura yavuze ko iyi nama ari umwanya ukomeye ku banyeshuri bahiga, wo kunguka ubumenyi ku bibangamiye umutekano muri Afurika n’ingamba zikwiriye mu guhangana nabyo.

Yavuze kandi ko abanyeshuri bazabona umwanya wo kuganira n’inzobere mu ngeri zitandukanye zitabiriye iyo nama, byose bigamije gukarishya ubumenyi bwabo ku bibazo byugarije umutekano muri Afurika.

Iyi nama ibaye ku nshuro ya karindwi. Yitabiriwe n’abanyeshuri bo mu bihugu bitandukanye muri Afurika biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare, abayobozi n’abakozi b’Ishuri, abayobozi muri Guverinoma n’inzobere mpuzamahanga.

Minisitiri w'Ingabo Maj Gen Murasira yavuze ko nta gihugu gikwiriye kwihererana ibibazo by'umutekano
Umuyobozi w’ishuri rikuru rya gisirikare, Maj Gen Jean Bosco Kazura yavuze ko iyi nama ari umwanya ukomeye ku banyeshuri bahiga, wo kunguka ubumenyi ku bibangamiye umutekano
Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen. Patrick Nyamvumba (iburyo), Minisitiri w'Ingabo, Gen.Maj. Murasira (hagati) na Gen. Maj. Jean Bosco Kazura (ibumoso) bakurikiye ikiganiro
Abasirikare n'inzobere zo mu bihugu bitandukanye zikurikiye ibiganiro mu nama yiga ku mutekano
Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango akurikiye ikiganiro
Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Claver Gatete; uw’Ubutabera, Busingye Johnston; Umujyanama wa Perezida mu by’umutekano, Gen. James Kabarebe na Prof Adebayo Olukoshi batanga ikiganiro muri iyi nama
Abitabiriye inama bafata ifoto y'urwibutso
Umujyanama wa Perezida mu by'Umutekano n'Igisirikare, Gen. James Kabarebe aganira n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen. Patrick Nyamvumba
Umuyobozi Mukuru wa Polisi, Dan Munyuza (ibumoso), Minisitiri w'Ubutabera Johnston Busingye na Minisitiri w'Ingabo Maj Gen Albert Murasira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza