Maj. Ntuyahaga wahamijwe kwica abasirikare b’u Bubiligi muri Camp Kigali yarekuwe asabayo ubuhungiro

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 9 Kanama 2018 saa 08:36
Yasuwe :
0 0

Major Ntuyahaga Bernard wahamijwe kugira uruhare mu rupfu rw’abasirikare 10 b’Ababiligi bari mu butumwa bwa Loni mu Rwanda (MINUAR) mu 1994, yarekuwe nyuma yo kurangiza igihano, ahita asaba ubuhungiro mu Bubiligi mu gihe yari afungiwe kwica abaturage babwo.

Ni ubusabe bwamaganiwe kure n’abantu batandukanye barimo imiryango y’abo basirikare biciwe mu Rwanda, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari igitangira, barindaga Minisitiri w’Intebe, Uwilingiyimana Agathe.

Muri Kamena 1998 nibwo yishyikirije Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwakoreraga Arusha muri Tanzania, akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, ariko ku wa 18 Werurwe 1999 rutangaza ko rutakimukurikiranye.

Umunsi yarekuweho Tanzania yamutaye muri yombi imushinja kwinjira ku butaka bwayo binyuranyije n’amategeko. U Rwanda rwasabaga ko yakoherezwa ngo rumuburanishe ku byaha yari akurikiranyweho, ariko muri Werurwe 2004, nyuma y’igihe aburanira kudasubizwa mu Rwanda, yafashe indege agana mu Bubiligi.

Muri Mata 2007 nibwo yatangiye gukurikiranwa n’inkiko mu Bubiligi, aho Ubushinjacyaha bwavuze ko Major Ntuyahaga ari we wavanye bariya 10 b’Ababiligi kwa Uwilingiyimana bari bashinzwe kurinda, abashyira mu maboko y’abasirikare bagenzi be bari muri " Camp Kigali", nyuma baza kwicwa.

Urukiko rwo mu Bubiligi rwaje guhamya Major Ntuyahaga icyaha cyo kwica abo basirikare b’Ababiligi, maze ku wa 5 Nyakanga 2007 rumukatira igifungo cy’imyaka 20.

Abo mu miryango y’abasirikare b’Ababiligi biciwe mu Rwanda bamaganye kuba Ntuyahaga w’imyaka 66 yahabwa ubuhungiro mu Bubiligi.

Martine Debatty, mushiki w’umwe mu basirikare 10 bishwe ku wa 7 Mata 1994 witwaga Corporal Alain Debatty, yatangaje ko bidakwiye guha ubuhungiro uyu mugabo ndetse irekurwa rye batigeze barimenyeshwa.

Iyi miryango yavuze ko batamenyeshejwe iri rekurwa mu buryo ubwo aribwo bwose, byaba binyuze mu biro by’ubushinjacyaha, Urukiko rushinzwe irangizwa ry’ibihano cyangwa urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, nk’uko Debatty yabibwiye ibiro ntamakuru Belga.

Debatty yagize ati “Ntabwo dukwiye kumwakira mu Bubiligi, aramutse ahawe ubuhungiro mu by’ukuri byaba bibabaje.”

Yakomeje agaragaza ko ubuhungiro aramutse abuhawe, yagira uruhare mu kwamagana icyo cyemezo.

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe ibijyanye n’ubuhunzi n’abimukira, Theo Francken, yavuze ko Ntuyahaga yarangije igihano cye ndetse nyuma yo kurekurwa yahise asaba ubuhungiro mu Bubiligi.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yakomeje agira ati “Yarangije igifungo, ubu afungiye mu kigo kigenewe abimukira batemewe n’amategeko.”

Ku bijyanye n’ubuhungiro yongeyeho ati “Ku gusaba ubuhungiro, umuntu wese ashobora kubikora ariko si buri wese ubihabwa.”

Ntuyahaga aba no ku rutonde rw’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, mu bantu bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside ariko baburanishijwe n’inkiko zo mu mahanga.

Ntuyahaga yarekuwe n'u Bubiligi bwamuhamije kubwicira abasirikare, ahita abusaba ubuhungiro
Muri Camp Kigali hari urwibutso rw'abasirikare b'Ababiligi biciwe mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza