Maroc yahaye amahugurwa ibigo by’ubwishingizi azabifasha kwishingira impanuka z’ubwubatsi

Yanditswe na Edouard Mubaraka
Kuya 28 Mata 2019 saa 07:39
Yasuwe :
0 0

Abakozi b’ibigo bitanga serivisi z’ubwishingizi mu Rwanda bahawe amahugurwa ku kwishingira ubwubatsi no kugira inama abakiliya ku buryo bwo gukumira impanuka zifitanye isano n’ubwubatsi.

Aya mahugurwa bayahawe ku wa 24-25 Mata 2019 na Sosiyete y’Ubwami bwa Maroc, imenyerewe mu kwishingira abandi ku Isi ‘Société Centrale de Réassurance [SCR MAROC]’

Ibigo by’ubwishingizi byahuguwe birimo Sonarwa, Prime Insurance Ltd, Radiant Insurance, Mauritius Union Assurance Rwanda (MUA), Mayfair Insurance, Soras-Saham, Britam, BK Insurance na UAP-Old Mutual yo muri Kenya.

Aya mahugurwa bayahawe mu gihe u Rwanda n’Ubwami bwa Maroc bifitanye umubano mwiza, aho mu 2016 byasinyanye amasezerano atandukanye arimo ay0 kwagura amarembo ku bashoramari babyo.

Umuyobozi w’ishami rya SCR muri Afurika y’Amajyepfo n’Iburasirazuba rifite icyicaro i Kigali, Niyokwizerwa Elie, yavuze ko azabafasha kuzamura ubumenyi bw’abakozi bakora muri sosiyete z’ubwishingizi mu Rwanda no mu karere.

Niyokwizerwa yavuze ko by’umwihariko nk’ubumenyi abasigira mu kwishingira no gukumira impanuka ari ingenzi kuko iyo zibaye hari byinshi byangirika birimo n’ibitagaruka nk’ubuzima bw’abantu.

Abitabiriye aya mahugurwa bagaragaje ko azabafasha mu kazi kabo ka buri munsi, cyane mu konoza serivisi haba abakiliya no kubafasha gukumira igihombo gituruka ku mpanuka zishingiye ku bwubatsi.

Bavuze ko kuba Société Centrale de Réassurance yaratangiye gukorera mu Rwanda ari amahirwe akomeye babonye kuko izabafasha gukemura imbogamizi bagiraga zishingiye ku bumenyi budahagije.

Iki kigo cy’Ubwami bwa Maroc gitangiye gukorera mu Rwanda nyuma y’ifungurwa rya Ambasade yabwo mu Rwanda.

Gifite imari shingiro irenga miliyoni 160$, kikaba gifite icyemezo cy’imitangire myiza ya serivisi z’ubwishingizi (B++) gitangwa n’ikigo cy’Abanyamerika ‘AM BEST’.

Société Centrale de Réassurance SA ifite icyicaro i Casablanca muri Maroc, yahawe kwishingira indege zo muri Afurika na Aziya guhera 1989 ndetse inahagarariye ubwishingizi bw’ibiza bitandukanye guhera muri 2005.

Société Centrale de Réassurance kandi ifite ishuri ryigisha iby’ubwishingizi ‘SCR Accademy RE’ ryifashishwa mu gutanga aya mahugurwa.

Iki kigo cyashinzwe mu 1960 n’Ubwami bwa Maroc gifite amashami Abidjan muri Côte d’Ivoire, i Kigali mu Rwanda na Cairo mu Misiri.

Amahugurwa yatangiwe muri Serena Hotel ku wa 24 Mata
Abakora mu bigo by'ubwishingizi bahawe amahugurwa azabafasha kwishingira impanuka z'ubwubatsi
Ibigo nyarwanda by'ubwishingizi byahawe amahugurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza