MasterCard Foundation yatangije umushinga wa miliyari 85 Frw arimo azarwanya ubushomeri mu rubyiruko

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 22 Werurwe 2018 saa 07:55
Yasuwe :
1 1

Umuryango ‘Mastercard Foundation’ watangije umushinga ufite agaciro ka miliyari zisaga 85 z’amafaranga y’u Rwanda (miliyoni 100 z’Amadolari y’Amerika), arimo azashyirwa mu bikorwa bigamije gufasha urubyiruko kurwanya ubushomeri binyuze mu kwihangira imirimo.

Uyu mushinga witwa ’Young Africa Works’ watangijwe ku wa 22 Werurwe 2018 uzakorwa mu byiciro bibiri, aribyo gahunda ya ‘Hanga Ahazaza’ igamije gufasha urubyiruko rukora ibijyanye n’ubukerarugendo no kwakira abantu ndetse n’ikindi gice kirebana no kongerera abarimu ubushobozi (Leaders in Teaching).

Umuyobozi mukuru wa Mastercard Foundation, Reeta Roy, yavuze ko uyu mushinga uzamara imyaka itanu ukorerwa mu Rwanda, uri muri gahunda y’uyu muryango yitwa ‘Young Africa Works’ igamije gutuma kugeza mu 2030, urubyiruko miliyoni 30 rwo muri Afurika ruzaba rufite imirimo.

Yagize ati “Tugiye gukuba kabiri ibikorwa byacu mu Rwanda, dushyiramo izindi miliyoni 100 z’amadolari agenewe gahunda ebyiri arizo ‘Hanga Ahazaza’, n’Indashyikirwa mu burezi (Leaders in teaching)’. Iyi ni intangiriro y’ingamba zacu nshya zizibanda cyane ku guhanga imirimo igenewe urubyiruko.”

Yakomeje avuga ko muri iyi gahunda bazafasha urubyiruko by’umwihariko abagore, mu kugira imirimo itari iyo gukora gusa ahubwo inabahesha agaciro. Ibikorwa bizakorerwa mu bihugu bitandukanye bikazaba bigendanye na gahunda za guverinoma.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, witabiriye uyu muhango yavuze ko gahunda ya MasterCard Foundation izibanda ku guteza imbere ubukerarugendo no kwakira abantu ndetse n’ireme ry’uburezi by’umwihariko mu mashuri yisumbuye kandi bijyanye n’intego u Rwanda rwihaye.

Ati “Izi gahunda zihuye neza n’ingamba zigamije iterambere u Rwanda rwatangije muri Nzeri 2017. Muri izi ngamba nshya, urwego rw’ubukerarugendo no kuvugurura ireme ry’uburezi biri mu bishyizwemo imbaraga nyinshi mu gihugu cyacu.”

Yakomeje avuga ko Guverinoma y’u Rwanda yiteguye gukomeza gukorana bya hafi n’itsinda rya MasterCard Foundation kugira ngo intego bihaye zigerweho nibiba ngombwa bazirenze.

Nshimiyimana Pacifique ufite ikigo gifasha abahinzi cyitwa ‘Real Green Gold’, yavuze ko iyi gahunda ya MasterCard Foundation yateguwe hahawe ijambo urubyiruko rwahawe ijambo, bityo binatanga icyizere ko izasiga hari benshi bamaze kugira icyo bageraho, ibitekerezo byiza n’imishinga baba bafite ntibikomeze gupfa itaranatangira.

Gahunda ya ‘Hanga Ahazaza’ izashorwamo miliyoni 50 $ izafasha abagera ku bihumbi 30 bakora mu bukerarugendo, bahabwa ubumenyi butandukanye burimo ikoranabuhanga, gutanga serivisi nziza ndetse ibigo biciriritse bifashwe kugera kuri serivisi z’imari.

Ikindi gice kizibanda mu guhugura no kongerera ubumenyi n’ubushobozi abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri, n’aho abanyeshuri bagera ku bihumbi 250 biga mu mashuri yisumbuye bakazayungukiramo binyuze muri gahunda y’imyigishirize yifashisha ikoranabuhanga izwi nka ‘Smart Classroom’.

Mu myaka isaga 10 Umuryango MasteCard Foundation umaze , wakoze ibikorwa bihindura imibereho y’abagera kuri miliyoni 25.7 bo mu bihugu 66 birimo 33 by’Afurika.

Ni mu gihe imishinga igera ku 187 ifite agaciro kari ku mpuzandengo ya miliyoni 11 z’amadolari, ariyo imaze guterwa inkunga.

Nshimiyimana Pacifique ufite ikigo gifasha abahinzi cyitwa Real Green Gold n'Umuyobozi wa MasterCard Foundation, Reeta Roy
Minisitiri w'Uburezi, Dr Eugène Mutimura
Bamwe mu bitabiriye itangizwa ry'umushinga ’Young Africa Works’ watangijwe na MasterCard Foundation

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza