Mayange Rice Company Ltd yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama igenera inkunga abayirokotse

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 2 Gicurasi 2019 saa 08:34
Yasuwe :
0 0

Abakozi n’abayobozi b’uruganda rutunganya umuceri rwa Mayange Rice Company Ltd, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ruri mu Karere ka Bugesera, banagenera inkunga y’ibiribwa abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye bo mu Murenge wa Ntarama.

Kuri uyu wa Kane nibwo basuye uru rwibutso basobanurirwa amateka n’ubugome bw’abishe abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya ya Ntarama.

Urwibutso rwa Ntarama ruri ahahoze ari Kiliziya Gatolika, Santarari ya Ntarama mu Karere ka Bugesera. Rushyinguwemo imibiri y’abatutsi 5000 barimo abiciwe muri Kiliziya no hafi yayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma yo gusobanurirwa aya mateka, Umuyobozi w’uruganda rwa Mayange Rice Company Ltd, Nzeyimana Célestin, yavuze ko nk’uko amateka abigaragaza mu bakoze Jenoside abari bafite inganda, abayobozi n’abakozi bazo nabo ntibatanzwe mu kuyikora no kuyitera inkunga.

Nzeyimana yavuze ko abariho ubu bari mu murongo mwiza kandi bafatanyije n’ubuyobozi bw’igihugu bazaharanira ko Jenoside itongera kubaho ukundi.

Yagize ati “Gusura urwibutso bituma twongera gusobanurirwa amateka y’igihugu cyacu n’ubugome Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe. Ibyo rero bituma dufata ingamba zo guharanira kuziririza ingengabitekerezo ya Jenoside no guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi”.

Yakomeje agira ati “Muri rusange mu gihugu nujya kumva abafungiye Jenoside baba abari Arusha n’ahandi, uzasanga harimo abayobozi b’inganda, tukaba twaje kureba abarokotse i Ntarama ngo tubahumurize.”

Yakomeje agira ati “Ikindi ni ukubabwira ko nubwo abayoboye inganda mu gihe cyashize bari bafite amacakubiri ariko twe dufite ibitekerezo bizima bisobanutse bigamije guharanira ubumwe bw’abanyarwanda kandi tubabwire ko ibyabaye bitazongera ukundi.”

Uruganda rwa Mayange Rice Company Ltd, kandi rwageneye inkunga abagera kuri 50 bacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye bo muri uyu Murenge wa Ntarama.

Bahawe inkunga y’ibiribwa birimo umuceri, ibishyimbo, amavuta n’isukari ni abo mu midugudu irindwi igize Akagari ka Cyugaru.

Umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Ntarama, Kabarega Jean de la Croix, yashimye ubuyobozi bw’uruganda rwa Mayange Rice Compamy Ltd batekereje gufata mu mugongo abacitse ku icumu bo muri uyu murenge.

Umuyobozi uhagarariye Inama y’Ubutegetsi ya Mayange Rice Compamy Ltd, Ndahimana Charles, yijeje abatuye i Ntarama ko ubuyobozi bw’uru ruganda ruzakomeza kwifatanya nabo mu rugendo rwo kongera kwiyubaka nyuma yo kwamburwa ababo n’ibyabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abayobozi n’abakozi b’Uruganda rw’umuceri rwa Mayange bifatanya n’abanyarwanda kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bitabira ibikorwa birimo; gusura inzibutso no kuremera abacitse ku icumu batishoboye. Mu myaka yashize basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi na Bisesero.

Batemberejwe ibice bigize urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama
Bamwe mu bahawe inkunga n'uruganda rwa Mayange Rice Company Ltd
Abayobozi b'uruganda rwa Mayange Rice Company Ltd bashyira indabo aharuhukiye inzirakarengane zazize Jenoside zishyinguwe mu rwibutso rwa Ntarama
Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi , Ntamushobora Amiel (iburyo), Umuyobozi w'Uruganda , Nzeyimana Celestin n'uhagarariye abanyamigabane b'uruganda rwa Mayange Rice Company Ltd, Ndahimana Charles
Umukozi wa CNLG yasobanuriye abakozi b'uruganda rwa Mayange amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Kiliziya ya Ntarama
Bamwe mu bahawe inkunga n'uruganda rwa Mayange Rice Company Ltd
Umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Ntarama, Kabarega Jean de La Croix yashimye ubuyobozi bw’uruganda rwa Mayange Rice Compamy Ltd
Umuyobozi w'Uruganda rwa Mayange Rice Company Ltd , Nzeyimana Celestin yandika mu gitabo cyagenewe abasura urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama
Uruganda rwa Mayange Rice Company Ltd rwatanze inkunga y'umuceri n'ibindi biribwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza