Mboweni ukunze gushima iterambere ry’u Rwanda yongeye kugirwa Minisitiri muri Afurika y’Epfo

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 30 Gicurasi 2019 saa 02:08
Yasuwe :
0 0

Perezida Cyril Ramaphosa yongeye kugirira icyizere Tito Mboweni amugumisha ku mwanya wa Minisitiri w’Imari muri Guverinoma nshya.

Cyril Ramaphosa aherutse gutorerwa kuyobora Afurika y’Epfo nyuma y’uko ishyaka rye ANC riherutse kugira ubwiganze mu matora ya rusange yabaye muri icyo gihugu.

Mboweni w’imyaka 60 yongeye kugirwa Minisitiri w’Imari, umwanya yagiyeho mu Ukwakira 2018.

Uyu mugabo asanzwe ari inzobere mu bukungu, akunze gushima iterambere ry’u Rwanda abinyujije kuri Twitter ye ndetse rimwe na rimwe akarutangaho urugero igihugu cye gikwiriye gukurikiza mu bintu bitandukanye.

Mu Ukuboza umwaka ushize, Mboweni yanejejwe n’isuku yasanganye umujyi wa Kigali, agereranyije n’umwanda urangwa iwabo mu mujyi wa Johannesburg.

Uyu mugabo abinyujije kuri Twitter, yerekanye ifoto yafatiye mu mujyi rwagati i Johannesburg igaragaza utuzu tw’amabati n’amahema yacitse dukikijwe n’imyanda itandukanye.

Iyo foto yayiherekeje amagambo agira ati “Ejo hashize, nafashe umwanzuro wo kuzenguruka Johannesburg rwagati. Hari umwanda hateye n’isoni. Mu mujyi rwagati nahasanze ibi biruri.”

Nyamara yakomeje avuga ko nyuma yaho yaje i Kigali agatungurwa no kwakirwa n’umujyi usukuye.

Nta minsi ishira kuri Twitter ye adashyizeho ikintu kidasanzwe amahanga akwiye kwigira ku byo u Rwanda rwagezeho kubera imiyoborere ya Perezida Paul Kagame.

Bamwe mu baturage ba Afurika y’Epfo bajya babimuziza, bamushinja kudakunda iguhugu cye kuko ashimagiza iby’ahandi nyamara akavuga ko icyo umunyafurika mugenzi we yagezeho gikwiriye gushimwa.

Bamwe mu bayobozi muri Guverinoma y’u Rwanda bashimiye Mboweni kuba yongeye kugirirwa icyizere muri Guverinoma nshya ya Perezida Ramaphosa.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera abicishije kuri Twitter yagize ati “Nuko nuko musangirangendo Tito Mboweni. Ikaze mu Ihuriro ry’abaminisitiri batagira imipaka. Icyo nicyo Afurika ikeneye”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe we yagize ati “Turagushimiye Tito Mboweni kuba wongeye kugirwa Minisitiri w’Imari. Mu Rwanda turavuga ngo ‘Turongeye turariye’ iyo dushimira umuntu washyizwe mu mwanya ukomeye.”

Mboweni amaze kongera kugirirwa icyizere nka Minisitiri w’Imari, yatangaje ko amahirwe yose Ishyaka ANC ryagiye rimuha atari ikindi ryamucaga ahubwo ngo nuko yaribereye umwizerwa, akaryubaha kandi agakora ibiteza imbere abaturage.

Mboweni w’imyaka 59 ni umwe mu itsinda ry’inzobere ryafashije Perezida Paul Kagame mu mavugurura y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Ni umuyoboke w’ishyaka ANC kuva mu ntangiriro. Ni we mwirabura wa mbere wayoboye Banki Nkuru ya Afurika y’Epfo nyuma y’irangira ry’ivangura rizwi nka Apartheid.

Mu mezi make amaze muri Minisiteri y’Imari yagiye agaragaza impinduka igihugu cye gikeneye ngo gitere imbere.

Yerekanye uburyo Leta ikwiriye kurekera aho gufata amadeni menshi ahubwo igakoresha uburyo ifite. Yashyigikiye cyane igitekerezo cyo kwegurira sosiyete za Leta abikorera kugira ngo bazibyaze umusaruro bigabanye amafaranga Leta yazitangagaho no kunyereza umutungo bigabanyuke.

Mboweni yongeye kugirirwa icyizere nka Minisitiri w'Imari wa Afurika y'Epfo
Ifoto Mboweni yafatiye mu mujyi wa Johannesburg rwagati, avuga ko umujyi w'iwabo ntaho uhuriye na Kigali mu isuku

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza