Meddy na Riderman basusurukije igitaramo cya Airtel cyabimburiye ibindi i Nyamasheke (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 1 Ukwakira 2017 saa 07:49
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Meddy umaze iminsi agarutse mu Rwanda n’umuraperi Riderman kuri uyu wa 30 Nzeri, basusurukije igitaramo cya Airtel cyitabiriwe n’imbaga y’abatuye mu Karere ka Nyamasheke hari haririmbiwe ku nshuro ya mbere n’abahanzi b’ibyamamare mu gihugu.

Ni igitaramo gitangiza uruhererekane rw’ibindi bikomeye byateguwe nk’uburyo Airtel Rwanda yashyizeho mu kwiyegereza abakiriya bayo mu bice bitandukanye by’igihugu, hanamurikwa serivisi z’itumanaho zitandukanye z’iyi sosiyete y’itumanaho.

Mu kiganiro n’itangazamakuru hamurikwa iyi gahunda, Umuyobozi Ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Airtel Rwanda, Moses Abindabizemu, yavuze ko ibi bitaramo byiswe ’Wiceceka & Tunga Campaign Concert Tour’ bijyanye na gahunda ya Airtel Muzika yashyizweho mu buryo bwo kuzamura umuziki ariko inamenyekanisha ibikorwa bitandukanye ku bakiriya bayo.

Yavuze ko byose biri muri gahunda ndende bihaye zijyanye n’icyo bise "Airtel Muzika", yongeraho ati "Twagiranye ubufatanye na Meddy ngo tuzenguruke ibice bitandukanye by’igihugu duhura n’abantu batandukanye bari bamukumbuye cyane. Ndashimira Riderman guhitamo neza na we agakorana na Airtel."

Aba bahanzi bakoze iyo bwabaga mu gitaramo cya mbere batera ingabo mu bitugu Airtel yari yageneye abatuye mu Karere ka Nyamasheke igitaramo cya mbere gikomeye mu mateka aho cyabereye ndetse banashimangira ubufatanye n’iki kigo baririmba indirimbo zishimangira ubwiza bwa serivisi gitanga. Ibi byabaye ku wa Gatandatu tariki 30 Nzeri 2017.

Igitaramo cyatangiye ku masaha y’igicamunsi, abahanzi biganjemo abize umuziki ku Nyundo n’abakiri bato ariko bafite ubuhanga mu kugorora amajwi babanje gushyushya abitabiriye mbere ya bakuru babo. Riderman yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zinyura abakunda gusimbuka zirimo ’Cugusa’, ’Abanyabirori’ n’izindi arishimirwa.

Meddy yageze ku rubyiniro saa kumi, yahereye ku ndirimbo yise ’Inkoramutima’, mbere y’uko aririmba yakiriwe mu buryo bwihariye abafana basakuriza rimwe bamwereka urukumbuzi bari bamufitiye. Icyo yavugaga cyose bamwakirizaga amajwi ahanitse bamugaragariza urukundo. Yababwiye ko yari abakumbuye ndetse n’abatuye u Rwanda rwose muri rusange.

Yahise agira ati "Hari ibintu nshaka ko dukora ndashaka ko turirimbana indirimbo zose za kera." Yahise yanzika n’iyitwa ’Igipimo’, ’Ese Urambona’, ’Mubwire n’izindi zakanyujijeho, arangije asoreza ku zo yakoreye muri Amerika zishimiwe mu buryo bukomeye abafana nazo bakamwereka ko zabagezeho nubwo yari ari mu muhanga.

Riderman na Meddy bahurije imbaraga hamwe mu gushimangira serivisi nziza za Airtel no kubwira abatuye i Nyamasheke gahunda nshya zirimo iyitwa ’Airtel Tunga’ ndetse na ’Wiceceka’ babinyujije mu ndirimbo bakoranye n’indi yumvikanamo The Ben na King James. Ibi byakozwe hagamijwe guhesha amahirwe no kumenyesha abatuye ahakorewe igitaramo, gahunda ya Airtel nshya izahesha abanyamahirwe moto 12 n’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Avanza.

Ibi bitaramo byateguwe na Airtel byabimburiwe n’icyo mu Karere ka Nyamasheke, bizakomereza mu ka Huye ku itariki ya 7 Ukwakira, naho tariki ya 14 Ukwakira byerekeze mu Karere ka Musanze. Bizasorezwa i Rubavu ku wa 21 Ukwakira 2017, ahazabera igitaramo cyihariye mu buryohe ndetse kizaninjirwamo n’abishyuye.

Abatuye i Nyamasheke na bo babyinnye karahava
Abitabiriye igitaramo cyaAirtel bishimiye abahanzi
Abize umuziki ku Nyundo bigaragaje
Afata amashusho y'urwibutso
Akanyamuneza kari kose mu gitaramo cya Airtel
Dj Phil Peter wavangaga umuziki muri iki gitaramo
Igitaramo cyatangijwe n'abahanzi bakizamuka
Khalifan yishimiwe
MC Brian imbere y'abafana bizihiwe
MC Buryohe imbere y'abitabiriye igitaramo cya Airtel
Meddy yari afitiwe urukumbuzi
Riderman ukunzwe bikomeye
Meddy yaririmbye yibanze ku ndirimbo za kera
Seburikoko wagaragarijwe ko akunzwe
Uyu muhanzi yagaragarijwe urukundo
Uyu muraperi yishimiwe mu buryo bukomeye
Yacurangiwe mu buryo bw'umwimerere
Yaririmbye indirimbo zisimbukisha abanyabirori

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza