Meddy yazamuye imbamutima za benshi mu ndirimbo ye nshya bataziriye iyo ku musego

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 30 Mata 2019 saa 03:53
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Ngabo Medard Jobert [Meddy] yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘All Night’ yongeye kuzamura ibyiyumviro by’urukundo ku bakunzi be mu bihugu bitandukanye.

Iyi ndirimbo uyu muhanzi yayishyize hanze kuri uyu wa 30 Mata nyuma yo gukora ‘Adi Top’ yari imaze iminsi iri guca ibintu ku isoko ry’umuziki w’u Rwanda no hanze yarwo, iyi yayishyize hanze mu Ukwakira 2018.

‘All Night’ yakozwe na Lick Lick mu buryo bw’amajwi, amashusho yayo ntabwo arajya hanze.

Iyi ndirimbo yasamiwe hejuru n’abakunzi batandukanye b’umuhanzi Meddy ndetse mu bitekerezo byayitanzweho ku rubuga rwa YouTube abenshi bavuga ko ari indirimbo yengetse.

Nk’uwitwa Fiston Irakoze ati “Twari dutegerezanyije amashyushyu yo kuyumva. Mbega indirimbo y’igikundiro! Iyi iraje ikundwe. Meddy wabikoze kandi komereza aho.”

Uwiyise Nigi we yaje abihuhura avuga ko iyi ari indirimbo yo kumva abantu bari kugirana ibiganiro by’abakuru mu gitanda. Ati “Iyi bayita indirimbo yo ku musego.”

Abandi bakunzi bo mu bihugu bitandukanye nka Afurika y’Epfo, u Burundi, Uganda, Tanzania n’ahandi nabo bagiye bashima impano y’uyu muhanzi bavuga ko atajya abatenguha kandi ahora abashimira aho batabasha kwishyikira.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, hari hashize isaha iyi ndirimbo iri ku rubuga rwa Youtube ya Meddy imaze kurebwa n’abantu basaga ibihumbi bitanu ndetse yashyizweho ibitekerezo bigera ku 132 byose bishimangira ko uyu muhanzi ari igihangange.

Uyu muhanzi ashyize hanze iyi ndirimbo hari indi mishinga abakunzi be bategerezanyije amatsiko irimo uwo yahuriyemo na Mbosso ndetse na Diamond Platnumz.

Abakunzi ba Meddy bari bamaze iminsi bategerezanyije amatsiko iyi ndirimbo nshya
Meddy yashyize hanze indirimbo yise 'All Night' yari itegerezanyijwe amatsiko na benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza