Meya Hidalgo yanyuzwe n’uko Abanyarwandakazi bahinduriwe imibereho n’imishinga iterwa inkunga n’Umujyi wa Paris

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 5 Kamena 2019 saa 09:25
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Umujyi wa Paris mu Bufaransa, Anne Hidalgo, yashimye uburyo imishinga iterwa inkunga n’uwo Mujyi yahinduye imibereho y’abagore b’abanyarwanda, bakabasha kwikura mu bukene, kohereza abana ku ishuri no guhashya imirire mibi.

Uyu muyobozi yabitangaje ku wa Kabiri ubwo yasuraga iyo mishinga ishyirwa mu bikorwa n’Umuryango FXB Rwanda, ukorera mu Turere twa Nyarugenge, Rubavu na Muhanga guhera 2006.

FXB Rwanda itera inkunga ibikorwa bigamije guhashya ibitera ubukene. Muri ibyo harimo kwishyurira abana amashuri abanza, ayisumbuye, imyuga n’ubumenyingiro, ikanatera inkunga imiryango bakomokamo ikabafasha gutangiza imishinga ibyara inyungu.

Uyu muryango kandi ufasha gahunda mbonezamikurire y’abana bato mu kubongerera ubumenyi bubategura kujya mu mashuri abanza, kubona no gutegura indyo yuzuye, kubatoza isuku no kwirinda Virus itera Sida.

New Times yanditse ko Meya Hidalgo yavuze ko urwego ibyo bikorwa bigezeho bisobanura neza umubano Umujyi ayobora ufitanye n’u Rwanda by’umwihariko Umujyi wa Kigali.

Ati “Uru ni urugero rusobanura ubufatanye bwacu, ni ibi mu by’ukuri dushaka ariko ndashaka na none kuvuga ko ari isomo ryiza kubona uburyo byongereye ubushobozi bw’umugore.”

Hidalgo yavuze ko binyuze mu masezerano Umujyi wa Paris wagiranye n’uwa Kigali ku wa Mbere w’iki cyumweru, ibyo bikorwa bizakomeza guterwa inkunga.

Umuyobozi wa FXB Rwanda, Manikuzwe Adeline, yavuze ko wafashije imiryango hafi 700 igizwe n’abagenerwabikorwa basaga 5000, mu mishinga iciriritse ibabyarira inyungu, kurwanya imirire mibi, kwirinda Virus itera Sida n’ibindi.

Uyu muryango kandi wafashije abana 2,000 kwiga amashuri abanza, 400 bafashwa kwiga ayisumbuye naho 240 bafashwa kwiga ay’imyuga n’ubumenyingiro.

Umubyeyi ufite abana bafashijwe kwiga n’uwo mushinga witwa Yankurije Jacqueline, yavuze ko atari kubona ubushobozi bwo kubarihira ariko ‘babiri mu bana banjye biga mu mashuri yisumbuye, umwe yiga mu abanza, undi muri Kaminuza bose bafashijwe n’uyu mushinga’.

Yankurije yavuze ko ubu yatangije ubuhinzi bw’imboga, amashu, inyanya, ibihumyo bimuha amafaranga afasha umuryango we kwibeshaho. Ibyo bihumyo bimwinjiriza hagati y’ibihumbi 10-20Frw buri cyumweru.

Umwana w’umukobwa witwa Umuhoza Jeanne yigishijwe imyuga n’uyu mushinga nyuma yo kuva mu ishuri ari mu cyiciro rusange kubera kubura ubushobozi, abasha kwinjiza ibihumbi 60 Frw ku Kwezi.

Abagore batangije imishinga icirirtse ibabyarira inyungu babifashijwemo n'Umujyi wa Paris

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza