Michael Ryan wari uhagarariye EU yagarutse kuri Diane Rwigara, intabaza kuri Top Tower n’ibindi

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 18 Nzeri 2017 saa 01:01
Yasuwe :
0 0

Muri Gicurasi nibwo Umuyobozi w’Ubutumwa Mpuzamahanga mu Muryango w’Ibihugu by’i Burayi, Federica Mogherini, yashyizeho intumwa 41 nshya z’uyu muryango mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda, byemezwa ko Michael Ryan agomba gusimburwa na Nicola Bellomo, we agasubira ku cyicaro cy’umuryango i Bruxelles.

Ryan wari umaze imyaka ine mu Rwanda, magingo aya ari kubarizwa mu Bubiligi. Mu minsi ya nyuma nibwo yumvikanye mu bikorwa bitandukanye bitagiye bivugwaho rumwe cyane cyane muri Nyakanga, mbere y’amatora ya Perezida wa Repubulika.

Kuwa 4 Nyakanga yabonanye na Diane Rwigara washakaga kwiyamamariza kuyobora igihugu, nyuma yandika kuri Twitter asaba Komisiyo y’Amatora “gusobanura vuba impamvu hari imikono y’abashyigikiye Shima Diane Rwigara itarahawe agaciro.”

Ni ibintu byamaganwe na benshi, Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda avuga ko “abadipolomate bafite uburenganzira bwo kugira amakuru ku byo dukora mu bijyanye n’amatora ariko ntibabyivangemo ku buryo bukabije kuko bakeneye amakuru ariko ntabwo bakeneye kuza gutanga amabwiriza no gukurikirana abakandida ku buryo burenze, budasanzwe.”

Perezida Kagame nawe yanenze imvugo ya Ryan aho mu kiganiro yagiriye kuri Televiziyo y’Igihugu yavuze ati “Kuva ku ntangiriro si numva ukuntu Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ikora akazi kayo cyangwa se ngo ntikore akazi kayo hanyuma igategereza ko Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ababwira ibyo bakwiriye gukora n’uko bakwiriye kubikora n’ibindi.”

Kuwa 24 Nyakanga nabwo, Ryan yongeye kumvikana mu gihe cy’isenywa rya Hoteli Top Tower, maze mu kuyishyira hasi aza kuvuga ko yamusenyeye urukuta ndetse n’umuntu umwe akaba yahaguye.

Icyo gihe yabigereranyije n’ibyo yabonye muri Syria, igihugu yakoreyemo mbere yo kuza mu Rwanda, gikomeje kugirwa umuyonga n’ibihugu bikomeye ku Isi.

Ntibyanyuze Abanyarwanda, inzego zibishinzwe zishimangira ko nta wayiguyemo. Nyuma yo kuganira na Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, Ryan yaje kwemera “nta gushidikanya ko nta muntu wahaguye mu gusenya iyo hoteli”, ahubwo ko ari amakuru yari yahawe kandi ari ibintu byabereye ku rugo rwe.

Mu gusubiza amaso inyuma ku rugendo rwe mu Rwanda, mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Ryan yatangaje ko guhura na Rwigara byabaye mu buryo busanzwe.

Yagize ati “Ku guhura na Diane Rwigara, ni ibintu bisanzwe ku badipolomate guhura n’abantu bifuza kuyobora igihugu. Nahuye n’abandi. Kuri Top Tower byo, impungenge z’umuryango wanjye nizo zabinteye.”

Nyuma y’iminsi imikono ya Rwigara ikemanzwe ndetse hakagaragaramo iy’abantu bapfuye, polisi ikomeje iperereza kuri uyu mukobwa w’imyaka 35, ku birego byiyongeraho n’ibyo kunyereza imisoro bireba umuryango we.

Hari byinshi yabonye mu Rwanda

Amb. Ryan avuga ko ubufatanye bwa EU n’u Rwanda bukomeje gutera imbere, uwo muryango ugafasha muri byinshi yaba inkunga inyuzwa mu ngengo y’imari cyangwa ibindi bikorwa bituma imisoro y’abanyaburayi yinjira mu Rwanda ikora ku buzima bwa benshi.

Mu gihe cya Michael Ryan, ibihugu by’u Burayi byabashije kwemeranya n’u Rwanda inkunga ya miliyoni 460 z’amayero zigamije gufasha u Rwanda mu iterambere mu gihe cy’imyaka irindwi, hagati ya 2014-2020.

Yakomeje agira ati “Byari byiza cyane gukorera mu Rwanda, mu gukorana bya hafi na bagenzi banjye bahagarariye ibihugu biri muri EU, mu guhagararira politiki n’indangagaciro bya EU, ariko hejuru ya byose, mu kubaka imyumvire, imibereho n’imiyoborere y’u Rwanda rutuwe na miliyoni 12.”

“EU iri gukorera hose muri Afurika, kandi u Rwanda ni urugero rw’uburyo nyabwo umubano wa EU na Afurika ukwiye gutezwa imbere haba mu birebana n’ubukungu na politiki.”

Ryan avuga ko Bellomo wamusimbuye akwiye kuzihitiramo inzego azashyiramo imbaraga, cyane ko afite ubunararibonye mu birebana na Afurika. Aje mu Rwanda avuye muri Swaziland, igihugu yari ahagarariyemo EU kuva mu 2013.

Yakomeje agira ati “Icyiza cyo guhindura ba ambasaderi buri myaka ine ni uko bizana imitekerereze mishya n’uburyo bushya bw’ubufatanye.”

Ryan avuga ko yashimishijwe no gukorera mu Rwanda nubwo atifuje gutangaza imbogamizi zihariye yahuye nazo muri urwo rugendo, ariko ngo hari impinduka zikomeye yiboneye.

Yagize ati “Kigali yarahindutse cyane, ubukungu buratanga icyizere. Igikenewe ni uburyo bwo gusaranganya bwa bukungu kugira ngo abantu bose bajyane n’iryo terambere. Nifuza kubona gahunda za EU zifasha muri urwo rugendo, mu gukorana na guverinoma n’imiryango itari iya leta mu guhangana n’ibibazo by’ibanze by’ubukene, inzara no kubura akazi ku rubyiruko.”

“Ariko mfite icyizere gihagije kubera ko guverinoma iha agaciro ibyo bintu.” Ryan yavuze ko abanyarwanda bishimira igihugu cyabo, yaba umuhinzi, umucuruzi, rwiyemezamirimo, umugabo cyangwa umugore, bikaba bigira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Avuga ko yashimishijwe n’ibihe yagiranye n’abanyarwanda mu bikorwa bitandukanye mu gihugu yita “kimwe mu byiza muri Afurika”, agashimishwa cyane n’abakozi bakoranye mu myaka yari amaze ahagarariye EU.

Ubwo Michael Ryan yakirwaga mu biro by'Umukuru w'Igihugu nka Ambasaderi Mushya wa EU mu Rwanda, kuwa 28 Ugushyingo 2013
Michael Ryan yari amaze imyaka ine mu Rwanda
Ryan yakirwa muri Village Urugwiro na Perezida Kagame

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza