Michel Rocard apfuye hari ibibazo ataboneye ibisubizo ku Rwanda

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 4 Nyakanga 2016 saa 02:49
Yasuwe :
0 0

Kuwa Gatandatu tariki 30 nibwo inkuru y’urupfu rwa Michel Rocard wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa ku bwa François Mitterrand yamenyekanye. Yaguye i Paris mu Bufaransa azize kanseri.

Michel Rocard washizemo umwuka afite imyaka 85 y’amavuko, yamaze igihe kirekire muri politiki y’u Bufaransa guhera mu mwaka wa 1949 ubwo yinjiraga mu ishyaka ry’abasosiyalisiti, yaje kugeza kuri byinshi bituma yubashywe cyane na benshi.

Mu rugendo rwe rurerure rwa politiki, umwanya ukomeye kurenza indi muri leta y’u Bufaransa yabashije kugeraho ni Minisitiri w’Intebe ku ngoma ya Francois Mitterand hagati y’itariki 10 Gicurasi 1988 na 15 Gicurasi 1991,

Kimwe na benshi mu banyepolitiki b’Abafaransa bayoboye mu myanya yo hejuru ku ngoma ya Mitterand, Michel Rocard nawe hari byinshi yakunze kujya abazwa birebana n’uruhare rw’igihugu cye cyangwa se urwe bwite mu byabaye mu Rwanda.

U Rwanda yari aruzi neza, ndetse no muri Nzeli 1997 yararusuye ubwo yari Perezida wa Komisiyo ishinzwe iterambere n’ubutwererane mu Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi, ku butumire bwa Perezida Pasteur Bizimungu.

Ubwo yagombaga kubonana n’akanama kakusanyaga amakuru kuri jenoside yakorewe abatutsi kuwa 30 Kamena 1998, Rocard ntiyabashije gusoma imbwirwaruhame yari yateguye, ariko yaje kuyikwirakwizwa mu bagize iriya komisiyo.

Muri iyo mbwirwaruhame ye yakwirakwije muri bagenzi be yagaragazaga ko n’ubwo yari Minisitiri w’Intebe mu 1990 ubwo Ingabo z’Abafaransa zoherezwaga mu Rwanda (Opération Noroît), we atigeze abimenyeshwa ko ahubwo yabisomye mu binyamakuru nk’abandi bose.

Yagize ati “Ntabwo nigeze numva bavuga ku Rwanda muri icyo gihe ubwo hatangizwaga ‘Opération Noroît’, nabisomye mu binyamakuru.”

Michel Rocard yavuze ko yaje mu Rwanda mu 1997 mu rwego rwo kwirebera uko u Rwanda rwari rwifashe nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside, no kureba uko u Burayi n’abayobozi bashya mu karere bakubaka umubano wari gufasha mu gusana no guteza imbere u Rwanda.

Rocard yapfuye hari ibibazo byerekeye u Rwanda ataboneye ibisubizo

Yanenze cyane iyoherezwa ry’ingabo z’Abafaransa mu Rwanda

Michel Rocard yanenze uburyo u Bufaransa bwohereje ingabo mu Rwanda, avuga uko yirengagijwe n’ibiro bya Perezida Mitterand, ntamenyeshwe iby’icyo gikorwa.

Muri iyo nyandiko kandi yagaragajemo bimwe mu bibazo bitabashije kubonerwa ibisubizo, harimo uruhare rw’abajyanama ba gisirikare b’Abafaransa muri Operation Noroît, yibaza niba Ingabo z’u Bufaransa zaba zararashe cyangwa zitararashe kuri FPR mu 1990, no kuba koko Gen Fred Rwigema ufatwa nk’intwari y’igihugu yaba yarishwe n’igisasu cyarashwe n’Abafaransa.

Michel Rocard yanditse ko ubwo FPR yatangiraga urugamba mu 1990, Perezida Habyarimana yatse ubufasha Perezida Mitterand ubwe, anyuze ku mujyanama we ushinzwe Afurika hamwe n’umuhungu we Jean-Christophe Mitterrand, ku buryo nubwo yari Minisitiri w’Intebe atamenyeshejwe na gato ibirebana n’iyoherezwa ry’ingabo z’igihugu cye, atungurwa no kubisoma mu binyamakuru n’ubwo yari Minisitiri w’Intebe.

Mu nyandiko yasohotse mu kinyamakuru La Liberation mu 1998, Rocard yabajijwe impamvu avuga ko atigeze amenya iby’iyoherezwa ry’ingabo mu Rwanda.

Yagize ati ‘‘Sinigeze mbimenyeshwa, nabisomye mu binyamakuru ko ingabo z’u Bufaransa zoherejwe mu Rwanda. Nagerageje gushaka amakuru mbinyujije ku wari umuyobozi w’ibiro byanjye, Jean-Paul Huchon, abajyanama banjye babiri mu bya dipolomasi, Philippe Petit na Jean-Maurice Ripert, n’umuyobozi wari ushinzwe ibya gisirikare mu biro byanjye, Général Menu.’’

Mitterand yamwizeraga bicagase

Rocard yavuze ko ibibazo birebana na politiki n’igisirikare muri Afurika byarebanaga n’ibiro by’umukuru w’igihugu bitagombye kunyura ahandi hantu, ku buryo amakuru kuri byo atigeraga ayamenyeshwa byeruye.

Akomeza agira ati ‘‘Yari imikorere ya Perezida hamwe n’abandi bantu nka babiri cyangwa batatu hafi ye, barimo umuhungu we Jean-Christophe Mitterand. Uwo muco wafashe indi ntera mu ntangiriro za repubulika ya gatanu, wongerewe umurego n’icyizere gike Mitterand yangiriraga.’’

Rocard yaje kubazwa uburyo yitabiraga inama z’abaminisitiri zafatirwagamo ibyemezo byose, ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Afurika, Jacques Pelletier akaba umwe mu bantu be ba hafi, ariko ntamenye uwo mugambi.

Yasubije ko inama y’abaminisitiri atari ahantu haganirirwaga ibyemezo byo mu gihe kiri imbere, ahubwo ngo ni ho batangiraga umurongo cyangwa kwemeza ibintu biba byamaze gushyirwaho.

Rocard kandi yavuze ko bibeshye bashyigikira ubutegetsi bwa Habyarimana, ariko ngo byatewe n’imigiririre y’ibihugu bikoresha Igifaransa, ndetse ngo habayemo n’ikibazo mu ikusanyamakuru mu rwego rwo kugenzura ukuri kwabaga guhari, byose bikaba ikimwaro ku Bufaransa.

Kuba ibyo u Bufaransa bwakoze mu Rwanda byitirirwa abasirikare babwo aho kuba ubuyobozi bwabahaye amabwiriza, Michel Rocard yavuze ko biterwa n’ubuyobozi budashaka kwemera ibyo bwakoze, kandi igisirikare kidakwiye guteshwa agaciro kubera cyubahirije amabwiriza y’ubuyobozi.

Michel Rocard yavuze ko atigeze amenyeshwa ibyo kohereza ingabo mu Rwanda kandi yari Minisitiri w'Intebe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza