MIGEPROF yamuritse agatabo gakubiyemo inyigisho zitezweho kugabanya amakimbirane yo mu muryango

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 24 Gicurasi 2019 saa 11:22
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (Migeprof) yashyize hanze agatabo kitwa “ Noza imibanire mu muryango wawe” kitezweho gufasha mu kugabanya amakimbirane yo mu muryango no gufasha urubyiruko kwitegura gushinga urugo rwiza.

Aka gatabo kamuritswe kuri uyu wa Kane ku munsi mpuzamahanga w’umuryango, ku rwego rw’igihugu wizihirijwe mu Murenge wa Ngarama mu Karere ka Gatsibo.

Agatabo kamuritswe kagizwe n’amapaji 52, gakubiyemo inyigisho zigera ku icumi zitezweho gufasha umuryango nyarwanda kubana neza.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Solina Nyirahabimana, yavuze ko ako gatabo kakozwe kugira ngo gafashe abanyarwanda kubana mu muryango utekanye.

Ati “Ni agatabo karimo ibiganiro bitandukanye aho dufasha abagize umuryango ndetse na mbere yuko bagira umuryango bakiri ingaragu tukabigishamo uburyo bakwitegura neza gushaka n’abamaze gushaka tukabigisha uburyo babana, barera abana babo neza".

" Harimo uburyo bitabira gahunda za leta n’ibindi byinshi bituma umuryango urushaho kubana neza mu mahoro.”

Guverineri w’intara y’iburasirazuba, Mufulukye Fred yavuze ko ukurikije agaciro umuryango ufitiye umuntu abenshi batawuha agaciro ukwiriye.

Yasabye abaturage guhindura imyumvire, umuryango ukongera kuba igicumbi cy’ubuzima bwiza bw’igihugu.

Ati “Mu byo dukora byose dukwiriye guha imiryango yacu agaciro. Tuvukira mu muryango, tugakurira mu muryango, tugashakira mu muryango, tukanasazira mu muryango ariko ntabwo tuwuha agaciro ukwiriye.”

Noza imibanire mu muryango wawe ni agatabo gakubiyemo ibiganiro bigera ku icumi byitezweho gufasha umuryango nyarwanda kuva ku rubyiruko kugera ku bakuze.

Mu biganiro bikubiyemo harimo icyiswe Itegure neza gushinga urugo, Menya agaciro k’umuryango n’inshingano z’abawugize, Imakaza ibiganiro mu muryango wawe, Ubahiriza amategeko n’uburenganzira bwa buri wese mu bagize umuryango, Kumira amakimbirane, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa mu ngo, Ita ku mikurire y’abana bawe, bahe uburere buboneye.

Hari kandi ikiganiro cyiswe Ganira n’abana ku buzima bw’imyororokere no kuboneza urubyaro, Igisha abana ububi bwo kunywa ibisindisha no gukoresha ibiyobyabwenge, Imakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye kandi ubitoze abana bawe na Gira uruhare muri gahunda za leta ziri mu mudugudu.

Aka gatabo karimo inyigisho zitezweho kugabanya amakimbirane mu miryango
Guverineri w’intara y’iburasirazuba, Mufulukye Fred yavuze ko ukurikije agaciro umuryango ufitiye umuntu abenshi batawuha agaciro ukwiriye
Abana baragaburiwe mu kwerekana uburyo bwiza bwo gutegura indyo yuzuye
Umuyobozi w'Umuryango Transparency International Rwanda, Ingabire Immaculee agaburira abana ku munsi wahariwe umuryango
Guverineri Mufulukye agaburira abana
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Solina Nyirahabimana, yavuze ko ako gatabo kakozwe kugira ngo gafashe abanyarwanda kubana mu muryango utekanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza