Miliyari 138 Frw zigiye gushyirwa mu gukemura ikibazo cyo gusaranganya amazi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 18 Kanama 2018 saa 12:01
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC), gifite imishinga itandukanye ya miliyoni 160 z’amadolari (miliyari 138 Frw) yo kwagura no kubaka imiyoboro n’inganda z’amazi.

Uyu mushinga uzatuma mu myaka itatu ikibazo cyo gusaranganya amazi muri Kigali no mu yindi mijyi iwunganira gikemuka.

Kuri ubu abatuye mu mijyi babasha kubona amazi meza ku kigero cya 85%, mu gihe abatuye mu byaro bari kuri 47%.

Intego ni uko abaturage bose bazaba babona amazi meza mu mwaka wa 2024.

Mu Mujyi wa Kigali mu bice by’impeshyi, hari uduce twinshi by’umwihariko utwo mu Burasirazuba bwawo nka Kicukiro, Kanombe, Kabeza n’ahandi amazi yabonaga umugabo agasiba undi.

Mu mijyi yunganira Kigali nka Nyagatare, Muhanga, imiyoboro ikwirakwiza amazi mu baturage, inganda n’ibigega by’amazi ntibihagije.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Muzora Aimé, yavuze ko bafite imishinga ya miliyoni 160 z’amadolari yo kubaka imiyoboro mishya y’amazi, gusana iyangiritse, kubaka ibigega bishya n’inganda nshya.

Ibizatuma ibura ry’amazi rya hato na hato mu mijyi riba amateka kuko ahenshi usanga biterwa n’imiyoboro ishaje n’indi idafite ubushobozi bwo kugaburira abaturage benshi.

Yagize ati “Bizadufasha kongera imiyoboro mu Mujyi wa Kigali ndetse no kongera ibigega bigeze kuri 17.”

“Bizafata hagati y’imyaka ibiri n’itatu. Tuzibanda ku duce dufite ibibazo byihariye cyane cyane mu burasirazuba bwa Kigali.”

Uyu mushinga nurangira, ngo gusaranganya amazi bizavaho kuko hazaba hari ibikorwa remezo bihagije.

Mu gice cya Kanombe gifite ikibazo gikomeye cy’amazi, biteganyijwe ko hazubakwa ibigega bine binini bibika amazi kuko kuri ubu nta kigega na kimwe gihari.

Umujyi wa Kigali ugaburirwa n’inganda z’amazi eshatu zirimo urwa Nzove rutanga metero kibe ibihumbi 80 ku munsi, urwa Kimisagara rutanga metero kibe ibihumbi 25 n’urwa Karenge rutanga metero kibe ibihumbi 15 ariko rukohereza muri Kigali ibihumbi 12, ibindi bigakoreshwa muri Rwamagana.

Kigali kuri ubu ikeneye metero kibe ibihumbi 130. Nubwo ayo inganda zitunganya aruta ayo, ntabwo agera ku baturage kubera imiyoboro ishaje n’ibindi bikorwa remezo by’amazi bidahagije.

Mu Ukwakira uyu mwaka hazaba habonetse rwiyemezamirimo uzatangira umushinga wo kuvugurura imiyoboro.

WASAC kandi ifite imishinga yo kubaka imiyoboro mishya y’amazi mu duce tw’icyaro.

Kuri ubu harimo gukorwa inyigo izagaragaza igishushanyo mbonera cy’amazi mu Rwanda, aho azaturuka, ahazanyuzwa imiyoboro n’ibindi.

Iki gishushanyo kizatuma bageza amazi mu turere nka Nyagatare, Gicumbi, Gisagara, Ngororero n’ahandi bafite ikibazo gikomeye cyo kubona amazi.

Mu bice by’icyaro by’u Rwanda hari imiyoboro y’amazi 945, harimo 513 ikora neza, 373 idakora neza na 59 yangiritse burundu.

Ibi bigega nibyo bitunganyirizwamo amazi bwa nyuma kugira ngo asohoke ari meza
Muzora yavuze ko mu myaka itatu muri Kigali nta bibazo by'isaranganya bizaba bigihari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza