Miliyari 25 Frw zashowe mu gukemura ikibazo cy’abarangiza amashuri abanza batazi gusoma no kubara

Yanditswe na Mugabo Jean d’Amour
Kuya 14 Werurwe 2018 saa 06:30
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Kabiri i Kigali hatangijwe umushinga ugamije kubaka umusingi uhamye w’uburezi (Building Learning Foundations/BLF), ukazagera ku bana miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atandatu mu myaka itatu iri mbere.

Uyu mushinga washowemo akayabo ka miliyoni 25.3 z’ama-pound (arengaho miliyari 25 Frw) yatanzwe n’Ikigega cy’u Bwongereza ‘DFID.’

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), Dr. Irenée Ndayambaje, yavuze ko BLF ije guteza imbere ubumenyi bw’ururimi rw’Icyongereza n’Imibare mu myaka y’uwa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu y’Amashuri Abanza mu rwego rwo kubaha umusingi bagenderaho mu myaka ikurikiraho y’amashuri.

Atangiza uyu mushinga, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi, Dr. Isaac Munyakazi yashimiye DFID avuga ko ifasha cyane mu guteza imbere uburezi bw’u Rwanda kandi ko BLF ishimangira ubushake bwo gushyigikira u Rwanda mu rugamba rwo guteza imbere ireme ry’uburezi.

Munyakazi yavuze ko uyu mushinga uziye igihe kuko mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu wabaye mu kwezi gushize hemejwe ko ireme ry’uburezi rigomba gutezwa imbere.

Yagize ati “BLF ni umusanzu ukomeye cyane kandi uziye igihe kuko uzafasha aban b’Abanyarwanda kumenya Icyongereza n’Imibare uhereye mu kubaka ubushobozi bw’abarimu babo, kunoza imiyoborere y’ibigo by’amashuri no guteza imbere imikoranire y’inzego z’uburezi kuva ku mashuri kugera ku rwego rw’igihugu.”

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Joanne Lomas, yashimye kuba u Rwanda rwarazamuye umubare w’abana bagana ishuri kugera kuri 99% no gutanga uburezi budaheza ku bitsina byombi n’abafite ubumuga.

Ati “Nishimiye gutangiza umushinga wa BLF mu Rwanda. Nta kintu cy’ingirakamaro kuruta uburezi kibaho. Binyuze muri uyu mushinga uzagera mu gihugu hose u Bwongereza buzashyiramo miliyoni £25.3 mu myaka itatu iri mbere, imyigire n’imyigishirize bizahinduka. Uyu mushinga ni igishoro cyiza kizatuma abana b’Abanyarwanda bagira ubumenyi bw’ibanze bukenewe kugira ngo bazashobore kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu ahazaza.”

Muri uyu mushinga uzageza mu 2021, abarimu b’Icyongereza n’Imibare bigisha mu wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu bazajya bahugurwa ku buryo bwo kwigisha neza, bahabwe imfashanyagishisho n’amasomo ateguye yanditse mu bitabo biherekejwe n’amajwi n’amashusho bareberaho urugero rwo kwigisha neza.

Uyu mushinga kandi uzubaka ubushobozi bw’abashinzwe uburezi mu mirenge n’uturere byose by’igihugu. Ni umushinga ukorera mu bigo byose by’Amashuri Abanza bya Leta n’ibifashwa na Leta.

Bamwe mu barezi bari bitabiriye itangizwa ry’uyu mushinga bawishimiye ndetse hari abo wageragerejweho kuva muri Nyakanga 2017 bavuga ko batangiye kuwusaruramo inyungu.

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Saint Paul Muko mu Karere ka Rusizi, Mukarugira Georgine, yavuze ko BLF yatumye ahindura imiyoborere yo gukurikirana imirimo yo mu biro gusa, ubu akaba asoka agakurikirana uko amasomo atangwa bityo akaba umuyobozi w’imyigishirize aho kuba umunyabiro.

Umushinga wa BLF ufite inkingi eshatu ari zo guteza imbere ubumenyi bw’umwarimu, kunoza imiyoborere y’ikigo ituma imyigire igenda neza no kuzamura imikoranire hagati y’inzego zose zifite aho zihuriye n’uburezi. Buri nkingi ifite uko yibanda ku burezi budaheza no kwita ku bafite ubumuga bw’umwihariko.

Ni umushinga ushyirwa mu bikorwa n’ibigo bitatu bikomoka mu Bwongereza ari byo Education Development Trust (EDT), British Council na VSO, ari na byo byawuteguye ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi na REB.

Abantu b'ingeri zitandukanye bakora mu rwego rw'ubuzima nibo bitabiriye imurikwa ry'uyu mushinga
Abayobozi batangije umushinga wa BLF ugamije guteza imbere ubumenyi bw'Icyongereza n'Imibare mu mashuri abanza
Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, Joanne Lomas, ashyikiriza umuyobozi w'ikigo cy'amashuri imfashanyigisho
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi, Dr. Isaac Munyakazi, ashyikiriza umwe mu bayobozi b'ibigo imfashanyigisho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza