Miliyari zisaga ebyiri z’imisoro zagarujwe na Polisi ishinzwe kurwanya magendu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Nzeri 2017 saa 06:53
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’ Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu, SSP Alphonse Businge, yatangaje ko mu mezi icyenda ashize, iri shami ryagaruje imisoro y’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari ebyiri na miliyoni magana abiri.

Aya mafaranga akomoka ku mande yaciwe abantu bari binjije ibicuruzwa mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko kuva muri Mutarama kugeza muri Nzeri uyu mwaka.

SSP Businge yavuze ko 70% by’ibicuruzwa byafashwe ari imyenda ya Caguwa, uku gushaka kuyinjiza mu buryo butemewe n’amategegeko bikaba byariyongereye kubera gahunda Leta yafashe yo kuzamura imisoro yayo ikava kuri 0.5 by’amadorari ikajya kuri 2.5 ku kilo kimwe, muri gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda bizwi nka ‘Made in Rwanda’.

Imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahooro igaragaza ko kuva muri Mutarama kugeza muri Gicurasi hafashwe toni zirenga 80 z’iyi myenda.

Yavuze kandi ati “Uretse iyi myenda ya Caguwa, ibindi bicuruzwa bikunze gufatwa byinjiye mu buryo butemewe n’amategeko ni ibitenge, ibinyobwa bidasembuye n’inzoga, cyane cyane imivinyo, amavuta yo guteka, amata y’ifu n’ibyuma by’imodoka, kandi ibi byose bifatwa kubera amakuru tuba twahawe n’abaturage.”

Kuri iyi mikoranire myiza n’abaturage yavuze ati “Twongereye imikwabu, ariko cyane cyane tunakora ubukangurambaga mu baturage aho tubashishikariza kuduha amakuru, ari nabyo bituma batubwira aho ibi bicuruzwa bipakirirwa ndetse no mu bihugu duturanye, ndetse bakanatubwira aho bipakrurirwa.”

Yakomeje avuga ko ibyinshi muri ibi bicuruzwa byinjizwa bipakiye mu mifuka ipakirwamo umuceri, ifu y’ibigori n’iy’myumbati.

SSP Businge yanaburiye abacuruzi bashaka gukwepa imisoro bagaha igiciro gito ibicuruzwa byabo n’abakoresha nabi utumashini tuzwi nka ‘EBM’ (Electronic Billing Machine).

Umukozi ushinzwe imikoreshereze y’utu tumashini mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahooro (Rwanda Revenue Authority (RRA), Mbera Emmy, yasabye abaturage ko buri gihe bagize icyo bagura bajya baka inyemezabuguzi zitangwa n’utu tumashini kuko aribo batanga umusoro ku nyungu.

Kuri iyi ngingo yavuze ati “Burya umuguzi niwe utanga umusoro ku nyungu, niyo mpamvu tubakangurira kujya baka inyemezabuguzi zitangwa n’utu tumashini, kuko iyo atayatse ntaba atanze umusanzu we mu iterambere ry’igihugu. Abacuruzi nabo batazitanga bamenye ko bafatwa nk’abanyereza imisoro kandi ufifatiwemo ahanwa hakurikijwe amategeko.”

Kuri ubu, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amisoro n’Amahooro (RRA) kigiye guteza cyamunara imodoka n’ibindi bicuruzwa byafashwe byinjiye mu buryo bwa magendu mu myaka yashize.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza