Miliyoni 80 Frw zigiye gushorwa mu ikoranabuhanga rizafasha mu gucunga inzererezi n’amabandi

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 29 Gicurasi 2019 saa 04:14
Yasuwe :
0 0

Ikigo gishinzwe igororamuco(NRS), cyatangaje ko hari gutegurwa umushinga wo kubaka ikoranabuhanga rishya rizifashishwa mu kumenya, gucunga no kugenzura inzererezi, amabandi n’abandi babangamira ituze ry’umuryango nyarwanda, cyane cyane abigeze kunyura mu bigo ngororamuco ntibagororoke.

Byatangajwe kuri uyu wa 29 Gicurasi n’umuyobozi wa NRS, Bosenibamwe Aimé, ubwo hatangizwaga umwiherero w’abafatanyabikorwa bayo muri gahunda zo gukumira inzererezi n’ababangamira ituze ry’umuryango nyarwanda.

Iryo koranabuhanga rizatwara miliyoni zigera kuri 80 Frw, rizafasha guhuza imibare y’abantu bava mu bigo ngoromuco bagasubira mu buzererezi, abiteje imbere babikesha ubumenyi bahakuye, ababaye amabandi n’uburyo bwo kubacunga.

Bosenibamwe yavuze ko hari abantu bamara igihe bagororerwa mu bigo ngoromuco, bagahabwa amahugurwa azabafasha gusubira mu buzima busanzwe ariko bakazongera kugaragara mu bikorwa bibangamira ituze ry’umuryango nyarwanda.

Ati “Ibyo byose nta murongo wari uhari wo kubikurikira, bisobanuye no kugenzura ubuzererezi mu gihugu bitoroshye mu gihe udafite uburyo bw’ikoranabuhanga. Rizadufasha kubikurikirana, rikazajya rigaragaza umwe wahisemo kuba umujura, uwahisemo kuba umugizi wa nabi.”

Rizajya riha uburenganzira inzego zitandukanye zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB), iz’ibanze n’abandi bafite inshingano zo gukurikirana imiterere y’ibyaha bwo kumenya cyane cyane abo batagororotse bakitabwaho byihariye.

Ati “Ni ukugira ngo byorohereze ikurikiranabikorwa ry’abantu bose bari muri iyi migenzereze mibi ariko by’umwihariko abo Leta yashyizemo amafaranga kugira ngo bashobore kugororoka.”

Bosenibamwe yavuze ko iryo koranabuhanga rizatangira gukoreshwa bitarenze mu mwaka w’ingengo y’imari utaha.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yavuze ko igihugu cyifuza kugira abaturage bafite imibereho myiza, umuryango utekanye kandi ushoboye ariko ko bitagerwaho mu gihe gifite abakora ibibangamira ituze ry’abandi.

Yavuze hakiri icyuho cy’abantu bagororerwa mu bigo by’igororamuco hashira igihe bakongera gusubira mu bikorwa bafatiwemo.

Ati “Hakenewe ko hatekerezwa ku ngamba z’uburyo umuryango n’abaturage bagira uruhare muri uko kwakira abo bana n’urubyiruko bavuye mu igororamuco kugira ngo imiryango basanze ibakire mu buryo buhoraho.”

NRS igaragaza ko kuva ikigo cya Iwawa cyashingwa cyanyuzemo urubyiruko rusaga ibihumbi 18 ariko 80% arirwo rwasubiye mu buzima busanzwe.

Uyu munsi Iwawa no mu bindi bigo byakira inzererezi hari abarenga ibihumbi 10.

Bamwe mu bitabiriye umwiherero w’abafatanyabikorwa ba NRS muri gahunda zo gukumira inzererezi n’ababangamira ituze ry’umuryango nyarwanda
Bosenibamwe yavuze ko hari abantu bamara igihe bagororerwa mu bigo ngoromuco ariko bakazongera kugaragara mu bikorwa bibangamira ituze ry’umuryango nyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza