Minagri yasobanuye iby’indwara yibasiye ingurube muri Gisagara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Kanama 2019 saa 06:23
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yatangaje ko indwara ikomeje kubangamira aborozi b’ingurube bo mu Karere ka Gisagara yitwa "Rushe", ibasaba gukaza ingamba z’isuku aho bororera no kwirinda kurya itungo iryo ari ryo ryose ryipfushije.

Muri iyi minsi bamwe mu borozi bo mu Karere ka Gisagara bakomeje kuvuga ko hari indwara yibasiye ingurube zabo imaze kwica nyinshi. Iyo ndwara bavuga ko imaze igihe cy’amezi abiri kandi itari isanzwe kuko ari bwo bayibona.

Bimwe mu bimenyetso biyiranga harimo ko ingurube igira umuriro, igacika intege, ntirye, ikaryama. Iyo ingurube ifashwe mu minsi ibiri ihita ipfa. Bavuga ko aho iri ku bwinshi ari mu Murenge wa Mukindo ariko yatangiye no kugera mu wa Mugombwa bihana imbibi.

Umworozi witwa Iradukunda Emile wo mu Kagari ka Nyabisagara mu Murenge wa Mukindo yavuze ko amaze gupfusha ibibwana 38 n’ingurube nkuru esheshatu.

Ati "Njyewe ku ruhare rwanjye maze guhomba amafaranga arenga ibihumbi 760 mu gihe kitarenze amezi abiri. Icyo twifuza ni uko ubuyobozi bwareba iyo ndwara iyo ari yo bukadufasha kuyishakira umuti no kuyivura."

Undi witwa Muhizi François avuga ko yapfushije ingurube ebyiri zapfiriye igihe kimwe.

Ati "Zafatiwe rimwe zipfira isaha imwe. Icyo dusaba ni uko mwadukorera ubuvugizi zikavurwa byibura tukaramura izisigaye."

Mu butumwa bwatangajwe kuri uyu wa Mbere, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, RAB, cyatangaje ko iyi ndwara ari ’swine erysipelas’ iterwa n’agakoko ka ‘Erysipelothrix rhusiopathiae’ cyangwa ’Rouget du porc’, izwi nka "Rushe".

Yakomeje iti "Aborozi b’ingurube zifite ikibazo barasabwa kubimenyekanisha byihuse kuri ba veterineri babegereye, kugira ngo babavurire kuko iyi ni indwara ivurwa igakira. Aborozi barasabwa kandi gukaza ingamba z’isuku aho bororera, no kwirinda kurya itungo iryo ari ryo ryose ryipfushije."

Aborozi bafite ibibazo by’ingurube zabo, bavuga ko babanje kugira ngo ni indwara isanzwe ariko batungurwa no kubona iri gukaza umurego, yica ingurube nyinshi.

Inkuru wasoma: Gisagara: Indwara itaramenyekana yibasiye ingurube imaze kwica izirenga 100 mu mezi abiri

Ubuyobozi bwaburiye aborozi b'ingurube kubera indwara ikomeje kuzibasira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza