Minagri yategetse igihe ntarengwa abahinzi bagomba kwishyurirwaho ibirayi byabo

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 17 Mata 2018 saa 01:02
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Mukeshimana Gerardine, yasabye ko ikibazo cy’abahinzi b’ibirayi cyihutishwa bakajya bishyurwa bitarenze iminsi itanu, bitabaye ngombwa ko amafaranga yabo anyuzwa muri koperative babarizwamo.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Mata 2018, nyuma y’uko abahinzi bo mu Ntara y’Amajyaruguru bagaragaje ko batanga ibirayi bakamara ibyumweru bibiri batarishyurwa, rimwe na rimwe bigatuma babiha abamamyi kuko bo bahita babaha amafaranga.

Kuri ubu umusaruro w’ibirayi uhurizwa mu makoperative nyuma y’uko amakusanyirizo yari yarashyizweho ngo awucunge yateje ibihombo ku bahinzi.

Imicungire y’amakoperative nayo isa n’igenda biguru ntege bitewe no kuba abahinzi batishyurirwa igihe ndetse hakaba n’abaryamirwa n’abayobozi babo.

Mu nama yahuje abahinzi, abacuruzi b’ibirayi, abayobozi b’amabanki n’ibigo by’imari ndetse n’inzego za Leta, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Mukeshimana Gerardine, yavuze ko umuhinzi atagomba kuryamirwa ahubwo akwiye kubona inyungu, ndetse akishyurirwa umusaruro we mu gihe kitarenze iminsi itanu.

Yagize ati “Umuhinzi aba yarakoresheje imbaraga nyinshi ngo agere ku musaruro mwiza ugasanga hari abashaka kubugamamo babahenda cyangwa bakabishyura amafaranga yabo batinze. Uhereye none nta muhinzi ugomba kurenza iminsi itanu atishyuwe amafaranga ye mu gihe yatanze ibirayi, kandi agacishwa kuri konti ye bwite atagombye kunyura kuri perezida wa koperative cyangwa abandi baba bashaka kubabonamo inyungu.’’

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abayobozi b΄inzego z΄ibanze kwita kuri aya mabwiriza hagamijwe guca burundu akajagari kakigaragara mu bucuruzi bw΄ibirayi.

Yagize ati “Abayobozi b’inzego z’ibanze bagomba gufata iya mbere mu kubahiriza amabwiriza yashyizweho, kuko ariho ngo yubahirizwe n’abadashaka kuyakurikiza bazabiryozwa. Rimwe na rimwe usanga aba bayobozi baba babizi ariko ntibabyiteho ahubwo bakabiha icyuho, akajagari kari mu birayi kagomba gucika burundu.’’

Mu Ntara y’Amajyaruguru ubu habarirwa agera kuri miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda akiri ku makonti ataragera ku bahinzi kandi baratanze ibirayi byabo.

Ibibazo byavuzwe mu buhinzi bw’ibirayi byatangiye mu 2017, ubwo bamwe mu bari bakuriye amakusanyirizo (yaje guhindurwa amakoperative) mu Turere twa Burera na Musanze batawe muri yombi bazira uburiganya bwagaragayemo. Muri icyo gihe kandi imodoka nyinshi zabaga zipakiye ibirayi mu buryo bunyuranyije n’amategeko zagiye zifatwa zigacibwa amande.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Mukeshimana Gerardine, yasabye ko ikibazo cy’abahinzi b’ibirayi cyihutishwa bakajya bishyurwa bitarenze iminsi itanu
Iyi nama yitabiriwe n'inzego zitandukanye zirimo na Polisi n'Ingabo mu Ntara y'Amajyaruguru
Abahinzi b'ibirayi bahawe icyizere ko bazajya bishyurwa bitarenze iminsi itanu batanze umusaruro wabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza