Huye: Minagri yeretse abahinzi uko bakwirinda inzara n’amapfa

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 20 Ukwakira 2016 saa 09:42
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (Minagri) ivuga ko abahinzi-borozi bo mu Rwanda bakwiye kuyoboka uburyo bugezweho bwo kuhira imyaka mu bishanga n’imusozi kuko ari bwo bazabasha guhangana n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe, rimwe na rimwe ituma imyaka irumba.

Ibi byagarutsweho n’Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri ushinzwe ubuhinzi, Fulgence Nsengiyumva, ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Mirenge ya Mukura, Tumba na Gishamvu, mu Karere ka Huye, mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’ibiribwa, kuri uyu wa kane taliki ya 20 Ukwakira 2016.

Muri uyu mwaka uyu munsi wahawe insanganyamatsiko igira iti “Imihindagurukire y’ibihe isaba ko hakorwa impinduka mu biribwa no mu buhinzi”

Mu kwihiza uyu munsi, haciwe imirwanyasuri, hakorwa uturima tw’igikoni, haterwa imboga n’imbuto ndetse n’ibigori mu gishanga cya Murori gifite ubuso bwa hegitali 60, giherereye mu kagari ka Nyakibanda.

Muri uyu muhango kandi horojwe inka imiryango itishoboye 19.

Nsengiyumva Fulgence yibukije abahinzi ko mu minsi ishize amapfa yageze kuri bamwe mu batuye Intara y’u Burasirazuba, bityo asaba ko hakwiye gufatwa ingamba ntibizongere kubaho aho ari ho hose mu gihugu.

Nsengiyumva yagize ati “Turamutse dutangiye kare, ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe ntabwo zatugeraho, cyane mu gukoresha amazi mu buhinzi twuhira, no kurwanya isuri kugira ngo ubutaka bwacu budakomeza kugenda.”

Yakomeje asaba abaturage gufata neza ibikorwaremezo bagezwaho by’umwihariko ibibafasha guhangana n’ihindagurika ry’ibihe, birimo imashini zuhira imyaka (Rain Gun) ndetse n’ibishanga byatunganyijwe.

Ati “Icyo dusabwa ni ugufata neza ibikorwaremezo byo mu buhinzi tubirinda kwangirika. Iriya miyoboro y’amazi igomba gucungwa, niba twabonye imashini zuhira, dufite uko tugomba kuzicunga kuko niturangara bya bikorwa batwifuriza ntituzabigeraho.”

Abahinzi bati ’ntitwabyishoboza birahenze’

Bamwe mu bahinzi bo mu murenge wa Gishamvu baganiriye na IGIHE, bagaragaje ko bafite impungenge z’uko bazarumbya imyaka, kuko imbuto bateye yatangiye kuma kubera kubura imvura.

Aba bahinzi bavuga ko gukoresha uburyo bwo kuhira imyaka bitapfa kuborohera kuko imashini zibikora zihenze, kandi gukoresha uburyo bwa gakondo bitabashobokera.

Felicien Muvara ati “Ibishyimbo twateye biri kuma, ubu tuba turi kurya umushogoro, biduteye inzara kuko batubujije guhinga ibijumba. Ni gahunda ya Leta y’uko tutagomba guhinga ibijumba, ariko se tuzabaho dute?“ […], Kuhira imusozi ntibyapfa gushoboka, keretse mu bishanga, cyangwa mu mibande.”

Umuyobozi uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buhinzi n’Ibiribwa ku Isi (FAO) mu Rwanda, Attaher Maiga, yavuze ko ku isi hagaragara abantu bagera kuri miliyoni 800 batagira ibibatunga, agashima uburyo mu Rwanda hashyizweho ingamba mu kwirinda ko hari umuturage wasonza.

Maiga ati “Kwihaza mu biribwa ni ngombwa mu mibereho ya muntu, turashima uburyo mu Rwanda mwita ku bahinzi muhereye kuri ba bandi bo hasi, kuko nibo shingiro ry’umuryango na sosiyete muri rusange. Tuzakomeza gufatanya mu bikorwa byose byo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe, tugamije kurinda abaturage bacu guhura n’ikibazo cy’inzara.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buvuga ko mu rwego rwo gufasha abaturage no kubatoza kugira umuco wo kuhira imyaka, hari imashini eshatu zuhira imyaka zenda guhabwa abahinzi bahinga mu gishanga cya Murori.

Kuri ubu ngo abahinzi bari kwigishwa ibyiza byo kuhira imyaka, berekwa n’uburyo babasha kugura imashini zabugenewe bitabagoye.

Hanatewe imbuto y'ibigori mu gishanga cya Murori
Umuyobozi uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buhinzi n’Ibiribwa ku Isi (FAO) mu Rwanda, Attaher Maiga atera imboga mu karima k''igikoni
Abitabiriye umunsi w'ibiribwa bakoze uturima tw'igikoni
Minagri ivuga ko kuhira ari kimwe mu byatuma abahinzi bahangana n'ihindagurika ry'ibihe
Imiryango 19 itishoboye yorojwe inka
Abana bato bahawe ifunguro rigizwe n'indyo yuzuye mu rwego rwo kubitoza n'ababyeyi babo
Umuyobozi FAO mu Rwanda, Attaher Maiga aha abana amata
Nsengiyumva yasabye abanya-Huye guhangana n'amapfa barushaho kuhira imyaka yabo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza