Minaloc igiye gufasha abaturage kugira uruhare mu itegurwa ry’imihigo

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 3 Ugushyingo 2016 saa 08:15
Yasuwe :
0 0

Ni kenshi abaturage bakunze kumvikana bagaragaza ko batishimira umwanya uturere twabo tuzaho mu kwesa imihigo iba yarahizwe n’ubuyobozi bwabo bakavuga ko ibyo byose bituruka ku kuba baba batarabigizemo uruhare mu kuyigena.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe iterambere ry’abaturage, Munyeshyaka Vincent, yatangaje ko bagiye gukosora amakosa aboneka mu mihigo kuko basanze abaturage benshi bavuga ko baba batazi ibyo abayobozi babo baba barahize.

Ubwo yasuraga ibikorwa bya gahunda y’Igihugu igamije kwihutisha ihangwa ry’imirimo idashingiye ku buhinzi (NEP-Kora Wigire) mu Karere ka Ngororero ndetse akanatangiza igikorwa cyo gutegura igenamigambi rya 2017-2018 rizashyirwa mu bikorwa guhera kuri buri rugo, umudugudu, Akagari, Umurenge, Akarere ndetse n’Intara, Munyeshyaka yatangaje ko bagiye gukosora ikosa ryagiye rigaragara aho usanga abaturage batagira uruhare mu mihigo y’ibyo bazakora cyangwa y’ibizabakorerwa.

Ati “Nk’uko mubizi igihugu cyacu gikorera ku mihigo kuva mu mwaka wa 2006 kandi cyimakaza imiyoborere myiza ishyira imbere inyungu z’umuturage. Nubwo twagiye dukora byinshi hari aho dusabwa gushyiramo ingufu, ubushakashatsi buri kutwereka ko abaturage batunenga ko tuzana ibikorwa n’imihigo iturutse hejuru bo batayigizemo uruhare. Uyu munsi rero iryo genamigambi tugiye gutegura ni ukugira ngo dukosore icyo kintu, n’abaturage bakagira uruhare mu gutegura igenamigambi ry’ibyo bagomba gukorerwa cyangwa se kwikorera. Iyi gahunda ni iyo kugira ngo dukosore icyo kintu.”

Yakomeje avuga ko impamvu iyi gahunda ije kare kandi ingengo y’imari ya 2017/ 2018 itaratangira ari ukugira ngo ibizakenera amafaranga bibe bizwi ndetse habeho no gusuzuma niba ibyashyizwe mu igenamigambi aribyo bikenewe koko.

Ati “Ubu twatangiye igenamigambi ry’umwaka wa 2017-2018 kandi ingengo y’imari yawo tutarayigeramo, turagira ngo umwaka uzatangire buri rugo rufite imihigo, umudugudu bazi ibyo bazakora, akagari, umurenge , akarere buri wese azi ibyo agomba kwesa. Ni ngombwa rero ko imihigo n’iterambere tubihuza tugashingira ku byifuzo by’abaturage gusa ,birasaba ko buri wese akora ibyo asabwa kuko nihagira urwego rudakora rwa ruhererekane ruzapfa.”

Iyi gahunda yo gutegura igenamigambi hakiri kare abaturage bakarigiramo uruhare yateguwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse n’iy’Imari n’Igenamigambi.

Hateganyijwe ibyiciro bitatu bizatangwamo ibitekerezo harimo ubuzima, ubukungu n’umutekano, aho buri rwego rwose rusabwa guhitamo ibintu bitatu by’ingenzi muri buri cyiciro ruzakora.

Abayobozi mu nzego zitandukanye mu muhango wo gutangiza igikorwa cyo gutegura igenamigambi rya 2017-2018 mu Karere ka Ngororero

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza