Mineduc yaburiye abanyeshuri bateganya kujyana telefoni ku ishuri

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 18 Kanama 2018 saa 09:30
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yakebuye ababyeyi kwibuka ko nta munyeshuri wemerewe gukoresha telefoni ngendanwa ku ishuri kandi ko ubirenzeho azabihanirwa kuko bibujijwe.

Iyi minisiteri yabigarutseho mu gihe ku wa Mbere tariki ya 21 Kanama 2018 ari bwo abanyeshuri bazatangira igihembwe cya gatatu.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Isaac Munyakazi, yavuze ko kujyana telefoni bishobora kuvamo ibihano bikomeye ku munyeshuri.

Yakomeje agira ati “Minisiteri y’Uburezi ikaba iboneyeho kwibutsa ishimangira ko ababyeyi barushaho kumva no gufasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’iki cyemezo, birinda kuzaha abana telefoni ngo bazijyane ku ishuri bava mu biruhuko, mu kwirinda ingaruka n’ibyemezo byazabafatirwa kubera kutabyubahiriza.”

Iteka rya Minisitiri risobanura ko amabwiriza abuza abanyeshuri gukoresha telefoni zigendanwa igihe bari ku ishuri haba ku mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye yose.

Biteganywa ko umunyeshuri ufatiwe mu ikosa ryo gukoresha telefoni igendanwa, ubuyobozi bw’ishuri buhamagara umubyeyi we, bombi bakagirana amasezerano yanditse n’ubuyobozi bw‘ishuri ko iryo kosa ritazasubira, ryakongera umunyeshuri akwirukanwa burundu.

Iteka rya Minisitiri rivuga ko ubuyobozi bw’ishuri bwarenze ku mabwiriza abuza ikoreshwa rya telefoni, umuyobozi waryo ahabwa ibihano n’inzego zimukuriye hakurikijwe amategeko abigenga.

Minisiteri y’Uburezi ifata ko telefoni ngendanwa zirangaza umunyeshuri, ndetse ishobora kuba imwe mu nzira zifashishwa mu gushora abana mu ngeso mbi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Isaac Munyakazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza